Digiqole ad

Cyiza Kakao ngo agomba kuzagaragara mu bahanzi 10 bakoze muri 2014

Cyiza Frank waje gufata izina rya Kakao, ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya ‘Jay Kid’ ritaratandukana. Kuri ubu uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zigera kuri ebyiri nyuma y’aho iryo tsinda umwe ku giti cye yikorera muzika.

Cyiza Kakao umuhanzi usigaye aririmba ku giti cye
Cyiza Kakao umuhanzi usigaye aririmba ku giti cye

Itsinda rya Jay Kid ryari rigizwe na Didizo, Jabo ndetse na Cyiza Franka. Nyuma y’aho umwe muri abo bahanzi yerekereje hanze y’u Rwanda agiye mu bijyanye n’amasomo, nibwo iri tsinda risa naho ryarekeye gukorana indirimbo.

Mu kiganiro na Umuseke, Cyiza Kakao yatangaje ko gahunda afite mu mwaka wa 2014 ari uko agomba kuzagaragara mu bahanzi 10 bakoze cyane. Bityo ngo agomba no kugira amwe mu marushanwa abera mu Rwanda agomba kwitabrira arimo Salax Awards na Guma Guma.

Yagize ati “Nari maze igihe kigera ku mezi atatu nsa naho ntarimo kugaragara cyane, nabitewe n’umukecuru wanjye nari ndwaje n’ubwo nyuma yaje gutabaruka.

Ariko icyo nabwira abakunzi banjye ni uko uyu mwaka mfite ibikorwa byinshi mbahishiye kandi bigomba kugira icyo bihindura ku buzima bwanjye muri muzika.bityo mu bahanzi 10 ngomba kuzabazamo”.

Kakao amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Ejo ni kera”. Imwe mu ndirimbo yari imaze iminsi ikunzwe mu buryo bwa ‘audio’.

Itsinda rya Jay Kid bakiri batatu
Itsinda rya Jay Kid bakiri batatu

Reba amashusho y’iyo ndirimbo yise ‘Ejo ni Kera’.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=LYH9YE6qKiQ” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish