Joao Havelange wayoboye FIFA imyaka 24 yapfuye afite imyaka 100
Joao Havelange umunyaBrasil wayoboye FIFA kuva mu 1994 kugeza mu 1998 yitabye Imana kuri uyu wa kabiri afite imyaka 100 mu mujyi akomokamo wa Rio de Janeiro.
Havelange yize iby’amategeko akaba n’umucuruzi, gusa akaba yaranabaye umukinnyi wahagarariraga Brasil mu mikino yo koga na Water polo.
Havelange mu 1974 yasimbuye Stanley Rous maze atangira kuvugurura umupira w’amaguru awinjizamo business cyane, umupira uragenda ujyamo amafaranga ugira indi sura.
Kuva hazamo amafaranga menshi nawe yatangiye gushinjwa ruswa, abashinjacyaha bamushinja gufata ruswa ya za miliyoni z’amadorari mu gihe yari umuyobozi wa FIFA n’igiye yari umuyobozi wa International Olympic Committee.
Havelange ariko yakomeje kurwana nabyo ahakana ibyo yaregwaga.
Yaje gusimburwa na Sepp Blatter mu 1998, uyu we ariko aza kwegura umwaka ushize kubera ibirego bya ruswa.
Havelange yavuye ku mwanya w’ubuyobozi bw’icyubahiro bwa FIFA mu 2013 kubera ibirego nanone bya ruswa, umwaka wakurikiyeho yagiye mu bitaro kubera indwara y’ibihaha yakomeje kumuzahaza kugeza ubu.
Havelange kuva mu 1961 kugeza mu 2011 yari Perezida w’impuzamashyirahamwe y’imikino olympiques ku isi, yavuyeho ku bw’uburwayi gusa.
Ari Perezida wa FIFA yahinduye ibintu igikombe cy’isi mu mikino ya nyuma kiva ku makipe 16 kigera kuri 32, mu marushanwa atandatu y’igikombe cy’isi yabaye ari Perezida.
UM– USEKE.RW