Digiqole ad

HITAYEZU nyuma yo kubura ikamba rya Miss Rwanda ahugiye kuki?

Belyse Hitayezu yahabwaga cyane amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2014 ariko ntibyashoboka ikamba ritwara Colombe Uwase, Belyse ariko aracyari Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo kugeza ubu, avuga ko ubu ari gutunganya imishinga ibiri irimo umwe wo gufasha ikigo cy’abana batumva ntibanavuge kiri iwabo mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma.

Belyse Hitayezu ubwo bari mu myiteguro ya nyuma yo guhatanira ikamba
Belyse Hitayezu ubwo bari mu myiteguro ya nyuma yo guhatanira ikamba

Belyse Hitayezu ubu ahugijwe cyane n’amasomo, ari kwiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yabwiye Umuseke ko nubwo atabaye Miss Rwanda nk’uko yabyifuzaga ndetse akanabyifurizwa na benshi afite ishema ryo kuba ahagarariye abakobwa bo mu Ntara y’Amajyepfo ari naho yavukiye ari naho ababyeyi be batuye.

Abifashijwemo n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye avuga ko mu minsi iri imbere ari butangire gushyira mu bikorwa umushinga we wo gufasha ikigo cya Centre St Gabriel kita ku bana bafite ibibazo byo kutumva no kuvuga.

Hitayezu ntashyigikiye abakobwa biyamamariza ahatari iwabo

Abakobwa bahatanira kuba ba Miss Rwanda babanza guhatana ku rwego rw’Intara. Ubaye uwa mbere mu Ntara runaka akaza guhatana ku rwego rw’igihugu.

Abakobwa bamwe ndetse banabaye ba Miss Rwanda bahatanye mu Ntara ariko badakomokamo. Belyse avuga ko ibi bidakwiye kuko niba habayeho amarushanwa mu Ntara hakwiye kurebwa niba koko abo bakobwa ari abo muri izo Ntara.

Avuga ko nta njyana biba bifite niba umukobwa ava iwabo akajya kwiyamamaza mu yindi Ntara mu gihe Intara ye nayo irimo amarushanwa nk’ayo.

Ati “Njye numva ubutaha nzakora uko nshoboye ntihagire umukobwa wongera kwiyamamariza mu Ntara yacu atari iwabo kuko nta gishya baba bazanye kandi ntabwo bisobanutse.”

Avuga ko ibi ngo bitanga ishusho y’uko abakobwa bo muri izo Ntara abandi baza kwiyamamarizamo batigirira icyizere nyamara ngo atari ko biri, byaba ari nako biri kandi ngo abategura iki gikorwa bakabaye baremamo umuco wo kwigirira icyizere abo bakobwa bo mu Ntara, bitabaye ngombwa ko haza abo baturutse mu zindi Ntara kubabuza amahirwe yabo.

Abakobwa bambitswe amakamba ya Miss Rwanda, Bahati Grace (Miss Rwanda2009), Mutesi Aurore (Miss Rwanda 2012) aba biyamamaje baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, Akiwacu Colombe (Miss Rwanda 2014) yiyamamaje atsinze abo Ntara y’Iburasirazuba. Aba bose ariko barerewe kandi batuye mu mujyi wa Kigali.

Mu marushanwa atambuka imbere y'abantu
Mu marushanwa atambuka imbere y’abantu
Abenshi bavuga ko icyo gihe yisobanuye neza cyane kurusha bose
Abenshi bavuga ko icyo gihe yisobanuye neza cyane kurusha bose
Yari mu bahabwa amahirwe menshi
Yari mu bahabwa amahirwe menshi
N'ishema ryo kuba ahagarariye abandi mu Ntara y'Amajyepfo ari naho iwabo
N’ishema ryo kuba ahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo ari naho iwabo


Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hello,nibyo ibyo wifuza ni byiza,gusa mbere yo kuvuga ibyo wari kubanza kubaza niba bahaza gutyo gusa?nkurikije uko nabyumvise abagiye batsinda aho babanje kwiyamamariza niho bakomoka ni ubwo batuye mu mugi wa kigali,thx

  • Uri mwiza mama uzongere ugerageze amahirwe ubutaha wicika intege courage rwose ntacyo ubaye komeza wiheshe agaciro

Comments are closed.

en_USEnglish