Digiqole ad

“Ndashaka gutwara abafana ba Senderi, Jay Polly na Dream Boys”- Bruce Melodie

Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakunzwe muri kino gihe mu njyana ya R&B ndetse akaba ari no mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya mbere arigiyemo,aratangaza ko gahunda afite ari ukwaka bamwe mu bahanzi abakunzi babo.

Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakunzwe
Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakunzwe

Uyu muhanzi benshi bakomeje kugenda bemeza ko afite ejo hazaza heza muri muzika naba adahinduye imiririmbire ye,yanatangaje izina yumva rimubangamiye mu bandi bahanzi bahanganye muri iri rushanwa.

Melodie nubwo afite gahunda yo kwambura abandi bahanzi abakunzi babo bitewe n’uburyo yizeye ijwi rye ndetse n’indirimbo ze zikunzwe,afite ikibazo ku muhanzi Jay Polly.

Yagize ati “Mpangayikishijwe na Jay Polly cyane,ariko nanone ntabwo ari igitangaza kuba nawe namutungura mu buryo atacyekaga.Gusa ashobora kuntesha umutwe muri zino Roadshows za Playback ariko nanjye ndamwibikiye nidutangira ‘Live’”.

Bruce Melodie yakomeje atangaza ko mu gihe ashobora kuba ategukanye iri rushanwa azemera ibivuyemo kuko gutsindwa bibaho kandi nta mpaka umuntu agomba gutera.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Sha komereza ho kuko nawe urakunzwe pe abandi bamaze igihe ariko ntabwo bakurusha ubuhanga courage

Comments are closed.

en_USEnglish