Digiqole ad

Hagiye gusohoka film ivuga uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Gasingwa Léopord usanzwe umenyerewe mu gukora film mpamo (Documentary film) agiye gusohora Film yise “L’abcès de la vérité” tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Igisebe cy’ukuri” izagaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musenyeri Thadeo Ntihinyurwa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari mubagaragara cyane muri iyi film.
Musenyeri Thadeo Ntihinyurwa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari mubagaragara cyane muri iyi film.

Iyi film izerekanwa bwa mbere ku gicamunsi cyo ku itariki 08 Mata, nyuma y’umunsi umwe hatangiye icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 20, muri Sports View Hotel.

Gasingwa Léopord wayiteguye akanayiyobora avuga ko iyi film ivuga cyane ku ruhare rw’abihaye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ariko ngo yibanda cyane kubo muri Kiliziya Gatolika kuko ari yasengeragamo kandi yavuzweho byinshi mu mateka y’u Rwanda rwo mu gihe cy’abakoloni na nyuma yabo uko za Repubulika zagiye zisimburana.

Mu biyigize harimo ibiganiro yagiranye n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bavuga ku ngingo zitandunye.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umukuru w’inama y’abepisikopi mu Rwanda aganira na Gasingwa Léopord.
Musenyeri Mbonyintege Smaragde, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umukuru w’inama y’abepisikopi mu Rwanda aganira na Gasingwa Léopord.

Aha twavuga nko ku ngingo y’aho Kiliziya ihuriye n’abayo bakoze amabi n’aho batandukaniye, aho Kiliziya ihagaze kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ n’icyo ivuga ku kuba yasabira imbabazi abayo bakoze amahano.

Muri iyi film hazagaragamo kandi aho Kiliziya ihagaze mu kwibuka abayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Icyo Kiliziya ivuga kubari abayobozi bakuru bayo bisunze Guverinoma yiyise iy’abatabazi bagahungana, icyo Kiliziya ivuga bapadiri bayo bapfobya Jenoside n’ibindi bitandukanye.

Gasingwa aratumira abantu bose babyifuza kuzaza kwirebera iyi film imara igihe cy’iminota 150, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Frw) gusa.

Padiri Muvara Felicien wavukijwe kuba Musenyeri n'amacakubiri yari muri Kiliziya Gatolika, muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe mu gishanga cy'Akanyaru mu Karere ka Gisagara, ubu ashyinguye mu irimbi rusange y'abapadiri kuri Gatedrale ya Butare.
Padiri Muvara Felicien wavukijwe kuba Musenyeri n’amacakubiri yari muri Kiliziya Gatolika, muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe mu gishanga cy’Akanyaru mu Karere ka Gisagara, ubu ashyinguye mu irimbi rusange y’abapadiri kuri Gatedrale ya Butare.

V.Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nizere ko iyo filimi izavuga no kuri ba basenyeri batatu baguye Gitarama ndetse n’abo bari kumwe. Maze ubwo kiliziya ikazavuga impamvu badashyingurwa muri cathedral kandi ariko amategeko ya kiliziya gaturika abiteganya.

    • Ndi gutanga ibitekerezo ariko simbibone ni ukubera iki?Reka mbaze ikibazo maze munsubize.Ko ubutumwa buba butangwa buba bugenewe mbere nambere twe Abanyarwanda kubera iki musohora amafilimi,indilimbo,ibitabo ndetse n’impapuro zimwe nazimwe zuzuzwa ahantu hatandukanye mu kabishyira mu ndimi z’amahanga,ni uko tuzumva cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!Njye ndabaza impamvu mwandika ngo ugenekereje mu kinyarwanda ni(…………………………………)?Kuki mutavuga ngo ugenekereje mu icyongereza ni…………………………cg mu igifaransa ni……………………………………?Aha nzaba mbarirwa.Ngaho rero.

  • Rwose Kilizia Gatolika niho ubera umubyeyi. N’abishwe bari abawe, ababishe nabo bari abawe, ababigushinja nabo nabo ni abawe, abatakumva nabo n’abawe, kimwe n’abandi bifitemo umutima unangiye naba ni abawe. Na Kizito Mihigo nawe ni uwawe, na Gasigwa nawe ni uwawe. Na Bagosora nawe ni uwawe, na Kagame ni uwawe aherutse no kubyisubiriramo mu mwiherero w’abayobozi. Na Sindikubwabo nawe yari  uwawe, cyakora Ibingira Fred  we sinzi ko yaari uwawe. Njya ntekereza ko ibyo Ndi umunyarwanda itazashobora Ndi UMUGATOLIKA yo burya yabishobora bayihaye uruhushya.

  • I DON’T If CATHOLIC  CHURCH WAS THE ONLY RELGION IN THE COUNTRY BUT NO COMENT?!   SO WHAT ABOUT CATHOLIC FATHERS WHO HAD BEEN KILLED BY SOLDIERS !?

