MilitaryGames: APR FC yabuze igikombe kubera kubura ibitego 2
Imikino ya Gisirikare yaberaga mu Rwanda yasojwe kuri uyu wa gatatu, APR FC yari ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda inanirwa kwisubiza igikombe mu mupira w’amaguru kuko itabashije gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bibiri iya Tanzania bakinaga bityo Ulinzi yo muri Kenya iba ariyo icyegukana.
Umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru kuri uyu wa gatatu, warangiye APR FC itsinze kuri Stade Amahoro igitego kimwe ku busa (1-0) ikipe yari ihagarariye igirikare cya Tanzania.
Igitego cya APR FC cyatsinzwe myugariro Faustin Usengimana wari unambaye igitambaro cya Kapiteni. Ni igitego yatsindishije umutwe, kuri corner yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.
Gusa, igitego kimwe nticyari gihagije ko APR FC yisubiza iki gikombe yanegukanye umwaka ushize muri Uganda.
APR FC yasabwaga gutsinda ibitego 2 ku busa kugira ngo irushe Ulinzi ikinyuranyo cy’ibitego.
Ikipe ya APR FC uyu mukino yawukinnye neza cyane, Muhajiri atanga imipira myinshi yari kuvamo ibitego ariko biranga.
Ulinzi yari ihagarariye Kenya niyo yatwaye iki gikombe mu mikino ya gisirikare, kuko yanganyaga na APR FC ibitego izigamye, ariko ikaba yarayitsinze mu mukino wazihuje.
Mu mukino wafunguye iyi mikino, Ulinzi yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa (1-0).
Iyi mikino irangiye, u Rwanda rwegukanye igikombe cya Basketball,
Kenya yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru, igikombe cya Handball n’imidari yose yo gusiganwa ku maguru,
Tanzania yegukana igikombe cya Netball.
Nyuma y’umukino, kapiteni Faustin Usengimana watsinze igitego yabwiye abanyamakuru ko ababajwe n’uko badatwaye igikombe, ariko nanone yishimiye uko ikipe yitwaye.
“Ntibyari byoroshye guhangana n’amakipe ari muri shampiyona mu bihugu byabo, kandi twe tuvuye mu kiruhuko. Indi mbogamizi yatumye dutakaza umukino wa mbere navuga ko ari ukutamenyerana kuko dufite abakinnyi benshi bashya. Gusa imikino yakurikiyeho twagerageje kwitwara neza, nubwo birangiye tudatwaye igikombe. Turababaye ariko nta kundi mu mupira bibaho.” – Usengimana
Avuga ku kizere yagiriwe cyo kuyobora bagenzi be, yagize ati: “Umwaka ushize w’imikino ntiwabaye mwiza cyane kuri njye. Sinabonye amahirwe yo gukina imikino myinshi, ariko ubu nditeguye. Kuyobora kapiteni wungirije ni inshingano ikomeye mu mupira. Nzagerageza kugaragaza ko ikizere nahawe narinkikwiye.”- Faustin Usengimana
Photos © R.Ngabo/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
8 Comments
APR nukuyihata imboga za epinari ni inyama nyishi .
Onesme ni rutahizamu uciriritse kweli yabonye occasion ebyiri zarikuvamo ibitego. Ubuyobozi bwa APR FC nibutagura rutahizamu umwe wumunyamahanga bizayigora muri CECAFA no muri championsleugue kuko attaques iraciriritse pe
Ubutaha bajye bakinisha abasirikare gusa bareka abasiviri barebe umupira naho kutubeshya ngo iriya APR ni ikipe ya gisirikare biba ari ukudutekinika kandi tuzi ukuri. Ibindi bihugu byagiye bizana amakipe agizwe n’abasirikare bavuye mu units zabo naho twe twateruye ba Muhajiri, Faustin, … tubaha ranks za fake kugirango twemeze abanyamahanga. Mu gisirikare dufite abasore bashobora gukina imikino yose tutagonbye gukoresha civilians.
Bâ corporal bari aha…..ahaaa
Imana ihora ihoze koko usengimana faustin numuhanga pe ariko umwaka ushize umutozaa yaramuryamishaga none dore Imana iramwibutse .nahataraho uzahagera pe courage
Ese buryabakina muri APR bose ningeshi? Sinarimbizi.
Ndatunguwe!! Ese aya marank bahaye aba batype niyo basanganywe cg ni nkamwe baha abajya za muri mission hanze? ese ubu biba byemewe. Uwagira ubumenyi kuriibi yansobanurira.
BARAVUGA NGO IMITUNU YURUKWAVUNTIBUZA ISHYAMBA GUSHYA , MUZAVUGA MUGERAHO MUHORE , IKIPE YAGISIRIKARE SE NIYIHE YINDI MUZI ITARI APR , NGO AMARANKS? MUZAGENDE NAWE IWANYU BABAMBIKE IBYAGAKONDO ZIWANYU .
Comments are closed.