Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, imiryango ya ‘GAERG’ na ‘AERG’ yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu kwibuka imiryango isaga 7 797 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabaye ku nshuro ya cyenda wabereye mu Karere ka Rubavu wabanjirijwe n’urugendo rwerekeza ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ahazwi nko kuri ‘Commune […]Irambuye
Mukandagwa Annonciata ni umupfakazi waciwe umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma ashimira cyane abakozi n’abaganga bo ku Bitaro bya Kibungo bamusaniye inzu yendaga kumugwaho, mu gikorwa cyatwaye asaga milioni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko uyu mugore wapfakaye muri Jenoside yari abayeho […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa tariki 25 Gicurasi, mu nzu mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro habayeku nshuro ya kabiri gahunda yo kwibuka no kuganira ku mateka ya Jenoside izwi nka “Kwibuka 23 Café Littéraire”. Mme Jeannette Kagame ari muri benshi bayitabiriye. Gahunda nk’iyi ya mbere yabereye aha muri iyi nzu mberabyombi tariki 01 […]Irambuye
*Imiryango yazimye igiye kwibukwa ku nshuro ya cyenda *Mu nzitizi zihari ni uko hari aho basanga ku musozi nta warokotse ntibabone amakuru ahagije Umunyamabanga mukuru wa Groupe des Ancient Etudiants Réscapés du Genocide(GAERG) yabwiye Umuseke ko ubwo bazaba bibuka imiryango yazimye kuri uyu wa Gatandatu, bazibuka abari bagize iriya miryango bita cyane ku ndangagaciro zabo […]Irambuye
Nyaruguru – Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 abahoze ari abakozi n’abari abaturanyi b’uruganda rw’icyayi rwa Mata bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ejo ku cyumweru, abarokotse bo muri aka gace bavuze ko bababazwa no kubona abantu batakitabira cyane gahunda zo kwibuka, no kugaragaza aho imibiri y’ababo batarashyingurwa mucyubahiro iri kugira ngo nayo ishyingurwe. […]Irambuye
Inama y’abafite ubumuga, NCPD yasuye urwibutso rwa Gatagara rushyinguwemo imibiri 7 313 barimo abafite ubumuga 44. Albert Musafiri warokokeye i Gatagara watanze ubuhamya yavuze ko ubusanzwe i Gatagara habaga abafite ubumuga ariko ko abakoze Jenoside batatinye no kuvutsa ubuzima abafite ubumuga bakomoka mu miryango y’Abatutsi. Muri iki kigo giherereye I Nyanza habagamo abafite ubumuga n’abatabufite […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu ku rwibutso rwa komini ‘rouge’ habaye umuhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane z’urubyiruko zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose. Depite Maniraho Annonce yasabye urubyiruko kutijandika mu bikorwa bibi birimo nno kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bazabashe kusa ikivi cyatangijwe n’abishwe muri Jenoside. Uyu munsi wahariwe ibikorwa byo kuzirikana urubyiruko rwishwe […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe I Gatovu mu karere ka huye, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Havugimana Emmanuel yavuze ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abazi aho iyi mibiri yajugunywe kwicungura bakahavuga. Ati “ Ibanga mumaranye imyaka 23 mubitse mu nda ntirizabatera cancer?” Muri uyu muhango wo kwibuka […]Irambuye
Honorine Uwababyeyi, w’imyaka 32, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yiyemeje kwita no gufasha abana by’umwihariko abakobwa bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu n’Interahamwe muri Jenoside, Umuryango ‘Hope and Peace foundation’ yashinze ubu ufasha abagera ku 139 ariko bashobora kwiyongera. Honorine Uwababyeyi avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze abana bavutse muri ubu […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Chad, Ambasaderi w’u Rwanda muri Chad akagira ikicaro Brazzaville Dr Jean Baptiste Habyalimana yabwiye abitabiriye uwo muhango ko nta Genocide izongera kuba mu Rwanda kuko ubu rufite ubuyobozi bushyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda. Uyu muhango wabereye mu nzu […]Irambuye