Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nyiransengimana Cristine afite imyaka itanu, avuka kuri ba nyakwigendera Kagabo Patrick na Mukandinda Speciose, yavukiye ahitwaga komine Mwendo (mu Birambo) hari muri Perefegitura ya Kibuye, ubu aba mu mujyi wa Korongi, ntarabona inzu yuzuye yo kubamo, agerageza kwirwanaho ngo abeho. Uyu mukobwa utihanganira ibyamubayeho (rimwe na rimwe mu kiganiro […]Irambuye
Achille Michel Rugema Jenoside yabaye afite imyaka 18, yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe batandatu barimo babiri barererwaga mu rugo iwabo na bane bavukanaga nawe. Bose barabishe asigara wenyine. Nyuma ya Jenoside bigoranye cyane abasha kurenga ahahinda gakomeye, ariga ararangiza, ariyubaka, arashaka, arabyara ubuzima burakomeza…. Iwabo bari batuye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, mu muryango […]Irambuye
Nizeyimana Celestin atuye i Nyarubuye mu karere ka Kirehe i Burasirazuba, yasigaye wenyine mu muryango w’abantu icyenda (9) abana barindwi n’ababyeyi babiri. Yabshije kwihisha mu mwobo w’ibinyogote bimutera amahwa ariko arihangana agumana mo nabyo kugeza Inkotanyi zimugezeho. Jenoside yabaye ari umwana w’umusore w’imyaka 15, yari umwana wa ba nyakwigendera Kayinamura Theresphore na Kasirani Tatiana bari […]Irambuye
Mashyaka Jacques aherutse kuzuza imyaka 23, muri Jenoside yari umwana w’igitambambuga w’imyaka ibiri, akaba bucura mu bana barindwi babyawe na Mbarubukeye Xavier na Mukayuhi Therese wari utuye mu cyahoze ari Komine Birenga (ubu ni mu karere ka Ngoma). Bose barishwe arokoka wenyine kuko yari umwana ukunda kurira bamusiga mu nzu bajya kwihisha batinya ko amarira […]Irambuye
Jenoside yasize ingaruka zikomeye cyane ku bayirokotse cyane cyane. Patrick Kwihangana ni umwe mu bakozweho bidasanzwe. Ababyeyi be bombi n’umuvandimwe we w’umukobwa wamurutaga cyane bose barishwe, by’umwihariko no mu miryango y’abo kwa se na nyina nabo barashize hasigara mbarwa. Ubuzima nyuma ya Jenoside bwaramugoye cyane. Jenoside yatangiye Patrick afite imyaka itanu. Ati “Nigaga mu kuburamwaka […]Irambuye
Mu muryango we Jean Marie Vianney Karengera yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe be 11, mu rugo rurimo abantu 14 hahoraga urugwiro n’ibyishimo, Interahamwe ku itariki ya 12 Mata 1994 zateye urugo bari bahungiyemo i Ndera zitangira kubatsemba umwe umwe asigara wenyine mu gahinda. Karengera ubu ni umusore w’ibitekerezo bikomeye byo kwiyubaka no kuziba icyo cyuho […]Irambuye
Jean Louis Nsengimana Jenoside yabaye afite imyaka itandatu, yari umwana umwe abana n’ababyeyi be mu Matyazo ahari muri Komini Ngoma, ubu ni mu karere ka Huye, Jenoside yamutwaye ababyeyi be asigara wenyine nk’uko yavuze. Nyuma y’imyaka 20 ubuzima burakomeje… Se yishwe muri Jenoside abasha kurokokana na nyina bihishahisha, ariko nawe nyuma gato kubera ingaruka za […]Irambuye
Mwezi Eric yavutse mu mwaka wa 1991, avukira i Ntarama mu Bugesera yari umwana wa gatanu mu bavandimwe batandatu n’ababyeyi bombi, aba bose barashize asigara wenyine, kuko ubwo bicaga abagabo n’abana b’abahungu we yambitswe na nyirasenge akajipo bakagirango ni akana k’agakobwa, yari afite imyaka itatu gusa. We n’abavandimwe n’ababyeyi be Sebashoka Celestin na Kubwimana Illumiée, […]Irambuye
Jenoside yatangiye ari umwana w’imyaka itanu, ku bw’amahirwe y’ubuzima bwe itangira yaragiye mu gihugu cya ‘Zaïre’ (Congo) gusura Sekuru wabagayo. Iwabo bari batuye ku Mukamira muri Komini Nkuri. Ubu yasigaye wenyine nyuma y’uko ababyeyi n’abavandimwe be bose babishe muri Jenoside ntihagire urokoka uretse we wenyine. Nyuma yo kumenya ko mu Rwanda bari kwica abatutsi, muri […]Irambuye
“Nasigaye Njyenyine” – Jacqueline Gatari Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye benshi, by’umwihariko igira abo isiga ari bonyine. Uwari afite ababyeyi n’abavandimwe mu rugo bose bakicwa akarokoka. Nyuma y’imyaka 20 ubuzima burakomeje…muri iki gihe turimo, tuzabagezaho inkuru z’abantu 20 barokotse bonyine mu rugo iwabo. Barokotse bate? Babayeho bate? Bageze kuki? Bagorwa n’iki?….. Jacqueline Gatari yasigaye wenyine Jacqueline Gatari, yari […]Irambuye