Nyagatare – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, mu murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare umupolisi kuri Station ya Police ya Matimba yarashe atabishaka umwana bivugwa ko yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, aza kugwa mu bitaro i Kigali. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko ejo Police ya Matimba yataye muri yombi umuntu ukekwaho […]Irambuye
Ku rukiko rw’ibanze rwa Ngoma mu karere ka Huye ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Werurwe harasiwe umugororwa witwa Theophile Nakabeza wageragezaga gucika abacungagereza ubwo yari amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri. Uyu mugororwa w’imyaka 30 yari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubujura Urukiko rumaze kumukatira imyaka ibiri y’igifungo, kandi yari amaze amezi arindwi afunze. SIP Hilary […]Irambuye
*Col Byabagamba yahamijwe ibyaha bine, akatirwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za Gisirikare, *BrigGen Rusagara na we wahamijwe ibyaha byose, Umushoferi we Kabayiza ahanagurwaho icyaha kimwe. *Umucamanza yemeje ko amagambo asebya Leta n’Umukuru w’igihugu yavuzwe, *Umucamanza yavuze ko aba basirikare barenze imbibi z’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. *Col Tom yagaragaraga nk’ukomeye anamwenyura …bamwe mu bo mu […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Werurwe 2016, abantu barindwi bakomerekejwe bikomeye n’ibisasu bibiri (grenade) byatewe ku modoka ya Police y’iki gihugu, mu nkengero z’umurwa mukuru Bujumbura. Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi yatangaje ko igisasu cya mbere cyatewe imbere muri iyo modoka mu masaha ya saa sita n’igice z’amanywa (12:30); Ikindi giterwa munsi […]Irambuye
Muri Championat y’umukino wa Volley Ball 2016 mu bagore, ikipi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ikomeje imihigo yo gutsinda andi makipe y’imbere mu gihugu bahuye. ku cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016 yahuye na St Aloys VC iyitsinda amaseti 3-0. Uyu mukino wabereye i Rwamagana muri St Aloys. Muri iyi season, usibye umukino yatsinzemo St Aloys, RRA […]Irambuye
Nyuma y’umuhango wo guteza icyamunara imwe mu mitungo y’Umuryango w’abahinzi n’aborozi INGABO wabaye muri iki cyumweru kirangiye, bamwe mu banyamuryango baravuga ko bagiye gutanga ikirego mu rukiko kubera ko ngo icyamunara cyabaye abanyamuryango bose batabyumvikanyeho. Imwe mu mitungo y’umuryango INGABO iherutse gupakirwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga kugira ngo izatezwe cyamunara, kubera impamvu z’umwenda wa Miliyoni zirenga […]Irambuye
Abatuye mu kagali ka Kageyo, umurenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamiwe no gukoresha amazi y’igishanga cya Pariki y’Akagera kuko ashobora kubatera indwara zitandukanye, gusa ngo bisanga ariyo abashobokeye kuko amazi meza ahenze. Aba baturage ubusanzwe bafite amazi meza ariko ntibibabuza kujya kuvoma igishanga cy’Akagera kuko ngo amazi meza avomwa n’uwifashije, ijerikani […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 02 Werurwe nubwo Dr Naasson Munyandamutsa wari umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta Never Again Rwanda yitabye Imana azize uburwayi iwe mu rugo nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije Umuseke. Dr Munyandamutsa wigeze kandi kuba umuyobozi w’ikigo IRPD(Institut de Recherche et le Dialogue pour la Paix), yari umuganga […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu wanyuma w’ukwezi kwa Nzeri, Umuryango utegamiye kuri leta Acts Of Gratitude A.O.G (Ibikorwa by’ishimwe) wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mwogo mu gikorwa cy’umuganda bawusoza batanga ubuzima bw’umwaka kubaturage ba Mwogo 100. Muri iki gikorwa cy’umuganda A.O.G n’Abayobozibo mu murenge wa Mwogo bafatanyije n’abaturage bo muri uyu […]Irambuye
Iburasirazuba – Serugaba Silas yiciwe mu ruganiriro (salon) rwo kwa Mbarushimana William, uyu Mbarushimana amukubise isuka y’umujyojyo mu gahanga ahita agwa aho. Byabaye mu ijoro ryakeye mu murenge wa Mwili Akagali ka Kageyo mu karere ka Kayonza. Abaturanyi bo kwa Mbarushimana babwiye Umuseke ko abenshi babimenye mu gitondo, ngo kugeza ubu ntibaramenya neza icyatumye Mbarushimana […]Irambuye