Digiqole ad

Tubane James wari muri Rayon sports, asubiye muri AS Kigali

 Tubane James wari muri Rayon sports, asubiye muri AS Kigali

Tubane James ashyira umukono ku masezerano

Myugariro Tubane James kuri uyu wa kabiri yavuye muri Rayon sports yari amazemo imyaka ibiri, asubira muri AS Kigali. Yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Tubane James ashyira umukono ku masezerano1
Tubane James ashyira umukono ku masezerano

Rayon Sports yarangiza shampiyona y’umwaka ushize itsinzwe bitego bike kurusha izindi, byatumye begukana igikombe cy’amahoro, banarangiriza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

Uyu musore w’imyaka 24 ngo yagerageje kuganira n’abayobozi ba Rayon sports ariko ntibagaragaza ubushake bwo kumwongerera amasezerano, ayo yasinye ubwo yayijyagamo muri 2014 yari yarangiye.

AS Kigali yarabimenye iramwegera barumvikana, uyu munsi yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko Umuseke ubitangarijwe na Team Manager wayo, Nshimiye Joseph.

Nshimiye avuga kuri ‘transfer’ ya Tubane yagize ati: “Nibyo koko twamusinyishije imyaka ibiri. Yagiye muri Rayon sports avuye muri AS Kigali, byatumye kumugarura bitatugora kuko arabizi ko ikipe yacu ari ikipe nziza.

Dusanganywe abandi ba myugariro beza nka: Kayumba Soteri, Bishira Latif na Kodo (Nshutiyamagara Ismail), ariko twongeyeho na Tubane kuko tuzi ko kugira umubare uhagije w’abakinnyi ari kimwe mubituma ikipe itwara igikombe.

Umwaka ushize twakinnye imikino myinshi yegeranye, biratugora, ariko uyu mwaka nkeka ko bitazongera, kuko intego ni igikombe kime muri bibiri dukina mu Rwanda.”

AS Kigali imaze gutangaza ko yasinyishije abakinnyi batandatu (6); Nshutiyamagara Ismail Kodo, Ntamuhanga Tumaine Tity, Kabange Twite, Ndahinduka Michel, Mubumbyi Barnabe, na Nkomeje Alexis.

Tubane James asubiye muri AS Kigali
Tubane James asubiye muri AS Kigali
Nshimiye Joseph uyobora AS Kigali na Tubane James
Nshimiye Joseph uyobora AS Kigali na Tubane James

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish