Digiqole ad

Amb. Nduhungirehe yamaganye ifungurwa rya ba 'ruharwa' batarangije igihano

 Amb. Nduhungirehe yamaganye ifungurwa rya ba 'ruharwa' batarangije igihano

Kuri uyu wa mbere imiryango y’ibihugu bikorera mu Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere, Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanya wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko igiteye inkenke ari ukuba Urwego rwashyizweho ngo rusimbure Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR), rufungura ba ruharwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb Nduhungirehe Olivier yavuze ko ingengabitekerezo ya Genoside igomba kurwanywa na buri wese

Nduhungirehe yavuze ko Umucamanza wo muri Amerika, Theodor Meron ufungura abahamwe n’icyaha cya Jenoside igihe kitaragera kandi akabikora atagishije inama u Rwanda.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rutanga gufungura abakoze Jenoside yakorewe, ngo ikibazo ni uko bafungurwa batarangije igihano, kuko ngo nta gihugu cyafunguye abakoze Jenoside benshi mbere y’u Rwanda.
Nduhungirehe ati “Ikibazo ni uko abo bafungura ari ba ruharwa batemera uruhare rwabo muri Jenoside ndetse batanemera ko yabayeho. Ubu hari abo tuzi bitegura kurekura barimo nka Ngeze Hassan, umwaka utaha hari n’abandi baruharwa bazaba bageze igihe ni ukuvuga ko ibi bintu biduteye impungenge, ibi ni igitutsi ku bacits ku icumu ndetse bikaba ni no guhakana ubutabera.”
Yakomeje avuga ko ibi byari ngombwa ko babiganira n’Abadipolomate n’Abakomiseri bahagarariye imiryango mpuzamahanga kugira ngo bafatanye n’u Rwanda gufata ingamba zikwiye ku bakekwaho Jenoside, ingamba zo gushyiraho amategeko arwanya ipfobya rya Jenoside n’ihakana ryayo ndetse no kurwanya irekurwa rya mbere y’igihe rya ba ruharwa  bahamwe n’icyaha.
Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko basaba ibihugu bihagarariwe mu Rwanda kurufasha gushimangira ubutabera batemera ko abantu bakoze Jenoside bafungurwa kuko ari ba ruharwa atari ba rubanda rwo hasi.
Ati “Ni ukudufasha rwose kugira ngo aba bantu ntibashyirwe hanze kuko gushyirwa hanze ni ukuvuga ko bazakomeza guhakana Jenoside, ku buryo n’urubyiruko barushyiramo ingebngabitekerezo nk’uko byanatangiye urebye aba bidegembya batigeze bafatwa, abafashwe bagafugwa tubashyize hanze bakongera bakabiba urwangano n’ingendabitekerezo ya Jenoside byagira ingaruka mbi kuri diaspora nyarwanda no ku rubyiruko.”
Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko byari ngombwa ko hakorwa igikorwa kihariye cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  kuri za Ambasade n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kurushaho mu rwego rwo gukomeza kongera ingufu mu gucira imanza abakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa kubohereza mu Rwanda ndetse no gushyiraho amategeko arwanya guhakana no gupfobya iyi Jenoside.
Ikibazo gihari ubu ngo haba i Burayi no muri America ni abantu bihisha inyuma y’uburenganzira  bwo kuvuga icyo umuntu ashaka bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene  yavuze ko kimwe mu bintu abahakana n’ababyobya Jenocide yakorewe Abatutsi bitwaza ari umubare w’abishwe ngo kuko bawugabanya nkana.
Ati “Abapfobya icyo ni kimwe mu byo bakoresha mu bitangazamakuru mpuzamahanga cyangwa se mu miryango mpuzamahanga hakunze gukoreshwa ngo hishwe ibihumbi 800, hakurikijwe ibi byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), twongeye kugaragaza ko nta bushakashatsi na buke UN yigeze ikora mu Rwanda mu migendekere ya Jenoside hagamijwe kugaragaza umubare w’abishwe.”
Mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu 2000-2002 bwagaragaje ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga millioni.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene na Amb Olivier Nduhungirehe bombi bahangayikishijwe n’uko aba bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bafungurwa batarangije igihano

Karasira Venuste (ibumoso) yatanze ubuhamye bw’ukuntu yarokokeye muri Eto Kicukiro muri Jenoside

Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga ngo byari ngombwa ko babwirwa ko bakwiye kurwanya ibyobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamagana ifungurwa rya ba Ruharwa bemejwe n’inkiko uruhare muri Jenoside

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aba baruharwa bakwiye kujya barangiza ibihano bahawe kuko nibo bayobeje rubanda. Ese abishe bamwe mubo mu muryango wa Nduhungirehe bazahanwa ryari ko yabacecetse? Nabo azabavuge bahanwe.

