Digiqole ad

Ngoma: Abaturiye ahubakwa agakiriro barembejwe n’ingaruka mbi z’iki gikorwa

 Ngoma: Abaturiye ahubakwa agakiriro barembejwe n’ingaruka mbi z’iki gikorwa

Abaturage bo mu kagali ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma baturiye ahubakwa agakiriro k’Akarere, bahangayikishijwe n’imyaka yabo yangijwe n’itaka ryavuye ahubakwa aka gakiriro.

Imitungo yangiritse y’abaturage irimo imyaka mu mirima, imirima ubwayo n’inzu ziri hafi y’ahari kubakwa agakiriro k’akarere ka Ngoma. Ni mu kagari ka Cyasemakamba hepfo gato ya Stade Cyasemakamba.

Itaka ryavuye ahari kubakwa ryarunzwe ahantu hahanamye, imvura iguye iraritwara ryose rishirira mu mirima y’abaturage, ibikorwa byabo birimo inzu birangirika nk’uko abaturage babivuga.

Maniraguha Thacien agira ati “Aya mbere (amazi) yabanje kunsenyera igikoni. Rwose mwadukorera ubuvugizi tukareba ko atakomeza kudusenyera, n’inzu nkuru dufite ubwoba ko izagenda.”

Undi muturage, Nyirabavakure Epiphanie ati “Batwangirije imirima yarasibamye burundu imyaka yararengewe, mbese n’imirima y’abaturage yarafatanye ntawe uzi aho agabanira na mugenzi we.”

Ngo bagerageje kuvugana na Rwiyemezamirimo  Nzizera Aimable ufite Kampani yitwa B.E.S & Supply Ltd wubakisha aka gakiriro ngo ariko akomeza abeshya aba baturage avuga ko azaza bakabiganiraho akabishyura ariko barategereje baraheba.

Gusa ariko nubwo abaturage bavuga ko Rwiyemezamirimo yanze kuza kumva ikibazo byabo, Rwiyemezamirimo Nzizera Aimable we yatubwiye ko iki kibazo akimara kukimenya yagiyeyo abonana n’aba baturage abasigira umukozi ugomba kubapimira ibyangijwe hanyuma bikarihwa.

Rwiyemezamirimo aragira ati: “Byatewe n’imvura yabaye nyinshi gusa nagiyeyo abo baturage turabonana mbaha n’umukozi uhagarariye iriya site ngo abikurikirane twumvikana ko bumvikana agaciro k’ibyangijwe”.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Ngoma Kanayoge Alex avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ngo bagiye kugikurikirana gikemuke mu maguru mashya abaturage bishyurwe ibyabo byangijwe.

Yagize ati: “Niba Rwiyemezamirimo yaramennye ibitaka aho atagombaga kubimena bikangiza imyaka y’abaturage turaza kwicarana nawe turebe uko yakwishyura ibyangijwe ndetse n’ibyo bitaka bihite bikurwaho”.

Ibyangijwe kugeza ubu ntibizwi uko bingana nubwo abaturage bo bagenekereza kubijyanye n’agaciro .

Ubusanzwe uwangije igikorwa runaka cy’umuntu agomba kwishyura hakurikijwe agaciro n’ingano y’ibyangijwe.

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

en_USEnglish