Digiqole ad

Kirehe: Yanywaga urumogi azi ko ruzamukiza arushaho gukena, asaba abandi kurureka

 Kirehe: Yanywaga urumogi azi ko ruzamukiza arushaho gukena, asaba abandi kurureka

​Ashingiye ku ngaruka yatewe no kunywa, gucuruza, no gutunda urumogi, Dushimirimana Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, arakangurira ababikora kubireka.

Uyu musore utuye mu kagari ka Nyankurazi, mu murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kirehe, yabivuze ku itariki 3 Gashyantare mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hatandukanye muri aka karere mu mezi atatu ashize

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe Kg 1001 z’urumogi, litito 715 za kanyanga, n’amashashi 1 296.

Icyo gikorwa cyo kubyangiza kitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abatuye mu kagari cyabereyemo ka Rubimba, mu murenge wa Gahara.

Mu buhamya bwe, Dushimirimana yavuze ko amaze amezi agera kuri atandatu aretse kunywa no gucuruza urumogi nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari maze abikora.

Yagize ati: “Urumogi rwarankenesheje aho kunkiza nk’uko nabyibwiraga. Ndagira inama umuntu ubinywa, ubicuruza, n’ubitunda kubireka kuko nta cyiza kibibamo. Ndabihamya kuko byambayeho.”

Dushimirimana yagize kandi ati: “Uretse kubifungirwa, nahuye n’izindi ngaruka mbi zatewe no kubinywa ndetse no kubicuruza. Maze kubona ko ndi kugana ahabi, nahise mfata umwanzuro wo kubireka, kandi nyuma y’aho mbirekeye, maze kugera kuri byinshi kuko noneho nkora ibyemewe n’amategeko.”

Mbere y’ubu buhamya bwe, abitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza biriya biyobyabwenge bari babanje kwigishwa ubwoko bwabyo, n’ingaruka mbi zabyo.

Ababakanguriye kubyirinda no kubirwanya harimo uyobora Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Bernard Tugume.

SP Rutaremara yashimye abatuye mu bice biriya biyobyabwenge byafatiwemo ku makuru batanze yatumye bifatwa.

Yabwiye abari aho ati: “Ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yasabye uwari aho wese kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, ndetse n’ababicuruza.

Tugume yagize ati: “Ntushobora gutera imbere unywa cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.Nk’uko mubyibonera, iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanywe agafungwa no gucibwa ihazabu.”

Yasabye abatuye muri aka karere kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

RNP

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aho nimu Rwanda nyine bazigire muli Jamica Brazil South Africa nahandi hateye imbere ngo bahe Polisi amakuru polisi irahembwa uyiha amakuru se arahembwa nzaba ndora da

Comments are closed.

en_USEnglish