Umuhanzi gakondo CYUSA ni umuvandimwe wa STROMAE
Ntibarabonana amaso ku maso, ariko baganira kenshi ku ikoranabuhanga, bombi ni abahungu ba Pierre Rutare wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyusa ni umubyinnyi, umwanditsi n’umuhanzi w’impano mu byerekeye umuco gakondo, mukuru we, umubiligi Stromae ubu ni icyamamare i burayi na Amerika muri Electronic Music.
Umuseke waganiriye byihariye na Cyusa, umuvandimwe wa Stromae. Akaba umuhanzi uherutse gukorerwa Album ye yise “MIGABO” y’indirimbo gakondo n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu kuzamura abahanzi bakizamuka.
Ibrahim Cyusa agiye kuzuza imyaka 25, yavukiye i Runda ku Ruyenzi, ubu ni mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, mukuru we Stromae yavukiye i Bruxelles ubu afite imyaka 29.
Ikiganiro na Cyusa:
Watangiye ryari ibijyanye na muzika?
Cyusa: Natangiye ibya muzika mu mwaka wa 2012, gusa ntabwo byari byoroshye kubifatanya n’amasomo.
Kuki Album yawe Inama y’igihugu y’Urubyiruko yayitoranyije mu zafashwa?
Cyusa: Ni ukubera Imana mbere na mbere, ukongeraho no kuba wenda barabonye ko nshoboye kandi mfite icyo nakora mu kurushaho gukundisha abanyarwanda injyana gakondo.
“Album ye ‘Migabo’ iriho indirimbo 10, zatunganyijwe mu mashusho n’amajwi.”
Ni uwuhe mwihariko ubona kuri Album yawe?
Cyusa : Umwihariko ni uko ari album igizwe n’indirimbo zirimo ikinyarwanda kimbitse nta jambo ry’iritirano na rimwe wakumva. Bitandukanye cyane na zimwe twumva bavuga ko zashishuwe kuko ikinyarwanda ntabwo ushobora kugishishura ahubwo ukoresha ubuvanganzo.
Ubuhanzi bwawe ubukomora he?
Cyusa: Mbukomora kuri sogokuru ubyara Papa, yari umuntu wakundaga gutarama cyane mu bitaramo. Kimwe no kuri nyogokuru ubyara Mama, ba masenge barimo bakundaga kuririmba no gusetsa, ni bamwe mu bantu bagiye banshyiramo gukunda muzika gakondo.
Ubona ute muzika gakondo ugereranyije n’izindi njyana?
Cyusa: Muzika gakondo ni injyana yihariye, urayumva nyine ukumva umwimerere w’injyana nyarwanda. Kuko uko waririmba kose mu zindi njyana ntabwo uteze kuzarusha R.Kelly cyangwa Chris Brown, Oya.
Ese muzika gakondo wayikoramo business?
Cyusa: Birashoboka cyane ko muzika gakondo waba ubucuruzi. Ariko ntabwo wabikora wenyine, kuko bisaba kubanza ukabikundisha abanyamakuru kuko nibo bafite gukundisha iyo njyana abanyarwanda.
Ese ko muri 1998 abanyarwanda bumvaga indirimbo zo hanze kuri za radio ubu hari izo mucyumva? Ni uko abanyamakuru bumvishe ko ari ngombwa ko abahanzi nyarwanda bagomba gukundwa mu gihugu cyabo. Bityo na muzika gakondo babishatse yakundwa ndetse cyane.
Ni uwuhe muhanzi ukora gakondo ureberaho?
Cyusa: Umuntu w’icyitegererezo ndeberaho ni umubyeyi witwa Uwera Florida, niwe unyigisha ibyo nkora byose. Abandi ndeberaho ni nka Muyango na Cecile Kayirebwa.
Uramutse ubaye minisitiri w’Umuco wakora iki?
Cyusa: Ikintu cya mbere nakora ni uguteza imbere iby’iwacu mu Rwanda, nkateza imbere cyane muzika nyarwanda. Kuko ntabwo harategurwa igitaramo gakondo ngo abantu byibuze bakisangemo bose.
Umuhanzi Stromae muraziranye? Twumvise ko ari mukuru wawe, nibyo?
Cyusa: Nibyo koko, si ukumenyana gusa kuko ni mukuru wanjye. Papa yamubyaranye n’Umubiligikazi.
Ese muziranye nk’abavandimwe?
Cyusa: Turaziranye cyane rwose, ariko ntabwo turabonana. Ahubwo duhurira kuri internet cyane tukaganira kubera ko ni mukuru wanjye.
Utekereza ko mubonanye bwaganira iki cyane cyane?
Cyusa: Hhahahahaa icyo namubwira mbere? twaganira nka mukuru wanjye akambwira byinshi kuri we nanjye nkamubwira ibyanjye.
Ni iki cyakubwiye ko muri abavandimwe?
Cyusa: Ni ba masenge bavukana na Papa, kuko barabonana buri gihe bakaganira bakamubwira amakuru yanjye n’amakuru y’u Rwanda muri rusange. Ashobora no kuza mu Rwanda vuba gusa sinzi igihe.
Uretse kuba umuhanzi ubusanzwe ukora iki?
Cyusa: Ndi umukozi muri Bank
N’iki usaba abanyarwanda ku bijyanye na muzika gakondo?
Cyusa: Ikintu nasaba abanyarwanda, ni ukurushaho gukunda muzika nyarwanda y’umwimerere cyane cyane ‘gakondo’. Kuko niwo mwihariko w’umunyarwanda aho ari hose.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
8 Comments
Yoo! Imana ishimwe kuba hari umwana wa Rutare warokotse jenoside yakorewe abatutsi.Cyusa komeza utere imbere mu nganzo gakondo kuko benshi turayinyotewe cyane cyane abangana n’ababyeyi bawe ariko twabuze benshi mu rubyiruko batumara ipfa!
Mbega abana beza weee barasa cyane,mbifurije imigisha myishi.
hahahaa nanjye Jenifer Lopez ni mukuru wanjye, se yateye inda Maman igihe yabaga muri Amerika ariko mvukira mu Rwanda
uri umunyeshari
Ohh really? That’s shame to have a sister like Jennifer,Tell me only one gud thing about her(what a kind role model….. Abagabo magana every year….)stop hating ntago aribo bigize abavandimwe.
Hum! hari umuntu utanga igitekerezo ukibaza imyaka afite ,ukibaza aramutse ayoboye abantu runaka cg itsinda runaka ,icyo yarimarira ukakibura, Plz ! icyo uzabacyo ugitegura kare bagiti mujisho nimwe mubwirwa
soso uvuze ukuri kbs! Comment yawe ndayikunze.
Ariko abantu twabaye gute ngo jeniffer kdi ubu urumva uteganya kuzubaka urugo uwo mugabo yazaba agowe pe ubuvandimwe si igihangano bibaye ibyo twese twahanga ubuvandimwe nibikomerezwa byose so #alice you have to be serious ukeneye gufunguka mumutwe ukamenya ibitekerezo utanga aho ubitangira nabo ubiha #cyusa jya mbere na grand frere wawe kdi murabona ko mushyigikiwe Imana ibafashe