Digiqole ad

Police FC igiye gukina imikino ya gicuti n’amakipe yo hanze y’u Rwanda

 Police FC igiye gukina imikino ya gicuti n’amakipe yo hanze y’u Rwanda

Hegman Ngomirakiza uherutse gushinga urugo yamaze gutangira imyitozo

Nyuma yo gutangaza Seninga Innocent nk’umutoza mushya Police FC yamaze gutangira imyitozo, igiye gukina imikino ya gicuti n’amakipe y’i Rubavu, n’i Goma muri DR Congo.

Abasore ba Police FC bamaze ibyumweru bitatu mu myitozo, bagiye gukina imikino ya gicuti
Abasore ba Police FC bamaze ibyumweru bitatu mu myitozo, bagiye gukina imikino ya gicuti

Umwaka w’imikino wa 2015-16 Police FC yabaye iya gatanu (5) muri shampiyona. Byatumye ubuyobozi bw’ikipe bwirukana abari abatoza bayo Cassa Mbungo Andre na Nshimiyimana Maurice bita Maso.

Basimbuwe na Seninga Innocent wavuye muri Etincelles, wungirijwe na Bisengimana Justin wavuye muri Gicumbi FC.

Ikipe ifite abakinnyi bashya; Ndayishimiye Celestin wavuye muri Mukura VS, Antoine Dominique Ndayishimiye wari rutahizamu wa Gicumbi FC, Mirafa Nizeyimana wari kapiteni wa Etincelles FC, umuzamu Nduwayo Danny bita  Barthez, Habimana Hussein bavuye muri Etincelles na Amini Muzerwa wavuye muri AS Kigali.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri, umutoza mushya wa Police FC, Seninga Innocent yabwiye Umuseke ko bagiye gutangira gukina imikino ya gicuti harimo n’iyo bazakina n’amakipe yo DR Congo.

Tumaze ibyumweru bitatu mu myitozo. Ndimo kugerageza guhuza imikikinire y’abakinnyi basanzwe aha, n’abakinnyi bashya twazanye. Navuga ko bigenda neza, ikibura ni imikino yo kugaragarizamo urwego bariho.

Ubuyobozi bwanyemereye kumfasha, mu minsi iri imbere tuzakorera umwiherero w’ibyumweru nka bibiri i Rubavu. Tuzakina n’amakipe yaho, tunakine n’amakipe y’i Goma ari ku rwego rwiza cyane nka AS Dauphins Noirs ndayizi, ifite abakinnyi beza cyane kandi yadufasha kwitegura shampiyona.”- Seninga Innocent

Iyi kipe yo muri DR Congo izakina na Police FC, abanyezamu bayo batozwa na Nkunzingoma Ramadhan wahoze akina mu Amavubi. Inarimo abakinnyi bazwi mu Rwanda nka; Jimmy Mbaraga, Thierry Kasereka (mukuru wa Fabrice Mugheni) Albert Nyumbayire na Abedi Mulenda.

Antoine Dominique Ndayishimiye watsindiye Gicumbi ibitego 10 umwaka ushize, ubu ari muri Police FC
Antoine Dominique Ndayishimiye watsindiye Gicumbi ibitego 10 umwaka ushize, ubu ari muri Police FC
Mirafa Nizeyimana (ufite umupira) wari kapiteni wa Etincelles, ubu ari muri Police FC
Mirafa Nizeyimana (ufite umupira) wari kapiteni wa Etincelles, ubu ari muri Police FC
Hegman Ngomirakiza uherutse gushinga urugo yamaze gutangira imyitozo
Hegman Ngomirakiza uherutse gushinga urugo yamaze gutangira imyitozo
Abatoza bashya ba Police FC Seninga Innocent  na Bisengimana Justin
Abatoza bashya ba Police FC Seninga Innocent na Bisengimana Justin
Myugariro Umwungeri Patrick wabazwe urutugu nyuma y'umwaka adakina, yamaze gutangira imyitozo
Myugariro Umwungeri Patrick wabazwe urutugu nyuma y’umwaka adakina, yamaze gutangira imyitozo
Uhereye ibumoso, Nzarora Marcel, Bwanakweri Emmanuel bita Cech, na Nduwayo Danny bita Barthez nibo banyezamu Police FC izakoresha uyu mwaka
Uhereye ibumoso, Nzarora Marcel, Bwanakweri Emmanuel bita Cech, na Nduwayo Danny bita Barthez nibo banyezamu Police FC izakoresha uyu mwaka
Umukinnyi mushya Amini Muzerwa, na Hegman Ngomirakiza mu myitozo yo muri iki gitondo
Umukinnyi mushya Amini Muzerwa, na Hegman Ngomirakiza mu myitozo yo muri iki gitondo
Usengimana Danny, watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona ishize, ari mubo Police FC izagenderaho
Usengimana Danny, watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona ishize, ari mubo Police FC izagenderaho
Seninga abona imikino ya gicuti irimo uwo bazakina na AS Dauphins Noirs, izafasha Police FC kwitegura neza
Seninga abona imikino ya gicuti irimo uwo bazakina na AS Dauphins Noirs, izafasha Police FC kwitegura neza
Abakinnyi baganira n'umutoza nyuma y'imyitozo
Abakinnyi baganira n’umutoza nyuma y’imyitozo

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ndumva iyi mikino izatuma Police FC yitegura shampiyona neza. Ariko bashyiremo akagufu uyu mwaka bazatware igikombe kuko twe abafana bayo turakinyotewe cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish