Digiqole ad

‘Active’ iti “Ibikorwa byacu nibyo bitugejeje aho tugeze”

Itsinda ‘Active’ ry’abahanzi bagera kuri batatu aribo Derek, Olivis na Tizzo,  nyuma y’igihe cy’amezi umunani ryinjiye muri muzika nyarwanda, rimaze kumenyakana cyane.

Nyuma yo kuvugwaho amagambo menshi cyane ubwo bagaragaraga ku rutonde rw’abahanzi 15 bagombaga kuvamo 10 bakunzwe cyane mu Rwanda bakitabira irushanwa rya PGGSS IV, Active iratangaza ko ibikorwa aribyo bibagejeje aho bageze atari izindi mpuhwe bafitiwe.

Active ubwo bari bari i Rusizi
Active ubwo bari bari i Rusizi

Mu kiganiro na UM– USEKE ubwo bari i Rusizi mu cyumweru gishize bagize ibyo batangaza ku magambo bari bamaze iminsi bavugwaho ko batari bakwiye kuza mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda.

Active yagize iti“Byaravuzwe cyane ko tutari dukwiye kujya muri Guma Guma,ariko nanone abantu bakabaye bamenya impamvu abahanzi bagera ku 10 bose bari muri iri rushanwa,ni uko bakoze cyane.

Rero dusanga kuba turi mu bahanzi 10 bakunzwe ari ibikorwa byatumye tujyamo nta kindi kintu na kimwe cyabiteye”.

Babajijwe nimbi hari umuhanzi ubateye ubwoba mu bo bari kumwe mu irushanwa, Active yavuze ko nta numwe ubateye ubwoba kuko nabo ubwa bo batoroshye.

Active ni rimwe mu matsinda yifashishijwe mu majonjora ya Miss Rwanda
Active ni rimwe mu matsinda yifashishijwe mu majonjora ya Miss Rwanda

Bityo rero benshi mu basesengura ibya muzika bavuga ko aba basore batatu bo usibye kuririmba bakaba banabyina bishobora kuzagira icyo bibafasha muri muzika nyarwanda kuko nta yandi matsinda azwiho kuririmba anabyina.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish