Digiqole ad

Col David Bukenya ubwe yiyiziye mu rukiko ashinja Col Byabagamba

 Col David Bukenya ubwe yiyiziye mu rukiko ashinja Col Byabagamba

*Ngo ibyo yasebyaga Leta yabivugiraga mu ruriro mu mbaga y’abasirikare akuriye,

*Ku rupfu rwa Sengati, ngo Col Tom yabajije abandi basirikare bakomeye ngo “Muzunamura icumu ryari?”

*Karegeya yicirwa muri Afurika y’Epfo, ngo Col Tom yagize ati “Karegeya na we muramwivuganye?”

*Umutangabuhamya avuga ko Col Tom yagaye umwe mu basirikare bakomeye kuba yitabira kuri sonnerie y’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu,

*Umutangabuhamya yavuze ko ibyavuzwe n’uregwa abihagazeho ndetse ko azabivuga igihe cyose, gusa ngo ntazi niba yarangishaga cyangwa yarakundishaga abaturage ubutegetsi,

*Me Valeri we ngo Col Bukenya ni Umunyabinyoma,…ngo yahishiriye ibikorwa bibi akwiriye gukurikiranwa mu nkiko.

Bwa mbere muri uru rubanza, kuri uyu wa gatanu ubwo urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara rwasubukurwaga, humviswe umutangabuhamya w’ubushinjacyaha ahibereye. Uyu ni Col David Bukenya Ngarambe washinje Col Byabagamba ibyaha akurikiranyweho ko yakoreye muri Sudani y’Epfo.

Ubwo Col Bukenya yamushinjaga, Col Byabagamba yahindukiraga akamureba mu maso
Ubwo Col Bukenya yamushinjaga, Col Byabagamba yahindukiraga akamureba mu maso

Col Byabagamba, yasaga nibabaye kubera ubuhamya yumvaga bumushinja, Col Bukenya washinjaga yari amuhagaze iruhande hagati yabo harimo nka m 1. Col Byabagamba yari akurikiye ibivugwa, ndetse akabaza ibibazo, amureba mu maso ndetse asa n’uwenda kumukoraho. Ibintu umucamanza yaje kubuza Col Byabagamba.

Col Bukenya yabwiye Urukiko ko Col Byabagamba hari amagambo anenga akanasebya Leta y’u Rwanda yavugiraga aho abasirikare bari mu butumwa babaga bafatira ifunguro (muri messe).

Ngo hari amagambo yavuze nyuma y’iyicwa ry’uwitwa John Sengati (yari Major wasezerewe mu ngabo). Col Byabagamba ngo yavugiye imbere y’abasirikare, bari gufata ifunguro yibaza ati “muzunamura icumu ryari?

Col Bukenya yavuze ko nk’umusenior officer mugenzi we yatunguwe n’ibyavuzwe n’uyu musirikare wari uyoboye abandi ndetse ko yahise amucyahira aho akamubwira ko Sengati atishwe n’abo avuga.

John Sengati uyu yishwe arashwe mu ntangiriro za 2013 mu majyepfo y’u Rwanda bivugwa ko yazize amakimbirane yo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga yishwe n’abo bakoranaga.

Col Bukenya ashinja uregwa, yavuze ko ubwo Patrick Karegeya yicwaga yabibwiwe na Col Byabagamba na bwo akabivugira muri messe agira ati “na Karegeya na we muramwivuganye

Col Bukenya yavuze ko na bwo yatunguwe kuba Byabagamba yaravugiye aho ibi bintu. Bukenya ati “sinzi impamvu yabivugiraga aho niba ari uburangare cyangwa ari ubushishozi buke“.

Col Bukenya yavuze ko icyo gihe na bwo yahise asa nk’ukebura Col Byabagamba akamubwira ko muri South Africa (ahiciwe Karegeya) habera ibikorwa by’ibyaha byinshi ndetse ko u Rwanda rwatakarijeyo abasirikare bakomeye barenze umwe bityo ko no kuba Karegeya yakwicirwayo atabishinja Leta.

