Digiqole ad

APR FC yagaruye umunyamahanga ku rutonde izakoresha uyu mwaka

 APR FC yagaruye umunyamahanga ku rutonde izakoresha uyu mwaka

Ngando Omar ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi ari muri APR FC.

Ngando Omar ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 29 APR FC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino. N’ubwo ubusanzwe ifite Politiki yo kudakinisha abakinnyi b’abanyamahanga.

Ngando Omar ukinira ikipe y'igihugu y'u Burundi ari muri APR FC.
Ngando Omar ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi ari muri APR FC.

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ukwakira 2016, nibwo APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi izakoresha uyu mwaka w’imikino 2016-2017. Kuri uru rutonde, hagaragayeho umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi, myugariro Ngando Omar w’imyaka 24.

Uyu musore yari ku rutonde rw’Intamba ku rugamba zakinnye n’Amavubi U23 tariki 20 Ukuboza 2014. Yanagaragaye mu bakinnyi 18 ikipe y’igihugu y’u Burundi yakoresheje, itsindwa 2-0 na Senegal i Bujumbura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017 mu mpeshyi ishize.

Kuba Ngando Omar afite se w’Umurundi na Nyina w’Umunyarwandakazi, ngo ntibyamubuza gukinira APR FC n’ubwo akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver aganira n’Umuseke yagize ati “Kuba yarakiniye Intamba, no kuba adashobora gukinira Amavubi si ikibazo. Kuko twe dukoresha abakinnyi bafitanye isano n’u Rwanda. N’ubwo yakiniye Abarundi, ntibibuza ko afite indangamuntu y’u Rwanda. N’undi mukinnyi wese ufite umubyeyi w’Umunyarwanda twamukoresha n’ubwo yaba yarakiniye ikindi gihugu.”

Kuri uru rutonde APR FC yatangaje ku rubuga rwayo, hariho Imanishimwe Emmanuel. Uyu myugariro w’ibumoso, yanagaragaye ku rutonde rwa Rayon Sports.

Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo Shampiyona itangire, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rigomba guca imanza z’abakinnyi bagaragaye ku ntonde z’amakipe atandukanye.

Kuri uru rutonde, APR FC ntiyatanzeho Yves Rwigema naNova Bayama, bayivuyemo bajya muri Rayon Sports, n’ubwo ubuyobozi bwa APR FC bwari bwabanje kuvuga ko bakiri abakinnyi babo. Ntibatanzeho kandi Rwatubyaye Abdoul kugeza ubu bitazwi aho aherereye, nyuma yo gusinyira Rayon Sports.

APR FC izatangira Shampiyona kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Ukwakira 2016, ikina n’Amagaju FC ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Urutonde rw’abakinnyi 29 APR FC izakoresha uyu mwaka

Abanyezamu: Ntaribi Steven, Kimenyi Yves, Emmery Mvuyekure.

Ba myugariro: Rusheshangoga Micheal, Ngabonziza Albert, Rutanga Eric, Emmanuel Imanishimwe, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Ngando Omar, Nsabimana Aimable.

Abo hagati: Amran Nshimiyimana, Mukunzi Yannick, Butera Andrew, Benedata Janvier, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjir, Sekamana Maxime, Nkinzingabo Fiston, Habyarimana Innocent, Sibomana Patrick, Mwiseneza Djamal, Fabrice Nininahazwe.

Ba rutahizamu: Blaise Itangishaka, Nshuti Innocent, Irambona Fabrice, Bigirimana Issa, Twizerimana Onesme, Mucyo Fred.

Yitezwe kuzafasha muri ba myugariro.
Yitezwe kuzafasha muri ba myugariro.
Ngando Omar yakinnye umukino wa mbere muri APR FC asimbuye Faustin Usengimana mu mukino wa Dauphin Noirs muri AS Kigali pre-season.
Ngando Omar yakinnye umukino wa mbere muri APR FC asimbuye Faustin Usengimana mu mukino wa Dauphin Noirs muri AS Kigali pre-season.
Ngando Omar (hagati) ku mukino wa Senegal yabanje ku ntebe y'abasimbura.
Ngando Omar (hagati) ku mukino wa Senegal yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish