Minisitiri w’umutekano na Gen Rwarakabije basuye gereza ya Rubavu iheruka gushya
Sheikh Musa Fazil Harerimana Minisitiri w’umutekano mu gihugu na Gen Paul Rwarakabije Komiseri mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (R.C.S) kuri uyu wa kane basuye Gereza ya Rubavu iheruka gushya ngo barebe aho imirimo yo gusana ibyangiritse igeze.
Saa mbili n’igice z’igitondo Gen Rwarakabije aherekejwe na Komiseri Charles Musitu n’abandi bayobozi ba RCS bari bageze kuri iyi Gereza, nyuma ahagana saa yine Minisitiri Harerimana nawe arahagera, batambagira muri iyi gereza bareba uko imirimo yo kuyisana ihagaze.
Gereza ya Rubavu yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu kwa karindwi 2014 igice kinini kirashya n’abagororwa batatu bitaba Imana, abagororwa bubakiwe amahema yo kuba batuyemo.
Abasuye iyi gereza bishimiye uko ubu abagororwa bacumbikiwe n’ubwo ngo hari ibikwiye gukorwa mu gutunganya neza aho barara.
Aba bayobozi bamurikiwe igishushanyo mbonera cy’ivurura no kwagura iyi gereza.
Umuyobozi wa Gereza Rubavu yagaragaje ko muri iyi Gereza hari ikibazo cy’urumogi rwinjizwa n’abagemurira abagororwa mu buryo bwinshi. Ko ubu ibiyobyabwenge ari ikibazo kimwe mu byo bafite muri iyi gereza.
Minisitiri Musa Fadhil aganira n’abagororwa yabibukije ko bakwiye kwitwara neza no muri gereza kuko ibyaha bakoreramo nabyo bashobora kubikurikiranwaho byabahama ibihano bikiyongera kubyo baba bari gukora.
Iyi gereza iherereye mu murenge wa Nyakiriba ifungiwemo infungwa n’abagororwa bagera ku 3 737 ku byaha bitandukanye.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ndabona no mumahema ntacyo babaye da.
Maybe you should spend a night there
Comments are closed.