“Icyo tudashoboye nicyo tutazereka abakunzi bacu”- Dream Boys
Dream Boys ni itsinda rigizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri muzika,ryatangiye ryitwa ‘Indatwa’ ririmba injyana ya R&B ndetse na Bongo imwe mu njyana ‘style’ ikunze gukoresha mu gihugu cya Tanzania.
Ku nshuro ya gatatu bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nk’itsinda rikunzwe cyane mu Rwanda,baratangaza ko bafite byinshi bagomba gukorera abakunzi babo ko icyo batazabakorera ntacyo bazaba bashoboye.
Ibi babitangaje ubwo bari muri roadshow ya mbere yabereye i Rusizi ku itariki ya 22 Werurwe 2014,bagize byinshi batangaza kuri gahunda bafite mu irushanwa.
Bagize bati “Nti byoroshye kuba umuntu yavuga ko tuzegukana iri rushanwa,ariko nanone birashoboka cyane kuko icyatumye tugera aha cyanatuma turyegukana.
Nubwo abahanzi turi kumwe bose nta numwe wavuga ko yoroshye ariko dufite ubunararibonye buruta ubwabo,bityo rero tubifashijwemo n’Imana nta kintu kitashoboka.
Rero abakunzi bacu twabasezeranya ko icyo dufite cyose tuzagerageza kukibakorera kugira ngo bakomeze bishime,ubwo icyo batazabona bazamenye ko ntacyo dufite”.
Nemeye Platini na Mujyanama Claude ariwe TMC bamaranye imyaka igera kuri 6 bashinze iri tsinda,kuko bahuye mu mwaka wa 2008 mu gihe umwe yaririmbaga ku giti cye.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com