Shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-17 muri Basketball izagaragaramo amakipe atatu mashya. Imwe muri zo, REG Basketball Club yamaze gusinyisha umutoza mushya, John Bahufite wahoze muri Espoir BBC, uzakorana n’abakinnyi benshi bazwi bayobowe na Ally Kubwimana Kazingufu nawe mushya muri iyi kipe. Ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 mu cyumba cy’imana cya MINISPOC, hateraniye inama y’inteko rusange […]Irambuye
Hasigaye iminsi 19 ngo mu Rwanda hatangire isiganwa ry’amagare, Tour du Rwanda 2016. Mu myiteguro yayo, hari amakipe yari yemerewe kuyitabira yatangaje ko atazaboneka. Ayo makipe yamaze gusimbuzwa ikipe z’ibihugu bya Cameroun na Kenya. Tariki 30 Kanama 2016 nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryatangaje amakipe 16 yatoranyijwe muri 30 yari yasabye kwitabira Tour du Rwanda […]Irambuye
Nyamirambo – Ku munsi wa gatatu wa Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri iki cyumweru APR FC yari yakiriye Gicumbi FC, APR yahabwaga amahirwe imbere y’abafana bayo i Kigali ariko Gicumbi yihagazeho binganya 1 -1. APR FC yarushije Gicumbi guhererekanya neza, gusa Gicumbi yihagararaho neza mu kugarira ndetse igice cya mbere kirangira ari 0 – […]Irambuye
Mu gihe habura iminsi 19 ngo Tour du Rwanda itangire, abazahagararira u Rwanda bakomeje gusiganwa bitegura. Muri Nyungwe Challenge Areruya Joseph yaje imbere, yiyongerera ikizere cyo kwegukana Tour du Rwanda. Kuri iki cyumweru tariki 24 Ukwakira 2016, i Kamembe mu karere ka Rusizi hatangiriye isiganwa rihuza abanyarwanda basiganwa ku magare, bitegura Tour du Rwanda, isiganwa […]Irambuye
Mu gihe hasigaye iminsi 20 gusa ngo Tour du Rwanda itangire, habaye isiganwa riyitegura kandi rifasha abatoza gutoranya abakinnyi ntakuka bazayikina. Isiganwa Karongi – Rusizi ryegukanywe na Nsengimana Jean Bosco. Kuwa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016, abatuye intara y’uburengerazuba babonye ibirori by’umukino w’amagare. Habaye isiganwa rihuza abakinnyi bitegura Tour du Rwanda, izatagira tariki 13 Ugushyingo, […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru Shampiyona y’u Rwanda yakomeje, Espoir FC imbere y’abakunzi bayo mu Karere ka Rusizi, yanganyije na Rayon Sports 0-0. Nyuma y’umukino abatoza b’amakipe yombi bavuze ko bagowe n’ikibuga. Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016, habaye imikino ine y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League. Abakunzi b’umupira […]Irambuye
Hendrik Pieter de Jongh wari Directeur technique w’umupira w’amaguru mu Rwanda areguye. Imwe mu mpamvu zibimuteye, harimo no kuba nta mutoza uhamye u Rwanda rugira. Tariki 14 Kamena 2016 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje Umuholandi Hendrik Pieter de Jongh nk’ushizwe igenzura n’iterambere rya ruhago, Directeur technique w’u Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka […]Irambuye
Umunsi umwe mbere yo gukina na Bugesera, Police FC yahagaritse abakinnyi batatu; Turatsinze Héritier, Mugabo Gabriel na Isaac Muganza, ibashinja kugumura abandi, no gusuzugura umutoza. Police FC ntiyatangiye neza umwaka w’imikino 2016-17. Muri AS Kigali Pre seasonTournament yasezerewe mu matsinda itsinzwe imikino ibiri, inganyije umwe. Ntiyanatangiye neza shampiyona kuko yatsinzwe na Rayon sports 3-0 mu […]Irambuye
Rayon sports ikomeje ibiganiro n’uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Jacky Minnaert. Gusa umutoza Masudi Djuma aremeza ko niba bamuzanye nk’umutoza, we yahita yegura. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 21 Ukwakira 2016, biteganyijwe ko Rayon sports izatangaza ku mugaragaro ibyavuye mu biganiro ubuyobozi bwayo buri kugirana n’uwahoze ari umutoza wayo, Umubiligi Ivan Jacky […]Irambuye
Isiganwa ry’imbere mu gihugu Rwanda Cycling Cup ryasubitswe ngo Abanyarwanda babone uko bimenyereza imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda izaba mu kwezi gutaha. Mu mpera z’iki cyumweru, tariki 22 na 23 Ukwakira 2016, hari hateganyijwe umunsi wa nyuma w’isiganwa ry’imbere mu gihugu, Rwanda Cycling Cup rimara umwaka wose. Iri siganwa ryimuwe, ahubwo Abanyarwanda bahabwa umwanya […]Irambuye