Ati “hari abajura, hari ba criminals besnhi, nahise mubwira nti sinshaka kubyumva. ”

Col Bukenya yanavuze ko igihe Leta y’u Rwanda yazamuraga imisoro ku makamyo Col Byabagamba yavuze ko Leta y’u Rwanda ifata ibyemezo ihubutse.

Bukenya ati “nahise mubwira nti nka Colonel uhagarariye inyungu z’igihugu niba Leta yazamuye imisoro ntukwiye kuvuga ko ari ugupenaliza abaturage.”

Col Bukenya yavuze ko Col Byabagamba yahise amubwira ko mu bongerewe imisoro harimo na bene wabo (na Bukenya).

Col Bukenya Ati “nahise mubwira ko n’iyo haba harimo iyanjye cyangwa umugore wanjye ntacyo bitwaye nkomeza mubwira ko icyo cyemezo cyafashwe ku nyungu z’abaturage .”

Biteganyijwe ko uyu munsi humvwa abatangabuhamya babiri barimo uyu Col David Bukenya nyuma hakaza gukurikiraho Brg Gen Aloys Muganga.

 

Uwunganira uregwa yise umutangabuhamya umunyabinyoma

Mu iburanisha rya none, Francois Kabayiza na Brig Gen Rusagara nabo bareganwa na Byabagamba bari bicaye bakurikiye iburanisha
Mu iburanisha rya none, Francois Kabayiza na Brig Gen Rusagara nabo bareganwa na Byabagamba bari bicaye bakurikiye iburanisha

Bugendeye ku nyandikomvugo yakoreshejwe uyu mutangabuhamya, Ubushinjacyaha bumubaza ku by’umuhango wo kwibuka Jenocide muri South Soudan ko Col Byabagamba atawitabiriye ndetse ntatange impamvu kandi ari we wagombaga kuwutangiza.

Umutangabuhamya yahise abwira Urukiko ko kuri uwo munsi atari ahari ariko ko yaje kubwirwa ko Col Byabagamba yabanje kwinangira kuza muri uyu muhango ku munota wa nyuma akaza kuza akazana n’umuntu utazwi akaba ari we uhavugira ijambo.

Col Byabagamba n’umwunganizi we bahawe umwanya ngo babaze umutangabuhamya, Me Valery Gakunzi yatangiye avuga ko Col Bukenya ari umunyabinyoma.

Ijambo ryateje impagarara zidasanzwe muri uru rukiko dore ko Me Gakunzi yakoreshaga imvugo isa nk’iri hejuru yumvikanamo ikimeze nk’uburakari.

Umwe mu bacamanza agira ati “Me Valery uri mu rukiko ntabwo uri mu isoko“.

 

Me Valeri na we ati “Urukiko ntirukwiye kumbuza gutekereza uko ntekereza”

Uruhande rw’uregwa ruhawe ijambo ngo rubaze ibibazo Umutangabuhamya, Me Valeri Gakunzi wunganira uregwa yatangiye abwira Umucamanza ko Col Bukenya ari “Umunyabinyoma”. Ijambo ritakiriwe neza n’Umucamanza wahise amubwira ko iyo mvugo idakwiye.

Me Valeri wakomezaga gutsindagira ko ibyatangajwe n’Umutangabuhamya binyuranye n’ukuri ndetse ko ntacyamubuza kubibwira Umucamanza, akoresha ibitekerezo bimuturutsemo yagize ati “…Urukiko ntirumbuze gutekereza uko ntekereza.”

Yifashishije ingero z’ibyanditse mu nyandikomvugo z’Umutangabuhamya n’ibyo yavugiye mu rukiko, Me Valeri wakoreshaga imvugo yumvikana nk’iri hejuru yakomeje kuvuga ko ibyatangajwe n’Umutangabuhamya bihabanye n’ukuri gusa Umucamanza amubwira ko adakwiye kwitwara uko yitwaraga.

Mu mvuga yumvikana nk’ifite ubukana; Umucamanza yagize ati “uri mu rukiko ntabwo uri mu isoko.”

Me Valeri wahise amanura imvugo yabwiye Umucamanza ko yubaha Urukiko ndetse ko akurikiza amategeko, ahita atangira kubaza Umutangabuhamya.

Uyu munyamategeko wibanze ku mibanire y’Umucamanza n’uregwa amubaza niba barigeze bashwana, Umutangabuhamya akamubwira ko bitigeze biba ndetse ko mu gisirikare nta gushwana kubamo ahubwo ko ibyakorwaga kwari ukuganira na Col Byabagamba ku byo batari bahuje, ariko ko ntawigeze arwana cyangwa ngo atukane n’undi.

 

Bimwe mu bibazo bya Col Tom byasubijwe inyuma n’Urukiko

Col Byabagamba watangiye abaza Umutangabuhamya agira ati “uri Umutangabuhamya cyangwa uri Fortune Hunter? (uvuga ibinyuranye n’ukuri akuzi ariko afite icyo agamije). Ikibazo Umucamanza yangiye Umutangabuhamya gusubiza abwira uregwa ko agomba kutarenga imbibi z’ubuhamya bwatanzwe.

Uregwa yahise abaza Umutangabuhamya icyatumye yirukanwa mu butumwa yarimo i Darfour, na cyo Umucamanza agisubiza inyuma.

Byabagamba watangiye abaza ibibazo bisa nk’imitego, yongeye kubaza Umutangabuhamya ikigeze gutuma ahagarikwa. Ati “muri suspension (guhagarikwa) wari wajyanywemo n’iki?”

Col Tom Byabagamba ukomeje kuburana ahakana ibyaha akurikiranyweho byose, yabajije umutangabuhamya niba barigeze bahangana, Umutangabuhamya, Col Bukenya asubiza agira ati “sinahanganye nawe nahanganye n’imitekerereze n’ibitekerezo byawe.”

Col Bukenya yabwiye urukiko ko abasirikare bakuru bagira umurongo (Forum) banyuzamo ibyo batumva kimwe bityo ko na Col Byabagamba atari akwiye kubigaragariza mu ruhame n’abasirikare basanzwe.

Mu gushinja uregwa; Col Bukenya yavuze ko hari igihe uregwa (Col Byabagamba) yigeze kumva umwe mu basirikare bakuru yitabira ku ijwi ry’Umukuru w’Igihugu (Paul Kagame) nka sonnerie ya telephone ngo ahita amubaza ati “uwo mugabo ugendana ni uw’iki?”

Amagambo yose Umutangabuhamya yashinje uregwa ko yavuze, uruhande rw’uregwa rwayateye utwatsi ruvuga ko uyu mutangabuhamya akwiye gukurikiranwa mu nkiko kuko yagiye atwerera uregwa amagambo nk’uko Me Valeri yabigarutseho.

Me Valeri yanavuze ko uyu mutangabuhamya watanze ubuhamya bwe kuwa 18 Ukwakira 2014 yahishiriye ibikorwa bibi yashinje uregwa, bityo ko akwiye gukekwaho icyaha cyo guhishira imyitwarire mibi ya mugenzi we w’umuyobozi.

Iburanishwa ritaha ryimuriwe kuwa mbere w’icyumweru gitaha, tariki ya 15 Gashyantare hakomeza kumvwa abatangabuhamya bashinja.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

44 Comments

  • Ariya ni amazimwe ntabwo ari urubanza. Hagomba kuba hari ibindi bibyihishe inyuma bizamenyekana mu mateka.

    • Nari nziko ahubwo kuba witabira kuri sonneri y ijambo ry umukuru w igihugu ari ukuba umwmera

    • ARIKO SE KOKO NINDE KUGEZA UBU UTARASOBANUKIRWA AMANYANGA ABIRIMO.NA LOGIC MBONA MWIBI KBS JUST POLITICAL.

  • uru si urubanza please!!! aya ni amazimwe ndetse ni ubudodi gusagusa
    banyakubahwa bayobozi ba MOD (ministry of defence), RDF ndetse namwe
    muyobora urukiko rwa gisirikare mukwiriye gushaka igisubizo kirambye
    cya bene izi manza cyangwa se mukareka kujya muzicisha mwitangazamakuru
    kuko twebwe rubanda iyo tuzumvise tukazikorera analyse tubatera icyizere.
    tukanibaza niba imanza zicibwa n’inkiko zanyu zigendera ku mahame n’amategeko
    mpuzamahanga. nko kuva uru rubanza rwatangira nararukurikiranye rwose kandi
    ntafitemo inyungu n’imwe , ariko kugeza ubu si urubanza rwa ba generali na coloneri
    bashinjwa n’abandi ba coloneli na general ahubwo wagirango ni urwa babadamu bacuruza
    udutaro bashinjwa n’abakozi b’abakobwa barera abana.

  • Ariko Byabagamba kuki wakosheje koko kuvuga ayo yose? Ngo ninyoni zirunva. Ihane maze ubabarirwe

  • Nange ndunga murya kalisa rwose

  • yaravuze yaravuzeeeee,amazimwe y’abana bo mu wa mbere primaire ba colonnel bazima,mujye mubivugana mwiherereye kuko ku ka rubanda muba murutanga,!!!!

  • Birababaje cyane !!!
    muri kwisenya buhoro buhoro …

  • Biragaragara ko Le Rwanda urarembeye pe!

  • S’il vous plait ibi birandagaza RDF twari dusanzwe twemera twese, aba general aba Cornel kwirirwa mu matiku nk’aya ba bagore batigeze bamenya Vision, Mwarekeye aho cg mukarushira mu muhezo uzi ko aya mazimwe bamwe bibaza byinshi kuri RDF. Nkubu ntangiye kwibaza muramutse mwese mugiye imbere ya ba Sergent, corporals, ntibajya babareba bakabaterera salute ariko ku mutima bati aba ni abanyamatiku.

    • Mana yange aha niho ingabo zurwanda zigeze koko?? uru rubanza rwari rukwiye kuburanishwa mwibanga kuko birababaje kumva abasirikare bakuru baburana amazimwe ndabigaye pee

  • uru rubsnza muzarukure mubinyamakuru .

    • Barukurira mo iki? Nibarurekeremo tumenye abatuyoboye uko buhagaze.burya ngo akaba gaskets nkakeza

  • wow!mbega rero imisoro yacu twishyura twiyushye akuya ni bi ngibi ijya gukora?Rwanda waragowe. icyo nakubwira Byabagamba nuko washaka ubuhungiro hakiri kare nahubundi nturaye ntiwiriwe.nzaba mbarirwa!

  • karisa na niyonsenga turabyumva kimwe! ikintangaza ni uko abo bamushinja ejo nabo bazaba bari gushinjwa.

  • Gusa amaherezo nibitaribyo ndabona muzavuga nibyabereye kumurindi nibyabereye kuri training wings zose ndavuga ahomuzihose nibyahaberaga byose none semubyukuri ururubanza rugerakuki uretse gusenya abanyarwanda.

    • Ibyo kuri training wings nibyo dushaka kumenya kuko habereye amanyanga menshi.

  • Murabifata nki byoroshye ariko ibyo Col Byabagamba yavuze nakosa akomeye kuryego yarageze mwo . Agombe abihanirwa.

    Ariko uru rubanza ruve mubinyamakuru – ” Huit clos”- Please please please

  • Ngo ukuri guca muziko ntigushye???? Ahaa!!! Njye ndabona gusigaye gushya.

