Ntibarabonana amaso ku maso, ariko baganira kenshi ku ikoranabuhanga, bombi ni abahungu ba Pierre Rutare wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyusa ni umubyinnyi, umwanditsi n’umuhanzi w’impano mu byerekeye umuco gakondo, mukuru we, umubiligi Stromae ubu ni icyamamare i burayi na Amerika muri Electronic Music. Umuseke waganiriye byihariye na Cyusa, umuvandimwe wa Stromae. Akaba umuhanzi uherutse […]Irambuye
Dream Boys, Urban Boys, Jay Polly na Amag the Black nibo bazaririmba mu gitaramo cyo kwibohora kuri uyu wa 4 Nyakanga, babwiye Umuseke ko nubwo hazanywe umuhanzi w’umunya Nigeria witwa Davido ngo biteguye kwerekana ko abanyarwanda benshi ubu bakunda muzika y’abahanzi babo, ndetse ko Davido atazabarusha gushimisha abantu. Abasore bo mu itsinda Urban boys bavuga […]Irambuye
Rwirangira Robert Christian umuhanzi witabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ubwo ryabaga ku nshuro ya gatatu, nyuma y’aho yerekereje i Dubai aho akurikirana ibijyanye na muzika, yashyize hanze indirimbo yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyamerika witwa John Legend yise “All of me”. Abaye undi muhanzi w’umunyarwanda ubikoze ntuma ya The Ben. Mu minsi ishize The Ben ubarizwa muri […]Irambuye
Munyangango Auddy umuhanzi uzwi nka Auddy Kelly muri muzika ukora injyana ya Afrobeat na R&B, aratangaza ko uyu mwaka asa naho aribwo agiye kwinjira muri muzika nk’umuhanzi ugiye kubigira umwuga. Ni nyuma y’aho arangije mu ishuri rikuru rya ‘CBE’ ‘College of Business and Economics’ ryahoze ari SFB. Auddy avuga ko kimwe mu bintu byatumaga asa […]Irambuye
Umuririmbyi Ngeruka Faycal bita KODE, ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo i Kigali mu Rwanda, avuye mu gihugu cy’Ububiligi ari naho ari gukorera umuziki we muri iyi minsi akaba atuye n’umuryango we. Uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka Nshuti, Impeta, uranzi, Igikomere, One, Ese Uzabyihanganira n’izindi ntaratangaza itariki nyayo azakoreraho igitaramo, ariko kizaba muri uku […]Irambuye
Umuhanzi Muneza Christopher mu gihe agiye guhimba indirimbo yaba ayandika cyangwa se agiye muri studio kuyiririmba, abanza kureba niba koko hari ikintu ishobora kuba yafasha umuntu uzayumva nk’uko abyemeza. Azwi cyane mu njyana na RnB, akaririmba kenshi ku urukundo. Avuga ko mbere yo kwandika indirimbo abanza gufata umwanya akibaza icyo izamarira uyumva. Avuga kandi ko mu […]Irambuye
Cyiza Frank waje gufata izina rya Kakao, ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya ‘Jay Kid’ ritaratandukana. Kuri ubu uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zigera kuri ebyiri nyuma y’aho iryo tsinda umwe ku giti cye yikorera muzika. Itsinda rya Jay Kid ryari rigizwe na Didizo, Jabo ndetse na Cyiza Franka. Nyuma y’aho umwe muri […]Irambuye
Muyombo Thomas umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kuzamura injyana ya R&B mu Rwanda uzwi ku izina rya Tom Close muri muzika, nyuma yo gushyira hanze album zigera kuri 4, ngo amaze gukora indirimbo zisaga 17 nshya ariko ntabwo arateganya kuba yazikorera igitaramo cyo kuzimurika ku mugaragaro ‘Launch’. Imwe mu mpamvu Tom Close atangaza ituma […]Irambuye
Belyse Hitayezu yahabwaga cyane amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2014 ariko ntibyashoboka ikamba ritwara Colombe Uwase, Belyse ariko aracyari Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo kugeza ubu, avuga ko ubu ari gutunganya imishinga ibiri irimo umwe wo gufasha ikigo cy’abana batumva ntibanavuge kiri iwabo mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma. Belyse Hitayezu ubu ahugijwe cyane n’amasomo, […]Irambuye
Mu gitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 cyabereye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 28 Kamena 2014, habayeho gutungurana ku bahanzi bose uko ari 10 mu miririmbire ugereranyije n’igitaramo cyabereye i Kigali. Aimable Twahirwa uhagarariye akanama nkemurampaka asanga umuhanzi uzegukana iri rushanwa azaba abikwiye. Gutangaza ibi bisa no gukuraho […]Irambuye