Digiqole ad

Karongi niho hari udusozi twariho imiryango myinshi yazimye

 Karongi niho hari udusozi twariho imiryango myinshi yazimye

Egide Gatari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG

*Imiryango yazimye igiye kwibukwa ku nshuro ya cyenda
*Mu nzitizi zihari ni uko hari aho basanga ku musozi nta warokotse ntibabone amakuru ahagije

Umunyamabanga mukuru wa Groupe des Ancient Etudiants Réscapés du Genocide(GAERG) yabwiye Umuseke ko ubwo bazaba bibuka imiryango yazimye kuri uyu wa Gatandatu, bazibuka abari bagize iriya miryango bita cyane ku ndangagaciro zabo aho kwita cyane ku buryo bishwe. Mu bushakashatsi bakoze i Karongi ngo niho babonye udusozi twinshi twariho imiryango yishwe muri Jenoside ntihagire urokoka.

Egide Gatari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG
Egide Gatari Umunyamabanga Mukuru wa GAERG. Photo/Innocent Ishimwe/Umuseke

Umuseke wagiranye ikiganiro na Egide Gatari, Umunyamabanga Mukuru wa GAERG iri gutegura iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye.

Umuseke: Kubera iki kwibuka imiryango yazimye?

E.Gatari: Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bari bafite intego yo kubatsembatse ntihagire usigara wo kuzabara inkuru. Iyi niyo yari intego yabo. Kuba twaratekereje ko abari bagize imiryango yazimye bagomba kwibukwa ni ikintu twasanze cyatesha agaciro umugambi wabatumariye abacu. Tutabibutse byaba ari ugutiza umurindi umugambi wa Jenoside.

Kuba hari imiryango yazimye byerekana ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Tutayibutse ntacyo twaba twararokokeye.

Umuseke: Ese hari ubushakashatsi mwakoze ku miryango yazimye.

E.Gatari: Kugeza ubu tumaze gukora ubushakashatsi mu turere 16 ukongeraho n’utundi dutatu tuzibuka abantu bari badutuye mu cyahoze ari Gisenyi aritwo Nyabihu, Rutsiro na Rubavu. Muri utu turere twasanze Akarere ka Karongi ariko gafite imiryango myinshi yazimye.

Karongi niho twasanze hari udusozi twinshi twasanze nta muntu n’umwe wahasigaye mu Batutsi bari bahatuye.

Mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu twabashije kubarura imiryango 886 igizwe n’abantu 4 256.

 

Umuseke: Usibye kuyibuka, haba hari ikindi mukora kugira ngo iyi miryango itazibagirana?

E.Gatari: Tumaze iminsi gukora filimi mbarankuru ikubiyemo ubuhamya bw’abazi Abatutsi bari bagize imiryango yazimye twe nka GAERG twiyemeje kujya twibuka buri mwaka.

Iyi Filimi izaba irimo amafoto yerekana ba nyakwigendera bazize uko baremwe, uyu murage ukazabera igihamya amahanga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, atari ibintu abantu bapfa kuvuga gusa badafite ibihamya bifatika.

Twakoze kandi n’ububiko bw’ikoranabuhanga (database) irimo ibintu byose twabashije gukusanya  ku mateka y’Abatutsi bari bagize imiryango yazimye.

Mu gukusanya amakuru aberekeye tubaza ababazi baturanye ku misozi hamwe n’abagize uruhare mu kubica ubu bakaba barireze bakemera icyaha bakagabanyirizwa ibihano.

Hari abatwemerera ko bagize uruhare mu kubica bakabamara, bakaduha ubuhamya.

 

Umuseke: Ni izihe nzitizi muhura nazo mu gukusanya amazina n’amateka y’abari bagize imiryango yazimye?

E.Gatari: Inzitizi  ya mbere duhura nayo ni amikoro adahagije. Kubura amikoro ahagije bituma hari aho dutinda kugera bigatuma bamwe mu bari buduhe amakuru dusanga barapfuye, abandi barimutse n’ibindi.

