Digiqole ad

Perezida utorwa ni umwe, uzatsindwa azemere – Abaturage

 Perezida utorwa ni umwe, uzatsindwa azemere – Abaturage

Manirarora Evariste umuturage ucuruza umunyu w’amatungo mu isoko rya Rusiga muri Rulindo Slide

Ikibazo cy’imvururu zikurikira ibyavuye mu matora cyakunze kuvugwa henshi muri Africa, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda isaba abayobozi kwigisha neza abaturage kwemera ibyavuye mu matora nk’uko Prof Mbanda Kalisa uyobora iyi Komisiyo aherutse kubitangariza i Muasanze, Umuseke wabajije abaturage ba Rulindo icyo bavuga kuri iyi ngingo, bavuga ko bazi gutora neza, kandi bizeye umutekano w’u Rwanda, bagasaba abazatsindwa kwemera ibyavuye mu matora.

Manirarora Evariste umuturage ucuruza umunyu w’amatungo mu isoko rya Rusiga muri Rulindo

Abaturage baganiriye n’Umuseke ni abo mu kagari ka Rusiga mu murenge wa Bushoki kimwe n’abo mu murenge wa Base yombi yo mu karere ka Rulindo, bemeza ko bazatora uwo bihiteyemo, bagasaba ko abazatsindwa bazemera ko batsinzwe bakajya gukora ibindi.

Umuseke wabazaga ibibazo bibiri “Muri Africa amatora akunda gukurikirwa n’imvururu zo kutemera ibiyavuyemo, ubona mu Rwanda bishoboka?” n’ikindi kigira ngo “Abakandida bazahatanira kuyobora u Rwanda bakwiye kwitwara gute hakiboneka ibyavuye mu matora?”

Uwitwa Habumuremyi Wellars agira ati “Twebwe mu Rwanda buriya ibintu by’amatora twabigize umuco, rwose ibiba ahandi muri Africa twebwe inaha mu Rwanda ntabwo byakunda. Amatora azaba neza kandi mu mucyo kuko ni ibintu tumenyereye, si ubwambere dutoye Perezida wa Repubulika jyewe ndumva ari inshuro ya kabiri mutoye.”

Nyirabasirima Esperance agira ati “Ntabwo byashoboka, Umunyarwanda wese azi kwirebera akishishoreza icyamugirira akamaro, uwazana imvururu twamwamagana. Abakandida bakwiye kwitwara neza ugize amajwi make ntiyitwaze ngo kanaka yaberewe kuko u Rwanda ruri ku isonga.”

Nyirandengeyingoma Thacienne w’imyaka 21 y’amavuko ni uwo mu kagari ka Gasiza, ati “Jyewe mbona mu Rwanda bitewe n’uko Abanyarwanda dufite amateka twanyuzemo tugomba kubakiraho kugira ngo tugire igihugu cyiza gifite ejo hazaza heza, mbona buri Munyarwanda wese agomba gushishoza tukazatora umuyobozi ufite aho azatugeza, mbona ibintu by’imvururu bitazabaho mu Rwanda.

Nyuma yo kubona ibyavuye mu matora, abakandida bakwiye kwemera ibyavuyemo bitewe n’uko ijwi ry’umuturage, ni we ugomba gutora umuyobozi abona ubibereye.”

Uzarama Dorcela wo mu mudugudu wa Karambi, mu kagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoki ati “Iby’imvururu ntabyo tugira, mbona bitashoboka kubera ko twese tumaze gukangurirwa gutora neza. Gutora Umukuru w’Igihugu uzakugirira akamaro.”

Manirarora Evariste wo mu mudugudu wa Budaho mu kagari ka Gasiza, agira ati “Iby’imvururu ni muri Africa ariko si hano mu Rwanda, hano mu Rwanda abantu bitorera uwo bashaka, iyo bahuje umugambi bakora kimwe, kuko ni gahunda y’Abanyarwanda ntabwo ari gahunda y’abatuye Africa bose.

Twebwe muri make nizeye ko izo mvururu zidashobora kuzaba. Abakandida bagombye kwitwara neza kuko baba barangije gutora umuyobozi wabo bakanamwakira, hari ikindi se wakora?

Iyo ari abantu babiri cyangwa batatu bateranye baburana, utsinzwe aremera kuko si cyo ubutabera buberaho se? N’amatora agomba gukiranura abantu utsinze amatora akaba ari we uyobora uyatsinzwe agakora akandi kazi ariko, akazi ni ugutorwa (kuba Perezida)? Ibintu by’indwano ntitubikeneye bijye bibera ahandi.”

Ingabire Felicien wo mu mudugudu wa Rubanda, mu kagali ka Cyohaha mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo, agira ati “Mu Rwanda twebwe umutekano turawizeye turi na wo, kandi tubona ko nta kibazo dushingiye ku mutekano n’uko natwe abaturage tugomba kuwuharanira mbona nta kibazo amatora azaba kandi akajyenda neza, turabyizeye ko tugomba gutora nta kibazo.

Tubona ko amatora azaba nta kibazo bitewe n’uko aba arindiwe umutekano, ariko iyo abantu batsinzwe ntibabura ingingimira uzarebe no mu rukiko, iyo umuntu atsinzwe ntabwo yishimira imitsindirwe ye, ariko bitewe n’uko mu Bakandida bangahe dukeneyemo Umuyobozi umwe, n’ubundi agomba kuboneka, wenda abatabyishimiye ntibabura guteza ‘kambayaya’ ariko twe twiteguye gutora kandi amatora azajyenda neza kandi n’abo batsinzwe bakabyihanganiye bakamenya ko niba abakandida ari batanu hagomba gutsindamo umwe.”

Twiringiyimana Theogene w’imyaka 18 na we wo muri Base, ati “Ubwo se mu Rwanda imvururu zashoboka? Njyewe mbona bitashoboka.”

Harerintwari Jean de Dieu w’imyaka 45 atuye mu mudugudu wa Base, mu kagali ka Rwamahwa mu murenge wa Base, ati “Muri iki gihe ntawazana imvururu, ubu se twaba twarabonye imvururu zabaye, umuntu akongera guteza izindi mvururu? Inaha ndumva bitabaho.”

Uzabakiriho Christiani acuruza ikigage muri Base, ati “Gutora biterwa n’uwo umuntu ashaka, hazatsinde uwagize amanota (amajwi) menshi.”

 

Brig Gen Nkubito Eugene yaburiye abakwirakwiza ibihuha n’abahanura ibitera ubwoba abaturage

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Nkubito Eugene ubwo yafataga ijambo mu nama yahuje Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda n’Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko abantu basenga kimwe n’abandi bose bakwiye kwirinda gukwirakwiza ibihuha bitera abaturage ubwoba.

Yagize ati “Iyo tugiye mu matora buri gihe haza ikintu cy’ibihuha, igihuha kikaza mu baturage ahantu hatandukanye, ababa babifite bashaka gutera abaturage ubwoba, no guhungabanya amatora, igihuha buri gihe kibuza abantu gukora, ndasaba ko twabihagurukira nk’abayobozi mu nzego zitandukanye.”

Yatanze urugero ko ibihuha mu Ntara y’Amajyaruguru byanahagaragaye mu gihe cy’Amatora ya Referendumu yabaye muri 2015, icyo gihe byavugaga ko hagiye kubaho intambara, ngo ni byo bikunze kuvugwa kandi bikagirwamo uruhare n’abanyamadini.

Brig Gen Nkubito Eugene ati “Ibi bikunze kuvugwa n’abantu bitwikiriye amadini, abihayimana, bakavuga ngo bahanuriwe ko hagiye kubaho intambara, ubwo abaturage bahunge cyangwa bikingirane mu nzu ntibajye gutora. Muri make ni ukuvuga ngo abantu bareke kujya gukora.  Nagira ngo nsabe abihayimana n’abayobozi tubanze dutegure abaturage bumve ko nihabaho ibihuha bazabe babyiteguye… Aba bahanura ibintu bibi twasaba ko bajya bahanura ibintu byiza aho gutera abaturage ubwoba bababuza amahoro.”

 

Icyo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Mbanda Kalisa avuga kuri iyi ngingo

Mu nama yamuhuje n’abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru, Prof Mbanda Kalisa, yavuze ko ibitagenda neza mu matora bikwiye kuvugwa kugira ngo bifashe mu mitegurire myiza y’amatora ataha, ariko anasaba abayobozi kwigisha abaturage kwakira ibyavuye mu matora.

Yagize ati “Hari abantu usanga banga ibintu, bakanga ibyiza byose, bakanga n’ibyiza byavuye mu matora kandi byakozwe neza, barahari murabizi nk’abayobozi ni ukwigisha abaturage, n’uwatsinzwe akemera ko yatsinzwe, ufite umukandida watsinzwe byanyuze mu nzira nziza akabyemera akabishyira mu bikorwa mu mahoro.”

U Rwanda rwahisemo kubakira kuri Demokarasi y’ubwumvikane no kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hagendewe ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, ingingo ivuga ku matora y’Umukuru w’Igihugu, ivuga ko Umukandida utorerwa kuyobora Igihugu ari uwarushije abandi amajwi benshi kandi Amatora akorwa inshuro imwe, nta cyiciro cya kabiri kibaho igihe Umukandida watsinze atagejeje ku majwi 50%.

Kugeza ubu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko abifuza kuzaba Abakandida bigenga mu Matora ya Perezida azaba tariki 4 Kanama 2017 ari batatu, Diane Rwigara, Mpayimana Philippe na Mwenedata Gilbert.

Kandidatire zabo zizatangira kwakirwa na Komisiyo y’Amatora tariki 12-23 Kamena 2017 kimwe n’iz’abakandida bazava mu mitwe ya Politiki, barimo Dr Habineza Frank wamaze kwemezwa na Democratic Green Party of Rwanda na Perezida Paul Kagame uherutse kwemezwa n’abanyamuryango ba RPF – Inkotanyi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Twebwe mu Rwanda nta ntugunda zishobora kuba kuko namatora ntacyo atubwiye ahubwo bazayavaneho dukomeze twiyoborerwe nabahagaritse jenoside kugeza igihe bazaviraho hakaza nabandi nabo bakatuyobora kugeza igihe bapfiriye hakaza nabandi kugeza igihe baviriyemo umwuka nabandi baze.Kandi burigihe abanyarwanda tuzajya tubabyinira tubabwirako arindashyikirwa kwabababanjirije bari baroretse igihugu.Sijye wahera.

  • hahaaaa,sinarinzi ko hari abantu bagitekereza gutya.urakoze kuba uvuze ngo sijye wa hera biragaragara koko ari umugani wacaga.ubutaha ntuzace umugani ku manywa utazahinduka umuserebanya!!!!!

  • Urakeka ko atavuze ?Ubundi se amatora avuze iki ?Wigeze ubona muri kano karere k’ ibiyaga bigari hari umuperezida wigeze yemera kuvaho amaraso atamenetse ?Na Buyoya wari ugiye kubigerageza byaje kurangira yisubiye uko byagenze murakuzi.Iyaba badukundiraga rwose bakareka tukikorera hanyuma ayo mafranga Wenda bakayubakiramo imfubyi cg abapfakazi.

  • Hahahaha

Comments are closed.

en_USEnglish