Digiqole ad

Aho kumpa byinshi ntabwigenge narya dukeya twanjye nigenga – Bishop Rucyahana

 Aho kumpa byinshi ntabwigenge narya dukeya twanjye nigenga – Bishop Rucyahana

Mu kwizihiza umusi wahariwe ubwigenge bwa Africa wabaye ku wa kane, Bishop Musenyeri John RUCYAHANA wari uyoboye igikorwa cyo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, n’abavanywe mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati, yasabye abatuye Africa guharanira ko bigira ngo kuko igihe cyose bazaba badafite ubukungu bukomeye bazakomeza gusaba Abazungu.

Bishop Rucyahana John ni Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Musenyeri John RUCYAHANA yagarutse ku byagakwiye kuranga Abanyafurika birimo gufatanya no kutitinya.

Yagize ati “Tugomba kugera ku byo dushaka tutagombye kwaka uburenganzira kandi baravuga ngo baturusha ubwenge,  oya  si byo baturusha uburere butuma bumva ko ntacyo batashobora.”

Yakomeje avuga ko Africa ari umugabane mwiza Imana yaremanye byose byatuma ugera kuri buri kimwe abawutuye bakwifuza, gusa ikibabaje ngo ni uko Abanyafurikaa bakiboshywe n’imitekerereze ituma abanyamadini bata inshingano ngo ntacyo bakora, ngo ni ko bigomba kugenda.

Aha yavugaga ku Bakiristu bicwa n’ibintu bitandukanye kubera ubujiji, cyangwa imyemerere ishingiye ku bukoloni.

Ati “Ntabwo Imana ishaka ko Abanyafurika bazajya mu ijuru imburagihe kubera ko twebwe tubashinzwe tutabigishije.”

Yasoje avuga ko inzira zose Africa yakoresha itarashobora kwigenga mu bukungu izahora iteze amaboko ku Bazungu ngo ni yo mpamvu Abanyafurika bagomba gufatana urunana bagafashanya ubwabo.

Ati “Aho kumpa byinshi ntabwigenge narya dukeya twanjye nigenga niyo mpamavu tugomba kwibohora ubukene ntidukomeze kubaho kubera inkunga z’amahanga.

Mu birori umuryango uharanira iterambere rya Abanyafurika (panafrican movement) ufatanyije n’impuzamatorero mu karere ka Rubavu wari wateguye, banatanze imyenda, ibikoresho by’isuku n’amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bifite agaciro 318 000 Frw.

Mu rwandiko rugufi rwasomewe mu ruhame bigakora ku mitima ya benshi, umwana w’umukobwa witwa LAETITIA  yandikiye uwahawe imyenda yatanze.

Yagize ati “Bite nshuti yanjye, nizere ko aho uri umeze neza nanjye meze neza, wambare uberwe kandi wishime, ubeho neza kandi unezerwe ndakwikundira nubwo ntakuzi.”

Umwana wahawe iyi mpano, yagize ibyishimo abura icyo avuga kubera uburyo yanyuzwe n’ubutumwa bwari buherekeje iyi mpano yagenewe n’uwo we atazi avuga ko babaye abavandimwe.

Ubu butumwa bwa LAETITIA bwatumye abitabiriye ibyo birori bafata umwanzuro wo kutamena ibiryo mu gihe hari ushonje, no kutabika ibikapu n’ibikapu by’imyenda mu gihe hari abavandimwe batabarika muri Africa bababaye.

Umunsi wahariwe ubwigenge bwa Africa uba tariki 25 Gicurasi
Bishop John Rucyahana ashyikiriza inkunga umwe mu bari bagenewe gufashwa
Abanyafurika ngo ntibatera imbere badafashanya ubwabo

KAGAME KABERUKA  Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu

5 Comments

  • Hagataho, Université yu Rwanda itegekwa numuzungu, Abajyanama ba perezida abenshi nabazungu, Ejobundi REG bayishyize mu maboko yumuyahudi.Uyu Bishop ahokubibwira abaturage yagiye kubanza kubyigisha ibukuru kandi ko yigererayo?

    • Maze n’abayoboye diocaise yacu ya shyira barayiyoboye biranga kandi atari abazungu! sibwo yariwe ikavirwamo gusa n’itejwe cyamynara kdi yari Hotel ishema yariwe na (ba Nyiricybahiro)?

  • Africa was never Liberated.

    Iyo tuba twarabohowe tuba dufite igihugu, ariko igihugu turagikodesha. Turutwa n’impunzi kuko nibura aho baba bahabereye ubuntu. Ni gute Umunyagihugu akodesha ubutaka? Ibyo se byo ni abazungu babizanye.

    • Ubukode ngo bwimyaka 99.Ikibazo nubutaka warazwe anabasokuruza bawe.Hanyuma ugashoberwa ukibaza niba koko ubamu gihugu cyane.Burya abavanyemo akabo karenge bakigerera hakurya, bajye bumva impamvu ibintu nkibi iyo babyumvise ugirango bari kurota.

  • Birababaje kubona umuntu witwa ko akorera Imana ajya mu byo gutera siyasa mu baturage.

Comments are closed.

en_USEnglish