Digiqole ad

Nova Bayama wakuriye muri APR FC, yakiriwe neza muri Rayon Sports

 Nova Bayama wakuriye muri APR FC, yakiriwe neza muri Rayon Sports

Nova ngo yakiriwe neza cyane muri Rayon Sports

Mu bakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije uyu mwaka w’imikino, harimo umukinnyi wo hagati Nova Bayama wakuriye muri academy ya APR FC. Uyu musore yishimiye uko yakiriwe muri Rayon Sports.

Nova ngo yakiriwe neza cyane muri Rayon Sports
Nova ngo yakiriwe neza cyane muri Rayon Sportsy

Tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo shampiyona ya 2016-17 izatangira. Ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka w’imikino, hagaragayeho umusore wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, Nova Bayama.

Uyu musore w’imyaka 23, umaze gukina imikino ine ya gicuti ibanziriza shampiyona, agatsinda igitego kimwe, yabwiye Umuseke ko yishimiye uko yakiriwe n’abafana, abatoza n’abakinnyi ba Rayon Sports.

Nova Bayama yagize ati: “Ni ibyishimo kuri njye kongera kubona aho nkina muri Rayon Sports, ikipe nkuru, inafite abakunzi benshi, ibyo buri mukinnyi aba yifuza kugeraho. Nishimiwe uko nakiriwe na buri umwe nasanze mu ikipe, kandi nizeye ko nzagira umwaka w’imikino mwiza.”

Avuga ku buzima bwe muri APR FC, Bayama yavuze ko nta masezerano ya APR FC afite.

Ati “Barandekuye kuko batari bankeneye, nagiye mu yandi makipe. Kuba ubu ndi muri Rayon Sports,  ni byiza ku iterambere ryanjye. Ntibyagenze neza muri APR FC, ariko ndashaka gutungurana uyu mwaka, kandi nizeye ko bizarangira nsubiye mu ikipe y’igihugu.”

Nova Bayama yavuye muri APR FC 2014, aca muri AS Kigali na Mukura VS, ubu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Nova na Rayon Sports baratangira imikino ya shampiyona kuri uyu wa gatanu saa 18h, bakina na Police FC ku munsi wa mbere wa AZAM Rwanda Premier League.

Bayama ngo arashaka kongera guhamagarwa mu Mavubi
Bayama ngo arashaka kongera guhamagarwa mu Mavubi
Yakuriye muri APR FC ariko bigeraho iramurekura
Yakuriye muri APR FC ariko bigeraho iramurekura

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish