Kuwa gatandatu mu gusiganwa 800m mu bagore kuri Final, umurundikazi Francine Niyonsaba yabaye uwa kabiri yegukana umudali wa Silver akoresheje 1:56.49, uyu niwo mudari igihugu cye kibashije kuvana muri iyi mikino Olympiques isozwa none muri Brazil. Francine Niyonsaba yabaye uwa kabiri inyuma y’umunyafrika y’epfo Caster Semenya wakoresheje 1:55.28 nawe akaba ariwo mudari wa mbere afashe […]Irambuye
Iradukunda Inky ukina muri Aspire Academy yo muri Senegal yasinye amasezerano na ‘agent’ wa Santiago González Cazorla ukina muri Arsenal y’i Londres. Iradukunda Inky bita Inky Peba ufite imyaka 15 amaze imyaka ibiri yiga mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FC Barcelona, Aspire Academy yo muri Senegal. Uyu mwana uvuka i Mburabuturo ya Gikondo yagiye muri […]Irambuye
Johnny McKinstry wari umaze umwaka n’igice atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yemeje ko yahagaritswe ku mirimo ye, ndetse ashimira n’abo bakoranye. Ati “Byari icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda.” Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 17 Kanama 2016, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, umunya-Ireland Johnathan McKinstry yirukanwe. […]Irambuye
Akazi ke karangiye mu Amavubi, si we uzatoza umukino utaha w’Amavubi na Ghana mu gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2017. Umuseke ufite amakuru yizewe ko uyu mutoza yashyikirijwe ibaruwa imusezerera mu kazi kuri uyu wa kane. Mu ijoro ryakeye, amakuru Umuseke ukesha umwe mu bashinzwe iby’uyu mutoza utifuje gutangazwa ni uko […]Irambuye
Imikino ya Gisirikare yaberaga mu Rwanda yasojwe kuri uyu wa gatatu, APR FC yari ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda inanirwa kwisubiza igikombe mu mupira w’amaguru kuko itabashije gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bibiri iya Tanzania bakinaga bityo Ulinzi yo muri Kenya iba ariyo icyegukana. Umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru kuri uyu wa gatatu, warangiye APR FC itsinze kuri […]Irambuye
*Rwatubyaye ngo aracyari umukinnyi wabo *Diarra, Bakame na Pierro ntibagaragaye mu myitozo *Rayon Sports ubu izajya ikorera imyotozo ku Mumena Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura Shampionat, iri kumwe n’umutoza mushya wungirije Masudi Juma, ndetse n’abakinnyi icyenda bashya barimo umurundi Nahimana Shasir, Yvan Senyange na Nova Bayama bavanye muri […]Irambuye
APR FC irasabwa gitsinda ikipe y’igisirikare cya Tanzania ibitego birenze bibiri ngo yisubize igikombe cy’imikino ya gisirikare yari imaze iminsi 10 ibera mu Rwanda. Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2016 saa tanu (11h) kuri stade Amahoro i Remera, hateganyijwe umuhango wo gusoza imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba, […]Irambuye
Myugariro Tubane James kuri uyu wa kabiri yavuye muri Rayon sports yari amazemo imyaka ibiri, asubira muri AS Kigali. Yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Rayon Sports yarangiza shampiyona y’umwaka ushize itsinzwe bitego bike kurusha izindi, byatumye begukana igikombe cy’amahoro, banarangiriza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona. Uyu musore w’imyaka 24 ngo yagerageje kuganira n’abayobozi ba Rayon […]Irambuye
Joao Havelange umunyaBrasil wayoboye FIFA kuva mu 1994 kugeza mu 1998 yitabye Imana kuri uyu wa kabiri afite imyaka 100 mu mujyi akomokamo wa Rio de Janeiro. Havelange yize iby’amategeko akaba n’umucuruzi, gusa akaba yaranabaye umukinnyi wahagarariraga Brasil mu mikino yo koga na Water polo. Havelange mu 1974 yasimbuye Stanley Rous maze atangira kuvugurura umupira […]Irambuye
Nyuma yo gutangaza Seninga Innocent nk’umutoza mushya Police FC yamaze gutangira imyitozo, igiye gukina imikino ya gicuti n’amakipe y’i Rubavu, n’i Goma muri DR Congo. Umwaka w’imikino wa 2015-16 Police FC yabaye iya gatanu (5) muri shampiyona. Byatumye ubuyobozi bw’ikipe bwirukana abari abatoza bayo Cassa Mbungo Andre na Nshimiyimana Maurice bita Maso. Basimbuwe na Seninga […]Irambuye