Kuri uyu wa 27 Werurwe 2014 nibwo urutonde rw’abahanzi bagera kuri 20 bazahatanira ibihembo bya Muzika mpuzamahanga bya “Kora Awards” rwatangajwe. Nyuma y’aho ku i tariki ya 19 Werurwe 2014 ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook rwa Kora Award hari hatangajwe abahanzi 5 bo muri aka Karere k’Afurika y’Iburasirazuba,noneho ubu hasohotse urutonde rw’abahanzi 20 bose bo […]Irambuye
Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore umwe mu bahanzi batowe 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya mbere, aratangaza ko muzika Gakondo idakwiye kuzimira. Ibi Jules Sentore abitangaje nyuma y’aho akoreye igitaramo cye cya mbere cya roadshow i Rusizi agasanga abantu bazi indirimbo ze mu […]Irambuye
Dream Boys ni itsinda rigizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri muzika,ryatangiye ryitwa ‘Indatwa’ ririmba injyana ya R&B ndetse na Bongo imwe mu njyana ‘style’ ikunze gukoresha mu gihugu cya Tanzania. Ku nshuro ya gatatu bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nk’itsinda rikunzwe cyane mu Rwanda,baratangaza ko bafite byinshi […]Irambuye
Itsinda ‘Active’ ry’abahanzi bagera kuri batatu aribo Derek, Olivis na Tizzo, nyuma y’igihe cy’amezi umunani ryinjiye muri muzika nyarwanda, rimaze kumenyakana cyane. Nyuma yo kuvugwaho amagambo menshi cyane ubwo bagaragaraga ku rutonde rw’abahanzi 15 bagombaga kuvamo 10 bakunzwe cyane mu Rwanda bakitabira irushanwa rya PGGSS IV, Active iratangaza ko ibikorwa aribyo bibagejeje aho bageze atari […]Irambuye
Gasingwa Léopord usanzwe umenyerewe mu gukora film mpamo (Documentary film) agiye gusohora Film yise “L’abcès de la vérité” tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Igisebe cy’ukuri” izagaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi film izerekanwa bwa mbere ku gicamunsi cyo ku itariki 08 Mata, nyuma y’umunsi umwe hatangiye icyumweru cyo […]Irambuye
Teta Diana umwe mu bahanzikazi babiri bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV kimwe na mugenzi we Young Grace,arasaba abakunzi ba muzika n’Abanyarwanda muri rusange kumushyigikira aho kumuca intege kuko nawe ari umuhanzikazi nyarwanda. Teta atangaje aya magambo nyuma y’aho benshi bakomeje kugenda bibaza impamvu yaba yaritabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma […]Irambuye
Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakunzwe muri kino gihe mu njyana ya R&B ndetse akaba ari no mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya mbere arigiyemo,aratangaza ko gahunda afite ari ukwaka bamwe mu bahanzi abakunzi babo. Uyu muhanzi benshi bakomeje kugenda bemeza ko afite ejo hazaza heza muri muzika naba […]Irambuye
Hakizimana Amani umuhanzi mu njyana ya HipHop uzwi cyane muri muzika nka Ama The Black aratangaza ko mu bahanzi bose bari kumwe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya kane yumva nta numwe umuteye ubwoba mu irushanwa ndetse yifitiye icyizere. Mu irushanwa, Amag the Black ari kumwe n’abahanzi bamaze kujya muri iri rushanwa […]Irambuye
Rusizi – Ku nshuro ya 4 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS4) ribaye, ibitaramo byo kuzenguruka igihugu bitangiza iri rushanwa byatangiriye i Kamembe mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Imvura yaguye kuri stade bitaga Kamarampaka ntiyabujije imbaga y’abantu bari bahari kwishimana n’abahanzi bakunda. N’ubwo muri aka gace habanje kugwa imvura, biragaragara ko abantu […]Irambuye
Updated 03/21 5PM: Abahanzi bageze mu mujyi wa Rusizi ahagana saa kumi n’imwe z’amanywa, bacumbikiwe kuri The Frank Hotel mu mujyi wa Rusizi, bagiye ku ruhuka bitegura igitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu saa munani z’amanywa kuri stade 03/21 10AM: ‘Road show’ ya mbere y’iri rushanwa rya PGGSS IV ritegurwa na BRALIRWA ku bufatanye na […]Irambuye