Digiqole ad

Gushakana n’umunyamuziki ntibivuze ko mugomba gutaana – Uncle Austin

 Gushakana n’umunyamuziki ntibivuze ko mugomba gutaana – Uncle Austin

Uncle Austin avuga ko gahunda z’abanyamuziki abo bashakanye baba bakwiye kuzihanganira cyangwa bakazinjiramo nabo

Guhora mu ngendo, kwitabira ibitaramo biba mu ijoro, kugaragara mu mashusho y’indirimbo babyinisha abandi bakobwa, umugore washakanye n’umuhanzi ngo agomba kubyihanganira. Kuko aho kureka umuziki Uncle Austin avuga ko ahubwo bajya bajyana muri ibyo byose.

Uncle Austin avuga ko gahunda z'abanyamuziki abo bashakanye baba bakwiye kuzihanganira cyangwa bakazinjiramo nabo
Uncle Austin avuga ko gahunda z’abanyamuziki abo bashakanye baba bakwiye kuzihanganira cyangwa bakazinjiramo nabo

Abatari abanyamuziki bibaza uburyo ingo z’abahanzi zikomera. Ibanga ngo nta rindi ni ukwiyakira hagati y’abashakanye n’abanyamuziki.

Uncle Austin avuga ko ubusanzwe umuhanzi afatwa nk’umuntu udashobora gufata icyemezo. Bityo ugasanga niyo bashinze urugo bategwa iminsi.

Intwaro ya mbere ngo umuhanzi yakagombye gukoresha mu rugo rwe ni uko yumvikana nuwo bashakanye kuri buri gahunda. Niba agiye kujya mu bitaramo runaka yaba yumva ari ngombwa ko bajyana bakagenda.

Ati “Ntiwareka umuziki kubera ko washatse umugore. Ahubwo icyo gihe kubera ko aba ari akazi kandi nawe aba yaraje abizi neza ko ari ko ukora, aho kukareka yajya aza mukanjyana“.

Avuga ko kuba ashobora gutandukana n’umugore we kubera impamvu runaka, ari nk’uko  n’izindi ngo zitana kandi zitarimo abahanzi. Ko icya mbere ari ukumenya ubuzima ugiye kujyamo mbere yo gushaka.

Uncle Austin, Tom Close, Tonzi, Aline Gahongayire n’abandi, ni bamwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda bubatse ingo. Ubu hiyongereyeho na Butera Knowless we washakanye n’utunganya muzika Ishimwe Clement.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • N’abandi baratana,

Comments are closed.

en_USEnglish