Digiqole ad

“Muzika ya Gakondo nayo tugomba kuyibutsa urubyiruko rw’ubu”- Jules Sentore

Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore umwe mu bahanzi batowe 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya mbere, aratangaza ko muzika Gakondo idakwiye kuzimira.

Ibi Jules Sentore abitangaje nyuma y’aho akoreye igitaramo cye cya mbere cya roadshow i Rusizi agasanga abantu bazi indirimbo ze mu gihe yibwiraga ko zitageze hanze ya Kigali.

Jules Sentore muri icyo gitaramo yarahamirije
Jules Sentore muri icyo gitaramo yarahamirije

Mbere yo kujya ku rubyiniro (stage) i Rusizi Jules yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke ku muziki gakondo, n’icyo yumva agiye gukora imbere y’abantu baba bamenyereye cyane imiziki igezweho.

Yagize ati”Ntibyoroshye kujya imbere y’abantu ibihumbi n’ibihumbi ukaririmba indirimbo zimwe na zimwe zituje, gusa nanone uko byagenda kose ngomba kurwana intambara natangiye yo gukundisha urubyiruko indirimbo gakondo”.

Jules ubwo yari i Rusizi
Jules ubwo yari i Rusizi

Yakomeje avuga ko nubwo hari uduce tumwe na tumwe tutarumva neza injyana aririmbamo kubera gushaka indirimbo zibyinitse gusa, avuga ko azashaka icyo yakora cyose abakunzi ba muzika ndetse n’abe muri rusange bakishimana nawe mu njyana gakondo.

Biteganyijwe ko ingendo za Guma Guma zizakomereza i Nyamagabe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2014.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Turagushyigikiye twese aba jeunes bakunda umuco gakondo w’abanyarwanda.Kandi turi benshi cyane.Uzabyibonera mu tundi Turere tw’igihugu.

  • kabisa Jules uri umuhangape!!! turakwemera kandi turagushyigikiye rwose! ufite umuco

  • turagushyigikiye  kuko  uririmba  i’byumuco wacu  komerezaho  urintore pee!   nugera ahantu ukabona ntibishimye  uzamenyeko batamenyereye  intore. thx

Comments are closed.

en_USEnglish