  • Kuri Bwana Gasigwa L’eoport,Ni byiza cyane kuba umaze gutera imbere mu gukina amafilime. Nizeyeko iyi filimi yawe yerekana ubugiraneza n’ubwitange bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yagize muri Dioseze ya Cyangugu mugihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Benshi kubera impamvu zitandukanye bagiye bikoma uwo mugaragu w”Imana ko yaba yaragize uruhare muri Jonoside yakorewe abatutsi 1994, ba musiragiza muri za gacaca n’ahandi ariko ararengana. Njye nabwiwe n’abarokotse Jenoside muri Cyangugu(Nyarushishi,Mibilizi,Nyamasheke…) bakomeye mugihugu banyibwiriye ko kurokoka kwabo bagukesha uwo mugaragu w’Uhoraho Tadeyo. Yabahaye ibyo kurya n’ibyo kunwa… Mbabajije impamvu batajya guhamya ibyo muri gacaca ya mugaraguzaga agati cg se bakabwira nka Nyakubahwa Perezida wa Repebulika Pawulo Kagame, Mucyo Yohani Uwimana bansubije ko ndeka ubutesi buvanze n’ubwana, barambwiye ngo ese nibwira ko bo batazi ukuri (NYakubahwa Perezida Pawulo Kagame na Mucyo) barongera bati twe nti tubyanze twabikora none uwo Musenyeri azadutungira abana reka ubutesi sha. Gasigwa rero aha ukwiye gushishoza utazasaza na nyakubahwa Pasiteri Bizimungu. Mushumba nawe uzi uburyo uwo wiyeguriye ya totejwe kugeza kugupfa nibwira ko intege ariwe uzikuraho, shikama najye uko nzajya nsenga nzajya ngusabira mushumba mwiza.

    • Muvara reka gufana. Jye kuri stade ya Kacyangugu nari ndiyo. Nyarushishi nagezeyo Ariko ndakumenyesha ko Icyo kirura cy’umusenyeri cyazaga muri stade buri gitondo ngo kije gusengera abatutsi bagiye kwicwa giherekejwe n’interahamwe. Buri gitondo cyabaga kiri kumwe n’izo nterahamwe. Babanje gusohora abagabo bize bafite n’akazi… buri munsi babaga bafite abo bari bujyane… kugeza igihe noneho bazaga bakareba mu maso babona umuntu agifite agasura bagasohora umugore, umugabo, umwana … kuko inzara yari imaze kunogonora abantu. Nkubwire, abari muri stade igitondo kimwe barambiwe ibyo bayobowe n’abasaza bamwe bari bagisigayemo hanyuma barahohoka bashaka kwambuka Douane ku rusizi ngo bajye Congo. Basanze urukuta rwi’nterahamwe n’abasirikare bategereje ku nkengero z’ikivu bararaswa karahava; Hasigaye bangahe? ngerere. Izo nkirirahato nizo zajyanywe Nyarushishi. ibyo byose Musenyeri yabaga abihagarariye n’uburyarya bwinshi ngo arasengera ba nyagupfa. Oya diii Muvara we, Cyakora Imana ni nziza. Mwari muzi ko hatazasigara n’uwo kubara inkuru.

  • Sindareba iyi film, ariko uko mbibona itangiranye ama controverses n’ama contre vertites. Nizere ko yitabaje umunyamateka nyawe, umwe utari umuhashyi. (nk’iyi affaire ya Muvara ni iyo kwitondamo)

    • Agize neza uyu mugabo, ariko nyuma y’iyi filimi namusaba ko yakora n’iyerekana abantu Kiliziya yarokoye ndetse n’abapadri bapfanye n’imbaga yari yabahungiyeho banze kuyivirira. twige kubona ibibi tubikosore tutiyibagije ibyiza ngo tubyigane.

  • izi comments zose zimaze gusohoka niza FDLR,TUZABARWAMYA,TUZABATSINDA

    • Kereka iya Mariya asubiza Muvara. Yisome kubyo abuga kuri arikiyepisikopi.

  • Ni byiza ko abanyarwanda barimo gutera imbere mu bijyanye no gutunganya mafilime. Gusa, ni mugera kuri topic nk’izi ziri very sensitive ku banyarwanda, mujye mugaragaza professionalism cg se mwerure muvuge ko muri political propaganda bigire inzira.None se nyakubahwa Gasingwa, ni gute wagaragaza icyo kiriziya ivuga ku bapadiri bayo bakoze genocide cg se bafite ingengasi yayo, ukirengagiza icyo iyo Kiliziya ivuga ku basenyeri, abapadiri, n’abandi bihaye Imana bahitanywe na RPF soldiers (kandi yabigambiriye)  muri 94?! Ntabwo se ubizi cg byo ntibyemewe kubikomozaho?Kuki muhora mushishikajwe no kugaragaza uruhande rubi rwa Kiliziya Gatolika yu Rda kubera bamwe mu bayoboke bayo bitwaye nabi ariko mukirengagiza uruhare rukomeye iyo Kiliziya yagize kdi nubu ikigira mu kurengera abanyarwanda no guharanira imibereho myiza yabo?That is not serious you guys!Ni mukoreshe impano zanyu z’ubuhanzi , mugaye ibigomba kugawa ariko kdi munashime ibikwiye gushimwa mutabogamye.

    • Ndi umugatolika. Ariko Truthman mbwira discours n’imwe yavuzwe n’umupadiri cyangwa uwihaye Imana, Musengeri… wahagaze mu Kiriziya akavuga ati: “urukundo twigisha gukundana n’abatutsi barufiteho uburenganzira”. Cyane ko hari hadutse inyigisho zo guhiga”umututsi”. Byari ngomwa kuvuguruza izo ngigisho mu ruhame mu gitambo cya Missa. Nta n’umwe wabikoze. Uko niko kuri n’ubwo kuryana mu matwi: tubyihanganire rero kuko ntacyo twabihinduraho.

  • Cyakora uwo muntu wize gukina film agatangira agaragaza uruhare rwa Kiriziya gatolika muri genocide, nda keka ko atari ukuri agamije imbere ahubwo ni ” trafic d’influences” mu mwitondere kuko ashobora gusubiza abantu inyuma. We se nk’umuyoboke w’idini runaka, uruhare rwe ni uruhe? mbere yo kureba uruhare rwabandi, banza ugaragaze urwawe?

Comments are closed.

en_USEnglish