Digiqole ad

Jay Polly na Fireman Bararebana ay’ingwe kubera kumwita ‘Nzungu’

 Jay Polly na Fireman Bararebana ay’ingwe kubera kumwita ‘Nzungu’

Jay Polly yashinjije Fireman gufata ‘mugo’ kubera ko atakabaye amwibasira mu ndirimbo ye kandi azi neza aho yamukuye

Aba baraperi bombi bahoze mu itsinda rimwe rya Tuff Gangz. Nyuma Fireman, Green P na Bulldog baza kwikumura bashinga iryabo bise Stone Church ryaje no gusenyuka. Kuri ubu Jay Polly ngo afata Fireman nk’ufite uburwayi mu mutwe kubera imyitwarire ye n’amagambo asigaye aririmba mu ndirimbo ze.

Jay Polly yashinjije Fireman gufata 'mugo' kubera ko atakabaye amwibasira mu ndirimbo ye kandi azi neza aho yamukuye
Jay Polly yashinjije Fireman gufata ‘mugo’ kubera ko atakabaye amwibasira mu ndirimbo ye kandi azi neza aho yamukuye

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike Fireman ashyiriye hanze indirimbo nshya avuga ko amafaranga Jay Polly yafashe ubwo yegukanaga Guma Guma ariyo yishe injyana ya HipHop kuko yahise atangira kwikorera ibyo ashaka.

Kuba Fireman yarise Jay Polly ‘Nzungu’, bishatse kuvuga ko uyu muraperi aho yaboneye amafaranga yitukuje, biri mu byateye uburakari Jay Polly ari nayo mbarutso yo kumwita umurwayi wo mu mutwe.

Jay Polly yabwiye Isango Star ko Fireman ibimutera kuba atakigaragara mu bitaramo bitandukanye ndetse n’ahantu hahurirwa n’abandi ba stars, ari uko asigaye akoresha ikiyobyabwenge cya Heroine ‘Mugo’.

Ati “Uriya mugabo bita Fireman yarambabaje cyane. Kuba yatinyuka akavuga ibyo yamvuzeho azi neza intambara narwanye ngo abanyarwanda bamumenye byanyeretse ko mugo imaze kumugira umurwayi wo mu mutwe”.

Akomeza avuga mbere yo kuba Fireman yamenyekana akaninjizwa muri Tuff Gangz byamugoye cyane. Kuko na Bulldog kimwe na Green P ntabwo bamushakaga.

Gusa byaje kuba ngombwa bamwemerera kwinjira mu itsinda ubwo P-Fla yari amaze kurisohokamo nawe kubera imyitwarire itari ihwitse yagaragazaga kandi bo barwana no kuzamura izina rya Tuff Gangz.

Kuri iki kibazo, Bulldogg avuga ko Jay Polly na Fireman niba bafite n’ibyo bapfa batakishyize ku karubanda. Ahubwo bakamenye neza ko umuziki bakora hari uwo uhira n’uwo byanga.

Aho kwirirwa baterana amagambo bakubahanye aho umwe abona acitse intege mugenzi we akaba yamufata akaboko nk’abantu bakoze umuziki umwe kandi bafite intego imwe yo kumenyekanisha HipHpo.

Iki atari igihe cyo gushaka gusenya ibyo bubatse kandi byarabatwaye imbaraga zitari nke nyuma yo kwitwa n’amazina atari ashimishije kubera ko bakora injyana ya HipHop.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko uretse gukabya,dufite abenegihugu bafite umuco nk’uw’abanyamuziki n’abahanzi mbona hanze aha mu gihugu cyacu ,aho u Rwanda rwaba rukiri u Rwanda ! Ibiranga abenshi muri bo ni agahomamunwa doreko umuntu hari igihe avuga ukuri bikwitiranywa no gusebanya ! Kwambara ubusa;kunywa ibiyobyabwenge;imyambarire n’inyogosho zidahwitse’amazina wagirango akomoka mu yindi si itari iyi dutuyeho.Yewe,wagirango ni idini ry’inzaduka wagerekaho ukuntu baratwa n’abantu benshi bikakuyobera dore ko na n’inyigisho nzima ubona batanga ! Mujye mubitegereza neza hari abo mwamamaza kandi mutakwemera kuba nka bo uretse ko BABWE WAGIRANGO NI IBICURUZWA ku ruhande rumwe kuko ubona atari gusa.Kuba umuhanzi no gutatira umuco nyarwanda bikwiye gutandukana,bambara ibintu n’ukuntu utamenya bakiyogoshesha ibinyurane abantu babashungera babagaya abandi babanegura bakagirango ni ukubakunda.Uretse ko n’ibirangaza abantu nabyo hari igihe bihabwa umwanya muri société ku girango stress igabanuke mu rundi ruhande yiyongere !

Comments are closed.

en_USEnglish