Digiqole ad

UmuTanzania amaze ukwezi muri Coma muri CHUK, yabuze ubushobozi ngo avurwe

 UmuTanzania amaze ukwezi muri Coma muri CHUK, yabuze ubushobozi ngo avurwe

Hashim Isaa Alimas umu-Tanzaniya ufite imyaka 31 y’amavuko ari muri Coma mu bitaro bya CHUK nyuma yo gukora impanuka mu ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda ari mu modoka y’ikamyo. Mukuru we niwe umurwaje, nta muntu bazi mu Rwanda, nta bufasha bafite bundi, bahawe transfer yo kujya mu bitaro by’umwami Faisal kubagwa ariko barasabwa miliyoni eshanu, kandi nta bushobozi na bucye basigaranye. Ikizere cyabo bagiteze kuri Ambasade ya Tanzania mu Rwanda.

Hashim ari muri Coma arwajwe na mukuru we udafite ubushobozi na bucye kuko amafaranga yavanye muri Tanzania yamushizeho
Hashim ari muri Coma arwajwe na mukuru we udafite ubushobozi na bucye kuko amafaranga yavanye muri Tanzania yamushizeho

Hamiss mukuru wa Hashim uri muri Coma, yavuye iwabo muri Tanzania aje kurwaza murumuna we, yabwiye Umuseke ko ibya murumuna we bikomeye cyane kuko nta bushobozi bagifite, nawe ubwe waje kumurwaza ngo atunzwe n’amafunguro ajya azanwa n’abagiraneza ku bitaro bya CHUK iyo bamugezeho kuko ubushobozi yazanye bwamushiranye.

Hashim Issa ubusanzwe ni umu-Tandiboy (ufasha shoferi) ku modoka nini itwara imizigo yari yazanye Ciment mu Rwanda. Ubusanzwe imodoka nk’izi abashoferi nibo bagira ubwishingizi, naho aba bafasha babo nta bwishingizi baba barahawe na ba nyiri imodoka.

Hamiss avuga ko babwiwe n’umushoferi ko impanuka ya Hashim yari itangaje kuko yagonzwe n’imodoka yari iri kunyura (depasser) ku yabo asohoye umutwe mu modoka ngo arebe ijwi yumvaga rimuhamagara mu ishyamba hagati.

Hamiss ati “shoferi yatubwiye ko bari mu nzira bagaruka bageze mu ishyamba hagati bagiye kumva bakumva ijwi rihamagara ngo Hashim Hashim!!! Maze ngo shoferi aramubaza ati ‘iryo jwi ni irya nde riguhamagara aha mu ishyamba hagati??’ Maze Hashim asohora umutwe ngo arebe uwo muntu umuhamagara mu ishyamba, hahita hacaho imodoka yihuta imugonga ijosi aravunika yo irakomeza. Kuva ubwo kugeza ubu ngo yahise azanwa kuvurirwa muri CHUK aha mumusanze mu ndembe.”

Hamiss avuga ko ari ubwa mbere aje mu Rwanda, nta muntu ahazi, nta muvandimwe, nta mwene wabo. Avuga ko murumuna we Hashim urembye afite umugore n’abana babiri. Batuye mu Ntara ya Kagera, muri Biharamuro District ahitwa Rusahunga.

Hamiss avuga ko amafaranga yari yazanye yamushiranye, murumuna we na we bakaba babeshejweho n’abagiraneza bajya bazanira abarwayi badafite kivurira nk’aba amafunguro.

Hamiss avuga ko ubu babeshejweho n'abagiraneza bagemurira abarwayi badafite kirengera, bamugeraho nawe akabona icyo arya kitaboneka akihangana
Hamiss avuga ko ubu babeshejweho n’abagiraneza bagemurira abarwayi badafite kirengera, bamugeraho nawe akabona icyo arya kitaboneka akihangana

Aho ari aha kwa muganga ngo imiti bamwandikira ntakibasha kuyigura kandi ngo ntashobora no kuhava kuko nta bwishyu bafite bw’ibitaro.

Avuga kandi ko murumuna we bamuhaye Transfer yo kujya kubagwa mu bitaro by’Umwami Faisal ariko igiciro cyagera kuri miliyoni eshanu y’u Rwanda. Amafaranga badashobora kubona.

Hamiss ati “Twandikiye inzego z’ubuyobozi iwacu ngo zidufashe nta gisubizo turabona, twandikiye na Ambasade gusa ubu nta n’ubushobozi mfite bwo kugerayo ngo mbaze bagire icyo bamfasha basi dusubire muri Tanzania kwivurizayo.

Murumuna wanjye bamuhaye Transfer ngo ajye ku bagwa muri King Faisal kuko niho duteze gukira kwe , ariko nta bushobozi dufite , yaheze hano kwa muganga CHUK kuko twananiwe kwishyura aya hano, ubu tunanirwa kugura imiti bakunze kudutuma kugura hanze y’ibitaro, tukaba tunaniwe no gusubira iwacu muri Tanzania, turababaye cyane.”

Abaganga ku bitaro bya CHUK Umuseke wahasanze bavuga ko koko uyu murwayi ashobora kubagwa kuri Faycal akaba yakira, ko kumujyana iwabo ameze gutya byasaba indege.
Hamiss akaba asaba uwariwe wese wabafasha muri iki kibazo kugira umutima utabara murumuna we akavurwa cyangwa agasubira mu rugo.

Umuseke wagerageje kuvugana na Ambasade ya Tanzania kuri iki kibazo ariko ntibyashoboka.

Telephone igendanwa ya Hamiss urwaje murumuna we ni +250 782 008 954

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Yarah biih IMana ikomeze ibafashe nukuri biba biteye agahinda gusa Nyagasani wenyine niwe uba azi impamvu akomeze aborohereze kandi nzio neza ko azabafasha ALLAH Akbal

  • Yezu, umva akababaro kabo

  • poleni sana nduguzanguni, mungu atamponya, tunawaomba watanzania wanaoishi Rwanda kumsaidia huyu ndugu yetu kwa hali na mali. Asanteni

  • Mwamugira inama yo kujya Gikondo Magerwa agashakisha mu bandi bashoferi abenshi ni abatanzania bakamuha ubufasha.

  • Nyagasani YEZU KRISTU Girira impuhwe uyu muvandimwe umukize!
    Utwumve turagutakambiye!

  • Imana imugirire neza. None se uwashaka kumuha ubufasha bwamugeraho gute? Mudufashe kubona contact ze

    • Soma ahagana hasi hariho numero dectel za mukuru we bari kumwe umurwaje ubundi ubasange CHUK

  • KO MBONA TEL ARI IYO MU RWANDA KDI ARI UMUTANZANIYA UJE MU RWANDA BWA MBERE, UWATANZE IZO NOMERO MUMWITONDERE BAREZE BA RUSAHURIRA MU NDURU. UMURWAYI WE IMANA IMUFASHE

  • Nsuti umutima ufasha ni ngombwa natwe twigeze kuririrwa neza nabatatuzi kandi babanyamahanga
    njye mba Rubavu kandi namuvugishije kuri nomero yo mu Rwanda kandi mugiriye inama yo kujya kuyishyira muri mobil money ngo mwoherereze isukari nundi wabishobora yabikora.
    nimero ye yo mu rwanda yaguze niyo

Comments are closed.

en_USEnglish