Tubaye dufite  amikoro ahagije ubushakashatsi twabukora mu gihugu hose icyarimwe aho kugenda dukora ku turere tumwe na tumwe.

Indi nzitizi ni ukwizera mu buryo budasubirwaho ko amakuru abaturage baduha ari impamo.

Ibi biterwa n’uko hari aho tugera tugasanga hari imisozi itakibaho Umututsi n’umwe mubarokotse Jenoside kugira ngo abe yaduha amakuru twakwizera mu rugero rufatika.

 

Umuseke: Iyi ni inshuro ya kangahe mugiye kwibuka imiryango yazimye? Biteguye gute?

E.Gatari: Iyi ni inshuro ya cyenda tugiye kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye. Ubu tuzakorera i Rubavu kubera ko naho hafite umwihariko w’uko hahoze hatuye Abagogwe kandi nabo bakaba baribasiwe n’ubutegetsi bwateguye Jenoside bukanayishyira mu bikorwa.

Abazahaguruka Kigali bazahagurukira kuri Petit Stade i Remera saa sita dufate umuhanda twerekeza Rubavu kuri Stade Umuganda.

Nitugera yo tuzakora urugendo rwo kwibuka ruzahagurukira kuri Station ya Kobil twerekeza ku rwibutso nituhagera twunamire abacu hanyuma tuhave tugana kuri Stade Umuganda aho tuzakorera ijoro ryo kwibuka.

Muri iryo joro hazavugwa byinshi byibutsa ubupfura bwaranze Abatutsi bari bagize imiryango yazimye. Ikintu cy’ingenzi tuzakora iryo joro ni ukuvuga amazina yabo na bimwe mu byabarangaga dukwiriye kubibukiraho.

Tuzagira umwanya wo kubahamagara mu mazina kugira ngo tubibuke neza.

Umuseke: Ese ubundi GAERG ihagaze ite muri iki gihe? Ifite abanyamuryango bangahe? Intego zayo ni izihe?

E.Gatari: GAERG ni umuryango w’abahoze ari abanyeshuri ba Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ni umuryango ugamije guha abawugize uburyo bwo kwisanzura mu muryango nk’uko bigenda mu muryango wa AERG baba barahozemo bakiri muri Kaminuza.

Muri uyu muryango tubana nk’abavandimwe tugafashanya, haba hari uwapfushije tukamufata mu mugongo, uwagize ubukwe tukamutwerera,…mbese ni nk’umuryango usanzwe.

Kugeza ubu dufite abanyamuryango barenga 1 800 bari mu miryango mito(famille) 69. Turangwa n’ubufatanye no guharanira kubakana tugahangana n’ingaruka za Jenoside.

Umuseke: Ni ubuhe butumwa mutanga bugendanye n’iki gikorwa?

E.Gatari: Turasaba abanyarwanda n’abasoma Umuseke by’umwihariko kuzaza bakadufasha kwibuka abacu bazimye. Ik’ingenzi mbasaba ni uko batazajya bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bishwe gusa ahubwo bakabibuka mu ndangagaciro zabarangaga.

Aha ndashaka kuvuga ko kwibuka neza ari ukwibuka ibyiza n’imico myiza yarangaga abacu harimo kutwifuriza kuzaba abagabo n’abagore bafitiye igihugu akamaro  aho kwibuka gusa uko bishwe.

Tugomba kwibuka ko abacu bashakaga ko tuba abantu biyubashye. Iki nicyo k’ingenzi kigomba kugaruka kenshi mu mitwe yacu igihe cyose tubibuka.
Kwibuka imiryango yazimye bizaba kuri uyu wa gatandatu guhera nimugoroba kuri stade Umuganda, ijoro ry’ibiganiro no kwibuka bikomeze ku cyumweru i Rubavu.

 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish