Digiqole ad

Ivan Minnaert naza nk’umutoza muri Rayon sports, nzegura – Masudi

 Ivan Minnaert naza nk’umutoza muri Rayon sports, nzegura – Masudi

Masudi nyuma y’imyitozo yavuze ko Ivan nagaruka muri Rayon nk’umutoza mukuru, ibye na Rayon birangira

Rayon sports ikomeje ibiganiro n’uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Jacky Minnaert. Gusa umutoza Masudi Djuma aremeza ko niba bamuzanye nk’umutoza, we yahita yegura.

Masudi nyuma y'imyitozo yavuze ko Ivan nagaruka muri Rayon nk'umutoza mukuru, ibye na Rayon birangira
Masudi nyuma y’imyitozo yavuze ko Ivan nagaruka muri Rayon nk’umutoza mukuru, ibye na Rayon birangira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 21 Ukwakira 2016, biteganyijwe ko Rayon sports izatangaza ku mugaragaro ibyavuye mu biganiro ubuyobozi bwayo buri kugirana n’uwahoze ari umutoza wayo, Umubiligi Ivan Jacky Minnaert.

Umuseke watangarijwe na Visi perezida wa Rayon sports, Rutagambwa Martin, ngo uyu mutoza barifuza kumuha inshingano nyinshi.

Rutagambwa Martin yagize ati “Ivan ari kuganira na Rayon sports ngo abe Managing Director w’ikipe, akaba n’ushinzwe gucuruza izina rya Rayon sports. ibi byombi yatubwiye ko abishoboye kandi abifitemo uburambe. No kuba umutoza mukuru birashoboka, ariko si byo twamuzaniye. Gusa yazajya afasha abandi batoza kuko ubushobozi ntabwo bungana.”

Ibyo kuba Ivan Jacky Minnaert yafasha abatoza basanzwe muri Rayon sports kuko abarusha ubushobozi byahakanywe na Masudi Djuma wasinye amasezerano y’imyaka itatu nk’umutoza mukuru wa Rayon sports tariki 14 Kanama 2016.

Masudi Djuma nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kane yabwiye abanyamakuru ati: “Njye nta kibazo mfitanye na Ivan kuko namaze igihe mwungirije. Niba bashaka kumugarura nk’umutoza ntibishoboka, kuko ibyo kungiriza nabisezeye tariki 4 Nyakanga 2016, ntwara Igikombe cy’Amahoro. Ntabwo nakwemera kongera kungiriza ubwo aje nk’umutoza ibyanjye hano byaba byarangiye.”

Rayon sports yitegura urugendo rujya i Rusizi, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona bazakina na Espoir FC kuwa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016.

Umutoza Lomami Marcel aba akorana imyitozo n'abakinnyi be
Umutoza Lomami Marcel aba akorana imyitozo n’abakinnyi be
Niyonzima Olivier Sefu na Mike, mu myitozo bitegura Espoir FC
Niyonzima Olivier Sefu na Mike, mu myitozo bitegura Espoir FC
Nahimana Shasir 10 agiye kujya i Rusizi bwa mbere
Nahimana Shasir 10 agiye kujya i Rusizi bwa mbere
Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi bamenyekanye mu gihe Ivan Minnaert yatozaga Rayon sports
Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi bamenyekanye mu gihe Ivan Minnaert yatozaga Rayon sports
Myugariro Manzi Thierry ntiyakoranye na bagenzi be imyitozo y'uyu munsi kubera imvune
Myugariro Manzi Thierry ntiyakoranye na bagenzi be imyitozo y’uyu munsi kubera imvune
Martin Rutagambwa avuga ku nshingano bifuza guha Ivan Jacky Minnaert
Martin Rutagambwa avuga ku nshingano bifuza guha Ivan Jacky Minnaert
Nyuma y'imyitozo bafashe agafoto
Nyuma y’imyitozo bafashe agafoto

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Rwose Komite ya Rayon yivangira Masudi, kuvuga ko Ivan ngo azajya afasha abatoza ibyo ni uguteza umwiryane mu ikipe; bareke Masudi akore nananirwa bigaragare naho ubundi muraba mutema ishami muryicayeho

  • Abo bayobozi niba batangiye ako kajagari ni begure cg tureke kongera gufsaha ikipe.Masudi nakore mu bwisanzure be kumuvangira. Ubwo baratangiye!! Bakinnyi nimwikorere akazi twe abafana tubari inyuma kandi turabashyigikiye.

  • Babikoze,
    twakongera tukajya duhembera abakinnyi ku kibuga kandi bakayabona ayabo da. nibareke akajagari dore ko uwaturoze wagirango ntiyakarabye.

  • Minaret ajye gushaka amafranga ,ubutoza baburekere Masudi.Akajagari Oya.

  • Akajagari.com

  • Abayobozi ba Rayon bashobora gutuma umuntu yibaza byinshi kabisa. Ko bahemba abakinnyi bigoranye bivuga ko baba bafite ibibazo by’amafaranga barangiza bakongera ibibasaba amafaranga akenshi bitanakenewe biterwa n’iki ubu? Cg hari uwishakira ka commission kuri uyu muzungu. Nibarebe inyungu z’ikipe zijye imbere.

  • Bavandimwe,

    Uyu Martin abenshi mushobora kuba mutamuzi muri Rayon aliko ndabamenyesha ko no muri 1998 tumaze gutwara CECAFA ari mu bagize uruhare rwo kwirukanisha Raoul Shungu agahabwa amasaha 24 ageze ku kibuga cy’indege ubwo Rayon yari igiye kwerekeza muri Tanzania gukina na Young Africa umukino wo kwishyura. Ibyo bya tuviriyemo gusezererwa na Younga kandi hari hashize iminsi micye tumaze gukubitira ama equipes yose yo mu karere muri CECAFA Zanzibar, tukazana igikombe mu Rwanda maze indirimbo yubahiriza igihugu ikaririmbirwa équipe i kanombe bwa mbere mu mateka yu Rwanda.Ibyaha Raoul yaregwaga ntibyigeze bimenyekana twaje gutungurwa no kubona yongeye kugaruka mu gihugu. Ntabwo mpakana ko ari umu Rayon kuko ndabizi, aliko management skills ze zo n’ikibazo gikomeye. Erega twibuke ko abo banyaburaya ariwe ubazana kuko ni nawe wazanye Donadoi kandi ubusanzwe nawe niho yibera. So, biragoye kumenya niba nta nyungu abifitemo. Please…. Nareke kutuvangira

  • ndabivuze RAYON turayikunda ariko abayobozi bacu nibisambo ushaka ubyumve cyangwa ubireke kuko uriya ntacyo aje kumara. ariko dukundira iki bariya bagabo basa numweru cyane. harya ngo nibo bazi ibintu?
    MASUDI uzahite ubasibiza ikipe maze ndebe. mutwicira ikipe gusa. mubaze mushyire kumugaragaro uburyo amafaranga yikipe akoreshwa naho ibindi namateshwa. ndi umureyo nzahora ndiwe ariko ubbuyobozi bwose buza buje kwishakira amafaranga gusa.

  • Ibyo Masudi avuga nibyo ariko nawe akwiye kugabanya amagambo mu itangazamakuru kuko atangiye gukabya! Nakore ibyo asabwa maze icyo gihe nikigera azatumize abanyamakuru abamenyesha ko yeguye kubere impamvu runaka, naho ubundi aya magambo ararangaza, baba abakinnyi, abatoza bagenzi be ndetse n’abafana, kandi ibyo sibyo bikenewe uyu munsi kuri Rayon Sports. Afite amasezerano, nakore akazi ke agaragaze ibikorwa maze agabanye amagambo n’ibintu bimeze nka “chantage” kuko nka biriya avuga ko yasezereye kungiriza nk’umutoza, akwiye kumenya ko kungiriza ataricyo kibazo kuko na Thierry Henry uyu munsi ni umutoza wungirije kandi Masudi aracyiyubaka nk’umutoza kuko uretse icyo gikombe cy’amahoro avuga nta bindi bigwi afite mu butoza!

  • reka nicecekere da

Comments are closed.

en_USEnglish