Kivu Belt: JB Nsengimana yasize abandi bitegura Tour du Rwanda
Mu gihe hasigaye iminsi 20 gusa ngo Tour du Rwanda itangire, habaye isiganwa riyitegura kandi rifasha abatoza gutoranya abakinnyi ntakuka bazayikina. Isiganwa Karongi – Rusizi ryegukanywe na Nsengimana Jean Bosco.
Kuwa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016, abatuye intara y’uburengerazuba babonye ibirori by’umukino w’amagare.
Habaye isiganwa rihuza abakinnyi bitegura Tour du Rwanda, izatagira tariki 13 Ugushyingo, isozwe tariki 20 Ugushyingo 2016.
Iri siganwa ryiswe Kivu Belt, ryahagurutse mu mujyi wa Karongi, rikikira ikiyaga cya Kivu, abasiganwa basoreza mu mujyi wa Kamembe i Rusizi, ku ntera ya 115,6km.
Mbere yo guhaguruka, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, yibukije abasiganwe 20 ko bazatoranywamo 15 gusa bazakina Tour du Rwanda, bityo bagombaga kwigaragaza, bakemeza abatoza.
Isiganwa ryakinwe n’amakipe ane, arimo atatu azakina Tour du Rwanda.
Team Rwanda: Byukusenge Nathan (Benediction), Ruhumuriza Abraham (CCA), Biziyaremye Joseph (Cine Elmay), Gasore Hategeka (Benediction), Nduwayo Eric(Benediction)
Directeur sportif: Sterling Magnell
Benediction Club
Byukusenge Patrick (Benediction), Mugisha Samuel (Benediction), Ruberwa Jean (Benediction), Karegeya Jeremy (Cine Elmay)
Nizeyiman Alex (Benediction)
Directeur Sportif: Sempoma Felix
Les Amis Sportifs: Uwizeye J Claude (Les Amis Sportifs), Areruya Joseph (Les Amis Sportifs), Twizerane Mathieu (CCA), Tuyishimire Ephrem (Les Amis Sportifs), Hakiriwuzeye Samuel (CCA)
Directeur sportif: Rugambwa John
Ikipe y’inyongera (igizwe n’abakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri Rwanda Cycling Cup)
Nsengimana Bosco (wa BikeAid), Hakizimana Seth, Hakizimana Didier, Mpitiwenimana Papy, Ukiniwabo Rene Jean Paul
Directeur Sportif: Munyankindi Benoit
Abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Karongi saa 11 za mu gitondo. Mu muhanda wiganjemo imisozi n’amakorosi menshi, batangiye bose bagendera mu gikundi.
Bageze ku Mugonero, Nathan Byukusenge na Gasore Hategeka bagerageje gushyira igare imbere ngo basige abandi, ariko ntibyakunda, kuko bakurikiwe na Jean Bosco Nsengimana na Areruya Joseph, basiga igikundi kibakurikiye amasegonda 40.
Kuko aka gace ari mu rwunge rw’imisozi, crête Congo – Nil, abazi kuzamuka, batagira ubwoba, badatinya kumanukira ku muvuduko mwinshi, badatinya gukata amakona ari muri iyi mihanda nibo bakomeje isiganwa. Bagenze ibilometero 56 gusa, Ephraim Tuyishimire na Ruberwa Jean igikundi cyabasize cyane, bageraho bava mu isiganwa.
Basatira i Karama, ku kilometer cya 61, Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda ishize 2015, ubu ukina nk’uwabigize umwuga muri Stradalli BikeAid, yafashe icyemezo, acomoka mu gikundi cyari imbere, ku muvuduko ukabije.
Bageze mu mujyi wa Nyamasheke Nsengimana yamaze kwanikira igikundi, yashyizemo iminota itanu y’ikinyuranyo. Mu gikundi hakoreshejwe imbaaga nyinshi ngo bamusatire ariko ntibyashoboka.
Binjira i Rusizi, Areruya Joseph, Twizerane Mathieu, na Uwizeye Jean Claude, bacomotse mu gikundi, igare bariha umuriro bizera ko baza gufata Nsengimana Jean Bosco, ariko ntibyashobotse kuko uyu musore ukomoka i Nyabihu yasesekaye mu mujyi wa Kamembe ari imbere wenyine.
Uko bakurikiranye, n’ibihe bakoresheje:
- Nsengimana Jean Bosco 3h19’54’’
- Areruya Joseph 3h 23’44’’
- Twizerane Mathieu 3h23’49’’
- Jean Claude Uwizeye 3h 27’ 29’’
- Byukusenge Patrick 3h 27’ 58’’
- Nduwayo Eric 3h 28’19’’
- Ruhumuriza Abraham 3h 28’19’’
- Mugisha Samuel 3h 28’53’’
- Hakiruwizeye Samuel 3h 30’18’’
- Biziyaremye Joseph 3h 31’17’’
Kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016, abasiganwa barahaguruka i Rusizi, bace mu ishyamba rya Nyungwe, basoreze mu mujyi wa Huye, ku ntera ya 40,7 km
Roben NGABO
UM– USEKE.RW