Si ngombwa umunyamahanga, ba rutahizamu ba APR FC barahagije- Rwasamanzi
APR FC niyo kipe ifite ba rutahizamu batsinze ibitego bike mu mwaka ushize w’imikino. Umutoza wayo Yves Rwasamanzi ntabibona nk’impungenge zatuma ikipe ye ititwara neza uyu mwaka.
Kuri iki cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 APR FC izakira Amagaju FC mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2016-17.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu itangiranye intego zo kwisubiza iki gikombe kuko ari nayo yagitwaye mu myaka itatu ishize.
Nubwo APR FC yitwara neza, ntabwo iheruka rutahizamu utsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda.
Mu mwaka w’imikino wa 2011-12, nibwo APR FC iheruka umukinnyi uba rutahiza wahize abandi, ubwo Olivier Karekezi wari muri APR FC, yanganyaga na Meddy Kagere ibitego 14.
Nyuma yaho ba rutahizamu ba APR FC byarabagoye.
Umwaka ushize 2015-16, Issa Bigirimana niwe watsinze byinshi muri APR FC, ibitego umunani (8), ibi bingana na 1/2 cy’ibitego Danny Usengimana wa Police FC na Muhadjiri Hakizimana wari muri Mukura VS batsinze.
Umuseke wabajije Yves Rwasamanzi utoza APR FC by’agateaganyo niba kuba ba rutahizamu be badatsinda ibitego byinshi atabibona nk’imbogamizi muri shampiyona y’uyu mwaka, asubiza ko hari ikizahinduka.
Yves Rwasamanzi ati: “Benshi nziko bavuga ko abakinnyi ba APR FC badatsinda ibitego byinshi kuko ari abanyarwanda. Bumva ko abanyamahanga aribo baremewe gutsinda, njye siko mbibona, umwaka ushize ba rutahizamu batsinze byinshi si abanyamahanga. Uyu mwaka tuzakora uburyo bwinshi bwinshi bushobora kubyara ibitego, kandi twizeye ko bizaboneka.
Ikindi kandi umwe mubatsinze byinshi umwaka ushize (Muhandjiri Hakizimana) ubu ni umukinnyi wacu. Dufite na Onesme (Twizerimana) nawe utsinda cyane, sinkeka ko ibitego uyu mwaka bizaba bike nk’imyaka yashize.”
APR FC ikomeje imyiteguro y’intangiriro za shampiyona, ikoerera imyitozo kuri stade ya Kicukiro buri munsi saa 16h.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ko numva uyu mutoza yinyuramo cyane yagumye hamwe ra! Mu mwanya umwe ati benshi batekereza ko abanyamahanga ari bo batsinda ibitego byinshi. Abo benshi ni bande? Ubundi ati umwaka ushize Abanyarwanda nibo batsinze byinshi. Yakabimenye se?
Naho ibyo kuvuga ko ikipe atoza idakeneye abanyamahanga natuze kuko impamvu si iyindi ni uko nka ba Issa Bigirimana yabagize Abanyarwanda kandi ikaba ifite n’ingengo y’imari ya Minadef ituma igura ba Muhadjiri, ikabakura no muri za AS Kigali ziba zabaguze!
Sha John uba wigaragaje uwo uriwe nikikurimo kabisa, ubwose nihehe yinyuzemo cg yabeshye!! nonese uhereye kubanyamakuru n’abafana ntibavuga ko hakenewe abanyamahanga! nta makipe uzi yirirwa mali na Nigeria ngo bagiye gushaka abataka! ubwose ibyo ushaka kumenya utabonesha amaso yawe niki koko!! naho Issa wita umunyamahanga uribeshya cyane keretse niba umuziza ko yavukiye Burundi, kuvuga ko igura ba mudajiri ibakuye muri as kigali waba wigiza nkana kuko Apr itigeze ibura amafrw yo kugura umukinnyi yifuza, ntugapfobye equipe champion gutyo, ubwose niba uyipfobeje mu Rwanda uremera iyihe koko!! Apr the lion+king of football.
@ uwiyita APR Fc
Kuba wiyita izina ry’ikipe byonyine bigaragara ko ufite ikibazo gikomeye nta n’icyo umuntu yajyaho impaka nawe! Gumana iyo myumvire yawe nanjye undekere “uwo ndiwe n’icyo uvuga cyindimo”!
ariko umuntu uvuga nabi APR ubwo afana iyihe equipe mumbwire cg ajye mukabati minadef abare ibikombe birimo aze ansubize amenye nimyaka imaze ivutse
Comments are closed.