Digiqole ad

Impamvu Tom Close azashyira hanze album y’indirimbo 17 nshya afite

Muyombo Thomas umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kuzamura injyana ya R&B mu Rwanda uzwi ku izina rya Tom Close muri muzika, nyuma yo gushyira hanze album zigera kuri 4, ngo amaze gukora indirimbo zisaga 17 nshya ariko ntabwo arateganya kuba yazikorera igitaramo cyo kuzimurika ku mugaragaro ‘Launch’.

Tom Close umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda
Tom Close umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda

Imwe mu mpamvu Tom Close atangaza ituma adakora launch y’izo ndirimbo, ngo ni gahunda nyinshi agifite ashaka kubanza gutegura zijyanye na muzika ndetse n’izindi zo mu buzima bwe busanzwe. Gusa ntabwo yerura ngo abe yavuga izo gahunda koko izo arizo.

Tom Close yashyize hanze album zirimo, Kuki? Sibeza, Ntibanyurwa na Komeza Utsinde. Mu kiganiro na Umuseke, Tom Close yagize ati “Maze gukora indirimbo zisaga 17 nshya. Gusa ntabwo ndategura kuba nazikorera launch.

Impamvu nta yindi rero ni gahunda mfite ndimo kubanza gutegura neza ntashaka guhita mvuga, ahubwo nshaka ko izatungura abafana banjye n’abakunzi ba muzika muri rusange”.

Nyuma y’aho Tom Close atandukaniye na Alex Muyoboke wari umujyanama we, ubu abarizwa mu nzu itunganya muzika izwi nka Kina Music irimo abahanzi bandi bakomeye nka, Dream Boys, Knwoless na Christopher.

Nyuma yo kuba Tom Close ari umuhanzi, ni n’umuganga mu bitaro bikuru bya police ku Kacyiru.

Imwe mu ndirimbo ya Tom Close imaze iminsi ikunzwe yise ‘Ibintu byarahindutse’

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Z4TUDfxk6Gs” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ABAHANZI NI ABAMBERE YA 94,ubu ni n’importe quoi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Iyo ni opinion yawe, hari abandi kandi benshi bishimiye ab’ubu. Burya buri cyose kijyana n’igihe cyacyo.

  • ubu se iyi titre ihuriye he n’inkuru utubwiye???!!!

Comments are closed.

en_USEnglish