  • aramaze yabivugaga atazi ko yambaye amapeti kandi yarahiriye kudahemukira igihugu iyo udashaka ubutetsi urasezera ukajya muri politiki apana kwirirwa uteza ubwega wangisha aabato abakuru nayikorere niwe wayizaniye

    • Ariko muzamenya ryari ko Kagame atari u Rwanda ? Hari igihugu hari n’umuntu ku giti cye! Niba yarabajije umuntu impamvu ashyiramo discour y’umuntu ubwo bivuze ko yasebeje igihugu? Niba Sengati yarishwe byaba byaraciye mu nama y’abaministri cg abadepite ngo icyemezo gifatwe ku rwego rw’igihugu? Niba yaranabivuze ndumva yaravugaga umuntu ku giti cye, kandi ndibaza ko amuzi kurusha mwe mwese mushaka kwigira ba ndabizi

  • Ese koko niyo ayo magambo bashinja Col. Tom Byabagamba niba yaba yarabivuze koko ese yarabeshye? Uwo yabeshyeye azamurege mu rukiko hanyuma urubanza rujye mu mizi kuko icyo gihe impande zombi zizaba zizwi neza haveho ibintu bya abatangabuhamya bavuga amazimwe.Ariko uziko koko ukuri kuraryana!! None se Leta iziko ngo nta muntu ufite uburenganzira bwo kuyibaza ibyo yakoze? Naragenze ndabona!!

  • Ibintu bivugewe muri Mess, ahantu abantu bisanzura, biba bite ikibazo kizanwa murukiko? Kuba umusirikare changwa senior officer nti bivanaho umuntu Constitutional Rights ze. Constitution yu Rwanda iha abantu uburenganzira buta vogerwa kugira ‘opinion’ na ‘views’ ze. Hamwe no zi ‘expressing’ kabiswa biba bitabangamiye uberanganzira bwa bandi Bantu. So, yiba Col Byabagamba yaravuze opinion ye nta cyaha kirimo. Ubimushinja numunyazimwe ugenda avuga ibyavugewe mu ‘Mess’ changwa mukabari kabasirikare. Urukiko rukwiriye kwirukana ayo mazimwe.

  • Abavuga ngo urubanza ruve mu itangazamakuru simbashyigikiye ahubwo ibi biratugaragariza uko mu Rwanda haba ibirego bidafite ishingiro: niba ibi uregwa yarabivuze nta cyaha mbibonamo ahubwo ibi muri Democratie byitwa Liberte d’expression!

  • col bukenya nta bwenge yashyizemo kabisa !!!!! wagirango ntago nawe yageze ku ntebe y’ishuli

    • Ni Bucyenya nyine

  • Ana uvuze ukuri kandi mumagambo make.Nizeye k/ab,ubwiy,atar,injiji zizatum,umar,ibinonko.thankyou

  • Zero kbisa. Colonel uvuga ubusa kuriya njye mubatije colonel Buzero.

  • Ko musaba ngo urubanza rube mu muhezo, ni ukuvuga ko ikibazo atari urubanza ubwarwo n’ibivugirwamo ahubwo ikibazo ni uko bimenyekana !? Bibaye ari ibyo ntacyo byaba bivuze kuko n’ubundi amafi, umuriro wa REG…mbese ni bibibazo gusa !

  • Ahaaaaaaaaaaaaa!(?)

  • Ese niba hari iyo forum y’abasirikare inyuzwamo umurongo w’ibitekerezo batumvikanaho yabaye ari nayo babanza kunyuzamo ibi bagenzi bange bise amazimwe nyuma bamara kubona facts nyazo bakabona kubijyana mu nkiko kuko inkuru nk’izi zituma abanyarwanda bumirwa pe! ubu nk’aba jeunes iyo dusoma inkuru nk’izi zivuga ku bantu bamwe na bamwe umuntu aba atekereza ko yafatiraho urugero biduca intege cyane. For sure these stories are destroying their names and descouranging young people who are patriots!

