Nyungwe Challenge: Areruya Joseph yabaye uwa mbere yizera gutwara Td Rwanda
Mu gihe habura iminsi 19 ngo Tour du Rwanda itangire, abazahagararira u Rwanda bakomeje gusiganwa bitegura. Muri Nyungwe Challenge Areruya Joseph yaje imbere, yiyongerera ikizere cyo kwegukana Tour du Rwanda.
Kuri iki cyumweru tariki 24 Ukwakira 2016, i Kamembe mu karere ka Rusizi hatangiriye isiganwa rihuza abanyarwanda basiganwa ku magare, bitegura Tour du Rwanda, isiganwa ryiswe Nyungwe Challenge.
Abasiganwa 20 bagombaga kuva i Rusizi, bagaca muri Nyungwe bagasoreza mu mujyi wa Huye, ku ntera ya 140.7Km, mbere yo gutangira gusiganwa byatangajwe ko umukinnyi ugera mu mujyi wa Nyamagabe, imbere ya Golden Monkey Hotel, ahembwa ibihumbi 50.
Isiganwa ryakinwe n’amakipe ane, arimo atatu azakina Tour du Rwanda.
Team Rwanda: Byukusenge Nathan (Benediction), Ruhumuriza Abraham (CCA), Biziyaremye Joseph (Cine Elmay), Gasore Hategeka (Benediction), Nduwayo Eric(Benediction)
Directeur sportif: Sterling Magnell
Benediction Club
Byukusenge Patrick (Benediction), Mugisha Samuel (Benediction), Ruberwa Jean (Benediction), Karegeya Jeremy (Cine Elmay)
Nizeyiman Alex (Benediction)
Directeur Sportif: Sempoma Felix
Les Amis Sportifs: Uwizeye J Claude (Les Amis Sportifs), Areruya Joseph (Les Amis Sportifs), Twizerane Mathieu (CCA), Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs), Hakiriwuzeye Samuel (CCA)
Directeur sportif: Rugambwa John
Ikipe y’inyongera (igizwe n’abakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri Rwanda Cycling Cup)
Nsengimana Bosco (wa BikeAid), Hakizimana Seth, Hakizimana Didier, Mpitiwenimana Papy, Ukiniwabo Rene Jean Paul
Directeur Sportif: Munyankindi Benoit
Abasiganwa bahagurutse saa 09h, isiganwa ryatangiye bagendera mu gikundi, kandi batagendera ku muvuduko mwinshi, kuko biteguraga kwinjira ishyamba rya Nyungwe, aho benshi bari bageze bwa mbere, harimo imisozi muyinshi igoye kandi harakonja cyane, bimwe mu bigora abakinnyi b’umukino w’amagare.
Bageze kuri centre ya Ntendezi, Twizerane Mathieu wa Les Amis Sportifs yacomotse mu gikundi, yakoresheje imbaraga nyinshi kuko hari ahazamuka asyira igare imbere. Yinjiye Nyungwe ari imbere y’abandi. Yabasize cyane kuko yageze aho agashyiramo ikinyuranyo cy’iminota itatu.
Igikundi cyarimo Nsengimana Jean Bosco, Uwizeye Jean Claude na Nduwayo Eric cyagerageje kwihuta ngo bagarure uyu musore, ariko ntibyabakundira, kuko uburebure bwe bwamworoherezaga kuzamuka imisozi iri muri Nyungwe.
Aba basore batatu bakimara gusubira mu gikundi, Areruya Joseph nawe wa Les Amis Sportifs, yahise asatirana imbaraga nyinshi, ashaka gusatira mugenzi we Twizerane Mathieu, ngo bagendane kandi baterane ingufu.
Byamugoye ariko yaje kubigereho, kuko aba basore basohotse ishyamba basesekara ku Kitabi bari kumwe. Bajyanye kugera i Nyamagabe, ku bwumvikane, igihembo cyo hagati mu isiganwa (50 000 frw) cyegukanwa na Twizerane Mathieu.
Aba basore bakoranye kugera mu karere ka Huye, aho Areruya Joseph yahageze mbere akoresheje 4h09’41’’ , arusha mugenzi we Twizerane Mathieu amasegonda ane. Igikundi kibakurikiye cyahageze nyuma y’iminota icumi.
Nyuma y’iri siganwa, Areruya Joseph yabwiye Umuseke ko abona hageze ngo nawe ahatanire kwegukana Tour du Rwanda.
“Aya masiganwa yaradufashije cyane. Twabonye umwanya mwiza wo kwitoreza mu mihanda igoye cyane tuzakoresha muri Tour du Rwanda. ni ibintu bitoroshye ariko turiteguye. Nabaye uwa kabiri umwaka ushize. Kandi buri muntu yifuza gutera imbere. Ntibyoroshye, ariko nibishoboka uyu mwaka nzajya muri Tour du Rwanda nshaka kuyegukana” – Areruya Joseph
Uko abasiganwa bakurikiranye muri Nyungwe Challenge:
- Areruya Joseph 4h09’41’’
- Twizerane Mathieu 4h09’44’’
- Biziyaremye Joseph 4h19’20’’
- Ruhumuriza Abraham 4h19’20’’
- Uwizeye Jean Claude 4h19’20’’
- Byukusenge Patrick 4h19’20’’
- Hakiruwizeye Samuel 4h19’20’’
- Nduwayo Eric 4h19’20’’
- Tuyishimire Ephraim 4h19’20’’
- Nsengimana Jean Bosco 4h19’22’’
Abasiganwe bahise basubira i Musanze, mu kigo Africa Rising Cycling Center gitegura abazatoranywamo abazakina Tour du Rwanda, izatangira tariki 13 igeze 20 Ugushyingo 2016.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
ibi nibintu bishimishe chane kubona activite za sport ziyongeza mu RWANDA KUBONA URUSHANWA z,amagari zihagarikiwe nkindi mikino jee mbibona ko ari amajambere erega durakurukira amakuru yose yu RWANDA step by step
MERCI RWANDA
Comments are closed.