Abaturage bo mu kagali ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma baturiye ahubakwa agakiriro k’Akarere, bahangayikishijwe n’imyaka yabo yangijwe n’itaka ryavuye ahubakwa aka gakiriro. Imitungo yangiritse y’abaturage irimo imyaka mu mirima, imirima ubwayo n’inzu ziri hafi y’ahari kubakwa agakiriro k’akarere ka Ngoma. Ni mu kagari ka Cyasemakamba hepfo gato ya Stade Cyasemakamba. […]Irambuye
Augustine Mahiga yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu mu ruzinduko rw’akazi. Kuri uyu mugoroba yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi. Tanzania n’u Rwanda biri kuzahura umubano wabyo wajemo igitotsi kuva mu 2013 ubwo uwari Perezida w’iki gihugu Jakaya Kitwete yavugaga ko u Rwanda rukwiye kuganira na FDLR. Kuva icyo gihe kugeza Perezida […]Irambuye
Hashim Isaa Alimas umu-Tanzaniya ufite imyaka 31 y’amavuko ari muri Coma mu bitaro bya CHUK nyuma yo gukora impanuka mu ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda ari mu modoka y’ikamyo. Mukuru we niwe umurwaje, nta muntu bazi mu Rwanda, nta bufasha bafite bundi, bahawe transfer yo kujya mu bitaro by’umwami Faisal kubagwa ariko barasabwa miliyoni eshanu, […]Irambuye
*Ngo ibyo yasebyaga Leta yabivugiraga mu ruriro mu mbaga y’abasirikare akuriye, *Ku rupfu rwa Sengati, ngo Col Tom yabajije abandi basirikare bakomeye ngo “Muzunamura icumu ryari?” *Karegeya yicirwa muri Afurika y’Epfo, ngo Col Tom yagize ati “Karegeya na we muramwivuganye?” *Umutangabuhamya avuga ko Col Tom yagaye umwe mu basirikare bakomeye kuba yitabira kuri sonnerie y’ijambo […]Irambuye
Sheikh Musa Fazil Harerimana Minisitiri w’umutekano mu gihugu na Gen Paul Rwarakabije Komiseri mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (R.C.S) kuri uyu wa kane basuye Gereza ya Rubavu iheruka gushya ngo barebe aho imirimo yo gusana ibyangiritse igeze. Saa mbili n’igice z’igitondo Gen Rwarakabije aherekejwe na Komiseri Charles Musitu n’abandi bayobozi ba RCS bari bageze […]Irambuye
Ashingiye ku ngaruka yatewe no kunywa, gucuruza, no gutunda urumogi, Dushimirimana Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, arakangurira ababikora kubireka. Uyu musore utuye mu kagari ka Nyankurazi, mu murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kirehe, yabivuze ku itariki 3 Gashyantare mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu […]Irambuye
*Indwara z’umutima zica abantu miliyoni 17 buri mwaka *Abanyarwanda 30% bajya kwa muganga baba bafite hypertension *Abafite Hypotension bakaba ari 1% ku bagiye kwa muganga Dr Abel Kagame umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’umutima mu bitaro bya Kigali bya Kaminuza, yaganiriye n’Umuseke kuri uyu wa gatanu ku bijyanye n’indwara z’umutima. Avuga ko hari umubare munini […]Irambuye
Mu 2014 ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, Umuseke wegeranyije inkuru 20 zidasanzwe z’abantu 20 barokotse bonyine mu miryango (mu rugo) yabo, harimo Celestin Nizeyimana warokokeye mu mwobo w’ikinyogote. Jenoside yatumye asigara atishoboye kandi ahungabanye, icyo gihe yabwiye ariko Umuseke ko abonye moto ubuzima bwe bwagira icyerekezo kuko yari atunzwe […]Irambuye
Kidufi Jean Baptiste ubu atuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajyanywe n’Abafaransa ari umwana muto agarutse mu Rwanda abura ababyeyi be, abura abavandimwe kuko nta n’umwe yibuka neza, ntazi niba barazize Jenoside ntazi niba barapfuye cyangwa bakibaho. Yasigaye wenyine gutyo kugeza ubu. Ibye bitandukanye […]Irambuye
Pacifique Mugunga Jenoside yabaye afite imyaka ine abura mushiki we n’umubyeyi we, yavukiye mu kagali ka Bitare, umurenge wa Ngera, akarere ka Nyaruguru ari naho bari batuye Jenoside itangira gusa bakaza guhungira ahitwa mu Nyakibanda ari kumwe n’umuvandimwe we n’ababyeyi bombi. Mbere gato y’uko Interahamwe zibasanga mu Nyakibanda ngo zitangire kubica, se yavuye aho n’abandi […]Irambuye