Digiqole ad

“Umuhanzi uzegukana PGGSS 4 azaba abikwiye”- Aimable Twahirwa

Mu gitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 cyabereye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 28 Kamena 2014, habayeho gutungurana ku bahanzi bose uko ari 10 mu miririmbire ugereranyije n’igitaramo cyabereye i Kigali. Aimable Twahirwa uhagarariye akanama nkemurampaka asanga umuhanzi uzegukana iri rushanwa azaba abikwiye.

Aimable Twahirwa uhagarariye akanama nkemurampaka muri iri rushanwa
Aimable Twahirwa uhagarariye akanama nkemurampaka muri iri rushanwa

Gutangaza ibi bisa no gukuraho urujijo ku bantu bakurikirana iri rushanwa bazi ko umuhanzi ugaragaza ko afite abakunzi benshi ariwe ukwiye kwegukana iri rushanwa, bitandukanye cyane n’andi yaribanjirije aho umuhanzi wabaga afite abafana benshi ariwe warihabwaga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Aimable Twahirwa uharariye akanama nkemurampaka karimo Lion Imanzi na Tonzi, yatangaje ko kuba umuhanzi aza kuri stage akakirizwa urusaku rwinshi rw’abafana ataribyo akenshi bareba, ko ahubwo bareba igitumye basakuza koko niba ari igikorwa uwo muhanzi akoze biri mu bihabwa amanota.

Yagize ati “Iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, umuhanzi uzaryegukana azaba arikwiye. Kuko harimo abahanzi bose b’abahanga cyane. Gusa bamwe bashobora kuzatungurwa.

Nongere nibutse abantu ko hari ibintu byinshi bizagenderwaho mu guhitamo umuhanzi uzegukana iri rushanwa. Ntabwo ari uko afite abafana benshi kurusha abandi bahanzi”.

Ku bijyanye n’abafana bigaragarira buriwe wese uba uhari ko Jay Polly afite abafana benshi cyane.

Uburyo iri rushanwa riteye, kuba ufite abafana benshi biguha amajwi 50%, uko uririmba bikaguha 30%, uko witwaye ku rubyiniro “stage bikaguha 10%, ikinyabupfura Discipline10%.

Kugeza ubu mu bitaramo bibiri  bya Live bimaze kuba hari abahanzi bagera kuri batatu bakiri imbere y’abandi. Abo ni Dream Boys, Jules Sentore na Jay Polly urebye ku myitwarire yabo kuri ‘scene’, ibi ni ibibonwa n’itsinda ry’Umuseke n’abo riba ryabajije, ntabwo ari abakemurampaka.

Mu gitaramo giheruka kuba hari abahanzi bagaragaje imbaraga nyinshi ugereranyije n’igitaramo cyabereye i Kigali. Muri harimo Amag The Black, Christopher, Bruce Melodie.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 12 Nyakanga 2014 mu gitaramo kizabera i Rubavu aribwo hazavamo abahanzi barindwi icya rimwe.

Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi nibo bakemurampaka
Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi nibo bakemurampaka

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ahaa rero Twahirwa atangiye guteza urujijo mu hantu.None se niba 50% ari amanota y’ubufana urumva uwayakurusha inshuro 4 mwazahurira he? Ngo ntibareba amashyi  n’uririmbs ivumbi rigatumuka? Ikindi gipimo cyo kwishimirwa ni ikihe?Tuzaba tureba!!!!M,B

  • SENTORE azabarya bitunguranye weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!

  • Ubwo mutangiye ibyo muRashaka kuvanamo Jay. 

Comments are closed.

en_USEnglish