Digiqole ad

Afata umwanya munini mu myandikire y’indirimbo ze

Umuhanzi Muneza Christopher mu gihe agiye guhimba indirimbo yaba ayandika cyangwa se agiye muri studio kuyiririmba, abanza kureba niba koko hari ikintu ishobora kuba yafasha umuntu uzayumva nk’uko abyemeza. Azwi cyane mu njyana na RnB, akaririmba kenshi ku urukundo.

Christopher ni umwe mu bahanzi bafite igihagararo gikunzwe cyane n'abakobwa
Christopher Muneza

Avuga ko mbere yo kwandika indirimbo abanza gufata umwanya akibaza icyo izamarira uyumva. Avuga kandi ko mu myandikire ye anatekereza igihe iyo ndirimbo agiye gukora ishobora kuzamara igikunzwe n’abantu.

Indirimbo Christopher avuga ko yanditse yitonze cyane kandi kugeza n’ubu akaba ayikunda kurusha indirimbo amaze gukora, ni indirimbo yise ‘Iri joro’ yakoranye n’umuraperi Danny Nanone.

Ubusanzwe usanga kenshi iyo nk’umuhanzi agiye muri studio akumva harimo ‘beat’ (Injyana) nziza, ashobora guhita abwira producer ngo bayikore ako kanya.

Nyamara iyo beat uyihaye igihe ukabanza ugatekereza ku butumwa ugiye kuyitambutsamo ishobora kuba yakundwa kurusha ukowayikora huti huti.

Njyeikintu kimvuna cyane ni ugutekereza ku bintu ngiye kuririmbaho. Benshi bakunze kuvuga ko nibanda ku ndirimbo z’urukundo ariko icyo ndeba ni uburyo abantu bafata bwa butumwa nabagejejeho uko babwakiriye”. Ni ibyo Christopher yabwiye Umuseke.

Christopher uri mu bari guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4. Azwi cyane mu ndirimbo; “Iri joro”, “Habona”, “Byanze”, “Uwo munsi” n’izindi nyinshi.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nonese kuririmba wambaye ubusa byo byigisha iki ? utekereza kubyo uvuga gusa ukirengagiza ko nabakureba haba haribyo bakurebaho ko ugifite urugendo ? pole saana.

  • Kwandika indirimbo = kuyishyira mu manota yayo. naho gushyira amagambo yayo kurupapuro = guhimba….. ibi nibyo byumvikana naho akenshi abahanzi benshi bavuga ngo bandika musique zabo kandi abenshi batarize musique!Naho wowe muvandimwe “silas”… ntabwo hariya Christophe yambaye ubusa ahubwo nanavuga ko yikwije kuko guhera hejuru kugeza kubirenge arambaye. Iriya modèle irazwi kubasore yewe no mumyerekano y’imideli ku isi yose ikunze kuboneka, biterwa n’aho uyambariye n’igihe runaka uyambariye! kandi umusore werekanye igituza mu myitwarire yiyubashye ntaho bimwaye! merci.

Comments are closed.

en_USEnglish