Military Games: Gutsinda Tanzania ntibihagije ngo APR FC itware igikombe
APR FC irasabwa gitsinda ikipe y’igisirikare cya Tanzania ibitego birenze bibiri ngo yisubize igikombe cy’imikino ya gisirikare yari imaze iminsi 10 ibera mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2016 saa tanu (11h) kuri stade Amahoro i Remera, hateganyijwe umuhango wo gusoza imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba, yatangiye tariki 8 Kanama 2016.
Mu gusoza iyi mikino, hateganyijwe umukino w’umupira w’amaguru uhuza ikipe y’ingabo z’u Rwanda, APR FC, n’ikipe ihagarariye Tanzania, Simba FC.
APR FC ishaka kwisubiza igikombe yatwaye umwaka ushize muri Uganda, irasabwa gutsinda ingabo za Tanzania ikinyuranyo cy’ibitego bibiri. Kuko itsinze ikinyuranyo cy’igitego kimwe, yanganya amanota n’ibitego n’ikipe ya Ulinzi.
Byatuma Ulinzi ya Kenya itwara igikombe kuko harebwe umikino yahuje amakipe yombi, kandi Ulinzi mu mukino wo gufungura irushanwa yatsinze APR FC 1-0.
Mu yindi mikino, ibikombe byamaze gutangwa
Mu gusiganwa ku maguru (Cross-Country)
1.Kenya
2.Uganda
3.Rwanda
4.Tanzania
Muri Netball
1.Tanzania
2.Uganda
3.Kenya
4.Rwanda
Muri HandBall
1.Kenya
2.Uganda
3.Rwanda
4.Tanzania
Muri Basketball, u Rwanda rwatwaye igikombe rutsinze imikino yose;
Rwanda 75-70 Kenya
Rwanda 78-64 Tanzania
Rwanda 67-63 Uganda
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
bibaho c?
Comments are closed.