  • hahahahahahahahahahahahahahaha utabaseka sinzi uko yaba ameze kbsa ,Abantu babasaza uretse no kuba ari ama colonel ntibakababaye bari muri aya matiku .

  • Ndabona abenshi muri mwebwe muvuga ngo urubanza ni rubere mumwiherero,abandi ngo ni amazimwe,ariko ni namwe musubira inyuma ngo ni akarengane kakorewe umuntu!!umuntu yakwibaza ngo ni impuhwe mufitiye ingabo ariko murimo murajijisha.ni rubere kukarubanda uwanga amazimwe abandwa habona.naho izo mpuhwe zanyu ninkiza bihehe.

  • UMUHUNGU WANJYE AJYA AMWBIRA KO ASHAKA KUBA UMUSIRIKARE ARIKO NABE ARETSE NIBA URI UKUJYA KWIGA AMATIKU. NABA MUROSHYE.

  • uru rubanza rwari rukwiye Gacaca cyangwa mumuryango kuruta kujya munkiko za Gisirikare

  • Aka ni Akumiro pe!!! Gusa igihugu ntikizabura Kwiyubaha no kwiyubaka nubwo inkiko zita umwanya gutya nabo burya ni Ugushaka icyo bakora abo bacamanza none ayo matiku muvuga atabonetse bakora iki se bavandi, bahemberwa iki gusa Col Bukenya muzamubwire ko habeshyuzanya abana!!!

  • Ko Mbon ukuri kwanyuza mu ziko kugashya byagenze gute?

  • Running like a fugitive because no truth in the world!

  • Ariko njye ndi nkamwe (ndavuga abashyizeho ibitekerezo mwese), nabanza no kumenya amategeko ya gisilikari,ese wenda yaba ahuye n’ayo muzi? ese wenda wasanga icyo mwe mwita ko atari icyaha cyaba ari icyaha mu gisilikari?

  • Ariko kweli Mu Rwanda SATAN yaraduteye Ngaho se nawe SATAN itera Umuntu Kwirukanka ahunga Police yambaye amapingu, SATAN igatera UMUMOTARI kugwa kumuhanda Satani agatera abanyarwanda gukora Genocide SATAN agateza abantu Accident abandi ntibemere ko ari accident mbega ni uko Tugira His Excellence ubasha Gutsinda Satani naho ubundi Rwose NZABANDORA ni mwene SERWAKIRA

  • Njyewe harikintu nibaza kururubanza rwababagabo bakuru kandi babanyacyubahiro muri RDF, niyihe mpamvu ibyo babarega bitarangira?ikindi usanga baregwa amagambo yavuzwe !! niyo unagenzuye usanga abenshi arababahimbira kugirango ibyo baregwa bihabwe uburemere n’ireme cyane kuko ibyo baregwa ntareme bifite njyewe kubona nkumugabo nka Frank Rusagara inyangamugayo imfura itagira ukwisa iregwa amafuti nkariya birambabaza. wareba Byabagamba warinze umukuru w’ igihugu ntamakemwa yagaragaweho wanareba nibyo aregwa usanga RDF yakagombye kuvugurura imikorere yaruriya rukiko ndetse bakagendera ku mategeko mpuzamahanga(International Law standard). please RDF review the values of Army Court.

  • Ni byiza ko bica mu itangazamakuru bizajya bituma tumenya uko Ubutabera bw’iwacu buhagaze. mfite amatsiko yo kumenya uko uru rubanza ruzasomwa pe ! bizahita binyereka ishusho y’Ubutabera mu Rwanda.

  • Yaya yayaaaaaaa! Ndababaye kweli kweli! Iyi niyo RDF yacu kweli! Mwabuze ibyaha mwahimbahimba. Ubuswa gusa. Muradusebeje nta kindi mu koze. Ubucamanza zero, ubushinjacyaha zero, Rwanda oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!

  • Cyakora mfite umugabo nk’uyu ujya gushinja mugenzi we ntabwo nazongera kurarana nawe mu buriri

Comments are closed.

en_USEnglish