Digiqole ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania ari mu Rwanda

 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania ari mu Rwanda

Augustine Mahiga yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu mu ruzinduko rw’akazi. Kuri uyu mugoroba yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.

Augustine Mahiga
Augustine Mahiga

Tanzania n’u Rwanda biri kuzahura umubano wabyo wajemo igitotsi kuva mu 2013 ubwo uwari Perezida w’iki gihugu Jakaya Kitwete yavugaga ko u Rwanda rukwiye kuganira na FDLR.

Kuva icyo gihe kugeza Perezida Kitwete avuye ku buyobozi umubano w’u Rwanda na Tanzania warimo ibibazo, ndetse Tanzania yaje kugera aho ifata icyemezo cyo kwrukana abanyarwanda bayibagamo ivuga ko badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba.

Nyuma ya Kikwete umubano w’ibihugu byombi wahinduye isura. Perezida Kagame ubwe yitabiriye imihango yo kurahira kwa Perezida mushya John Pombe Magufuli mu Ugushyingo 2015, nyuma gato mu Ukuboza 2015 Minisitiri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga yakiriwe mu biro bya Perezida Magufuli.

Kuri uyu wa gatatu Minsitiri Augustine Phillip Mahiga wo ku ruhande rwa Tanzania nawe yatangiye uruzinduko mu Rwanda, biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda kuri uyu wa kane.

Mahiga kuva mu 2003 kugeza mu 2010 yari ahagarariye Tanzania mu muryango w’Abibumbye i New York, kuva 2010 kugeza 2013 yari Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo bya Somalia. Uyu mugabo akaba afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bubanyi n’amahanga yavanye muri Kaminuza ya Toronto.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish