Valens Ndayisenga w’imyaka 22 wagize umwuga umukino wo gusiganwa ku magare avuga ko afite ishimwe rikomeye ku batangije umushinga wa Team Rwanda kuko yavuye kure ubu akaba hari aho ageze kandi hakiri aho yifuza kugera. Ndayisengaubu akina nk’uwabigize umwuga muri Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo, yitoreza mu Butaliyani. Uyu musore uvuka […]Irambuye
Masai Ujiri umuyobozi mukuru wa Toronto Raptors yo muri shampiyona ya Basketball (NBA) yo muri USA, yafunguye ku mugaragaro ikibuga cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo yavuguruye. Masai Ujiri yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2016, yaje gufungura ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga ayobora witwa ‘Giants of Africa’ uhuza […]Irambuye
Rayon sports yatangiye kugabanya umubare w’abakinnyi batabona umwanya. Abatoza b’iyi kipe bamaze gutangaza abakinnyi bane birukanye. Nyuma y’imyotozo yo kuri uyu wa kabiri, abakinnyi bane bari bagifite amasezerano y’umwaka muri Rayon sports, batangarijwe ko birukanwe. Abo ni; myugariro w’ibumoso Kanamugire Moses, Alexis Ndacyayisenga na Mugenzi Cedrick bita Ramires bakina ku mpande (right wingers), n’uwari umunyezamu […]Irambuye
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Emery Bayisenge wakinaga muri APR FC, yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Kenitra Athletic Club yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc. Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka itatu azakinira Kenitra Athletic Club yo mu mujyi wa Kenitra mu majyaruguru ya Maroc. Iyi kipe ikinira […]Irambuye
Kuri aka gasusuruko ko kuwa kabiri umuyobozi mukuru w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri NBA ageze mu Rwanda gukomeza gahunda zo guteza imbere Basketball mu bana biciye mu mushinga wa Giants of Africa. Giants of Africa ni umushinga ugamije gukoresha Basketball mu guha abana ba Africa uburezi no gutuma bazibeshaho neza mu gihe kizaza. Masai […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke aremeza neza ko abatoza Gilbert Kanyankore bita Yaounde na Eric Nshimiyimana banze gutoza Amavubi umukino umwe (Amavubi na Ghana) ngo bageragezwe nk’uko babisabwaga na Minisiteri y’imikino. Kuri uyu wa kabiri nibwo byamenyekanye ko Gilbert Kanyankore bita Yaounde na Eric Nshimiyimana batagitoje Amavubi. Umuseke wagerageje kuvugisha abo bireba bose ariko kugeza ubu ntibirashoboka. Gusa umwe […]Irambuye
Rutahizamu wa APR FC, Onesme Twizerimana wavuye muri AS Kigali, yashimishijwe cyane no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wa Ghana. Abatoza b’agateganyo b’ikipe y’igihugu Amavubi, Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana umwungirije, batangaje abakinnyi 26 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2016 kuri Hotel La Palisse Nyandungu. Muri aba […]Irambuye
Isiganwa rizenguruka umujyi wa Goma muri DR Congo, ryatumiwemo Benediction Club yo mu Rwanda ryasojwe Hadi Janvier ari imbere, akurikiwe na Patrick Byukusenge. Kuri iki cyumweru, tariki 21 Kanama 2016, habaye isiganwa rizenguruka umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gusiganwa ku magare. Byari biteganyijwe ko iri siganwa ryitabirwa n’ikipe zo muri […]Irambuye
Umunya-Mali Moussa Camara yasinyiye Rayon sports amasezerano y’imyaka ibiri, asimbuye mugenzi we Ismaila Diarra wagiye muri Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2016, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwasinyishije rutahizamu mushya ukomoka muri Mali. Moussa Camara wavutse tariki 16 Kamena 1994, yasinye […]Irambuye
Ku munsi wa nyuma w’imikino Olempike ibera i Rio muri Bresil, kuri iki cyumweru Ambroise UWIRAGIYE wiruka Marathon (42Km) yabaye uwa 99 mu basiganwa 14o we yakoresheje amasaha 2:25:57. Naho Nathan Byukusenge wasiganwaga mu kunyonga igare mu misozi we ntiyarangije irushanwa. Nathan Byukusenge yagaragaye irushanwa rigitangira, abo mu gusiganwa aba banyonga igare baca ahateganyijwe hagoranye […]Irambuye