Digiqole ad

Amag The Black ngo nta muhanzi umuteye ubwoba muri PGGSS IV

Hakizimana Amani umuhanzi mu njyana ya HipHop uzwi cyane muri muzika nka Ama The Black aratangaza ko mu bahanzi bose bari kumwe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya kane yumva nta numwe umuteye ubwoba  mu irushanwa ndetse yifitiye icyizere.

Amag the black i Rusizi byagaragaye ko afite abafana benshi nubwo ari winjiye bwa mbere mu irushanwa,
Amag the Black i Rusizi byagaragaye ko afite abafana benshi nubwo ari ubwa mbere yinjiye muri iri rushanwa,

Mu irushanwa, Amag the Black ari kumwe n’abahanzi bamaze kujya muri iri rushanwa inshuro zigera kuri eshatu ndetse n’abandi barigiyemo inshuro zigera kuri ebyine mu gihe we ari ku nshuro ya mbere.

Amag The Black ni umwe mu bahanzi bashimishije abantu ubwo iri rushanwa ryatangiraga ku mugaragaro ku itariki ya 22 Werurwe 2014 mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi.

Aganira n’Umuseke, Amag The Black avuga ko nta muhanzi yumva umuteye ubwabo ndetse n’abo yasanze mu irushanwa.

Yagize ati “Ubundi nta muhanzi n’umwe njye undenze muri aba bahanzi bose turi kumwe, nta n’umwe ntinyamo!!

Gusa twese turi abahanzi kandi kuba umuntu yaraje kuri uru rutonde rw’abahanzi 10 bakunzwe cyane ni uko yari ashoboye, sinajya aho ngo nirarire kuko ngomba kurushaho gukoresha imbaraga zanjye zose mfite”.

Mu ndirimbo yaririmbye igashimisha abantu cyane n’ubwo imvura n’imbeho bitari biboroheye harimo ‘Uruhinja’.

Biteganyijwe ko aba bahanzi bazakomereza iri rushanwa mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2014.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • courage my bro.

  • yego sha muhungu wanjye turagushigikiye

Comments are closed.

en_USEnglish