Christopher mu bihangange 20 muri muzika y’Afurika
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2014 nibwo urutonde rw’abahanzi bagera kuri 20 bazahatanira ibihembo bya Muzika mpuzamahanga bya “Kora Awards” rwatangajwe.
Nyuma y’aho ku i tariki ya 19 Werurwe 2014 ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook rwa Kora Award hari hatangajwe abahanzi 5 bo muri aka Karere k’Afurika y’Iburasirazuba,noneho ubu hasohotse urutonde rw’abahanzi 20 bose bo muri Afurika bazahatanira kwegukana icyo gihembo harimo na Chritopher wo mu Rwanda.
Kora Awards ni ibihembo byatangijwe mu 1994 na Ernest Adjovi, umunyabugeni wo muri Ghana, bihabwa abahanzi bitwaye neza muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Christopher ni umuhanzi wo mu Rwanda wagaragaye ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo mu gace ka Africa y’iburasirazuba aho azaba ahanganye na Teddy Afro wa Ethiopia, Aster Aweke na Yegna nabo bo muri Ethiopia,Wahu Kagwi wo muri Kenya na Diamond wo muri Tanzania.
Uru rutonde rugisohoka Christopher yavuze ko abanyarwanda bose n’abakunzi be ko bamushyigikira akaba yahesha ishema igihugu yegukana kiriya gihembo.
Christopher ni umwe mu bahanzi 10 barimo guhatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, ni inshuro ya kabiri yitabira iri rushanwa.
Photo/Plaisir Muzogeye
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
waooooo, congz to christopher, keep i’l u’p guy, w’re to gether.
Hahaha, Christofer Vs Teddy Afro, Aster Aweke, Diamond… Siniriwe mvuga Fally Ipupa. Birasekeje. hahahaha
ntimugace umuntu intege, uwamushyizemo yabonaga ko azabishobora. ahubwo abanyarwande tumube inyuma. bravo
Ndumiwe!!! Ubu se azaririmba mu ruhe rurimi???
C’est bon! Bishya bishyira gishyito. Ni akomereze aho.
Comments are closed.