  • Aba baruharwa bakwiye kujya barangiza ibihano bahawe kuko nibo bayobeje rubanda. Ese abishe bamwe mubo mu muryango wa Nduhungirehe bazahanwa ryari ko yabacecetse? Nabo azabavuge bahanwe..

  • Dr. Bizimana, nta mpamvu yo kurwanisha imibare ku bijyanye na genocide. Umubare w’abapfuye si wo ubigira icyo biri cyo. Kandi mureke kuyitirira abadafite aho bahuriye na yo. Yakozwe na leta. Ni yo mpamvu leta igomba gukora ibishoboka byose ibyo ntibizongere.

  • Abanyapolitiki bacu bajye bareka kuturangaza. Yego koko bariya bantu bakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Nyamara mu mategeko ya UN. harimo ko uwarangije 2/3 by’igihano cye ku busabe bwe bashobora kumurekura bagendeye kuko yitwaye muri gereza ndetse no kubusabe bwe. Iyo biri mw’itegeko, ibyo Nduhungirehe arimo avuga nawe arabizi ko ari amagambo ya politiki adafite aho ahuriye n’amategeko. Ikindi nuko no mu Rwanda ubwabo bafunguye abantu bemeye icyaha bagasaba imbabazi nyamara hirengagijwe uko aba victims babyakiriye. Ubu se ntitubana nabo?! Urusha abandi kuba Ruharwa ninde usumbya uwiyemereye ko yishe abantu barenga 10 abana abagore abasore inkumi abasaza n’abakecuru?! Mubareke bahabwe ibyo basabye niba bijyanye n’itegeko. Amarangamutima ashyirwe kuruhande. Hapfuye mwene Ngofero naho abanyepilitiki nibo bagenga ubuzima bw’abantu kuri iyi si.

  • Barekurwa cyane kuva aho twinjiriye mu byo guhindura itegeko nshinga na mandat ya gatatu. Mu rwego rumwe n’urwo Jean Pierre Bemba azarekurwamo kubera ukwinangira kwa Kabila ushaka gukora indi mandat. Na Gbabo akazakurikiraho Alassane Ouattara nashaka gukora mandat ya gatatu. Ni agakino ka poltiki ka ba Mpatsibihugu. Ni nk’aho batubwiye bati: mwese ibyanyu ni iri n’iri, mukomeze muhangane sitwe tubihomberamo. Imihoro yo gutiza abisenyera turayifite.

  • Nduhungirehe asigaye akora declarations ukumva ameze nk’uwabaye MINAFFET full. Ibya Mushikiwabo muri OIF ubanza bizacamo!!

    • Akora amadexlaration adashinga ariko. Kurekura abantu barangije 2/3/by’igifungo ni ibisanzwe kukonna Jean Pierre Bemba yarekuwe. Iyo itegeko rigomba gushyirwa mu bikorwa simnona impamvu aba bagabo bagomba kurangaza abaturage. Bazi ko ibihumbi n’ibihumbi by’abishe mu Rwanda barekuwe kandi aba victims bagashishikarizwa kubyumva batyo. Nabo rero nibabyemere. Dore na Trump na Kim Jong Un bahanye ibiganza. Ntitugomba guheranwa n’amateka.

  • Ibaze nkumuntu nka ngeze ngo niyitahire! Ubundise ntibafungiye muri luxury. Byose iyo umuntu abitekerejeho agasubiza amaso inyuma nukurwara umutima ukibaza byinshi. Amb nduhungirehe nawe ashatse yareka kwiyoberanya ariko.

Comments are closed.

en_USEnglish