Digiqole ad

Ba ‘Affaires Sociales’ ngo isomo bakuye ku rwibutso rwa Murambi rizabafasha

 Ba ‘Affaires Sociales’ ngo isomo bakuye ku rwibutso rwa Murambi rizabafasha

Basuye urwibutso rwa Murambi bavuga ko amateka bahabonye akwiye kubera isomo buri wese

Nyamagabe- Mu mpera z’iki cyumweru gishize abashinzwe imibereho myiza y’abaturage (Affaire Sociales) mu mirenge ku rwego rw’igihugu bibumbiye mu ihuriro ASOC Rwanda basuye urwibutso rwa Murambi, banaremera abarokotse batishoboye barokokeye muri aka gace. Aba bayobozi bavuga ko ibyo biboneye kuri uru rwibutso ari isomo ribumbatiye amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo, bakavuga ko bigiye kubafasha gukangurira abo bayobora guca ukubiri n’amacakubiri.

Basuye urwibutso rwa Murambi bavuga ko amateka bahabonye akwiye kubera isomo buri wese
Basuye urwibutso rwa Murambi bavuga ko amateka bahabonye akwiye kubera isomo buri wese

Mu nzibutso zitandukanye zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi zigaragaza ubukana n’ubugome bwakoreshejwe ubwo izi nzirakarengane zamburwaga ubuzima,

Umwihariko uri ku rwibutso rwa Murambi rugaraza inzira y’umusaraba abahiciwe banyuzemo, bakicwa urw’agashinyaguro, rukanagaragaza ko Jenoside yateguwe igihe kitari gito.

Ni amateka ateye ubwoba ariko akaba isomo ku basuye uru rwibutso nk’uko bitangazwa n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge bagize ihuriro ASCO Rwanda basuye uru rwibutso mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Bimenyimana Pierre Celestin umuyobozi wa ASOC Rwanda ati ”Twateguye iki gikorwa mu rwego rwo kugira ngo tugire ubumenyi buhagije kuri jenoside yakorewe abatutsi 1994 tujye tubisobanurira umunsi ku wundi abaturage tuyobora ari ibintu dusobanukiwe neza.”

Avuga ko iri somo bagiye kurisangiza abo bayobora kugira ngo hatazagira uzateshuka akaba yakongera kugwa mu mutego w’amacakubiri yabyaye aya mage ya Jenoside yagwiririye u Rwanda igahitana Abatutsi basaga miliyoni imwe.

Ati “Bizanadufasha gukomeza kurwanya ingebitekerezo ya jenoside ndetse n’ibindi bitekerezo bigamije guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.”

Aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze kandi banasuye kandi baremera abarokotse batishoboye batuye muri aka gace, babaha bimwe mu bikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo ibiribwa.

Uwitwa Nshimiyimana Justin uri muri aba baremewe avuga ko igikorwa nk’iki kibagarurira ikizere bigeze gutakaza ubwo bahigwaga amanywa n’ijoro.

Abwira aba bayobozi, yagize ati ”Ndabashimiye ko ibyago twagize mu gihugu cyose ko mutuzirikanye bitwereka ko n’igihe cyose mwatwibukaga ari nayo mpamvu mwishyize hamwe mukaza kudusura ndetse mukatuzanira n’ibyo kurya mbese mu izina rya bagenzi bacu ubu turabasabira ku mana.”

Inkunga yahawe iyi miryango itishoboye harimo ibiribwa nk’ umuceri, akawunga, ibishyimbo, amavuta yo guteka, amasabune n’ibindi.

Iri huriro rya ASOC Rwanda rimaze imyaka ibiri ribayeho, rigamije guhuriza hamwe abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge kugira ngo barusheho kwihutisha imibereho myiza y’abanyarwanda.

Abagize iri huriro kandi rimaze gukora ibikorwa bitanduakanye byo kuzamura imibereho y’abaturage dore ko ari na ko kazi kabo.

Muri ibi bikorwa harimo gufasha abahuye n’ibiza mu karere ka Gakenke mu mwaka wa 2015. Guhuza abana n’imiryango yabo ndetse n’ibikorwa nk’ibi byo gusura inzibutso no kuremera imiryango yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngo ibyo babonye i Murambi bazabisangiza abo bayobora bagamije kubakangurira kutazongera guha umwanya amacakubiri
Ngo ibyo babonye i Murambi bazabisangiza abo bayobora bagamije kubakangurira kutazongera guha umwanya amacakubiri
Banaremeye abarokotse batishoboye
Banaremeye abarokotse batishoboye

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish