Digiqole ad

Gicumbi FC yihagazeho imbere ya APR FC zigwa miswi

 Gicumbi FC yihagazeho imbere ya APR FC zigwa miswi

Nyamirambo – Ku munsi wa gatatu wa Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri iki cyumweru APR FC yari yakiriye Gicumbi FC, APR yahabwaga amahirwe imbere y’abafana bayo i Kigali ariko Gicumbi yihagazeho binganya 1 -1.

Abasore ba Gicumbi bihagazeho neza cyane mu kugarira
Abasore ba Gicumbi bihagazeho neza cyane mu kugarira

APR FC yarushije Gicumbi guhererekanya neza, gusa Gicumbi yihagararaho neza mu kugarira  ndetse igice cya mbere kirangira ari 0 – 0  nubwo abasore nka Sibomana, Buteera, Muhadjili na Issa Bigirimana ba APR bari bazonze cyane abugarira ba Gicumbi.

Ku munota wa 49 APR FC yabonye Penaliti ku ikosa ryakorewe Muhadjili Hakizimana mu rubuga rw’amahina, iyi ni nawe wayiteye neza kiba kiranyoye.

Hasigaye iminota 10 ngo umukino urangire, Gicumbi FC yabonye igitego cyatsinzwe na Pierre Celestin Shyaka wari uherejwe neza na Jean de Dieu Uwineza, uyu ni murumuna wa Uwacu Jean Bosco na Shyaka Jean.

Umutoza Yves Rwasamanzi wa APR yavuze ko abugarira be bakoze amakosa bigatuma badatahana amanota atatu y’uyu munsi.

Naho umutoza Hussein wa Gicumbi FC avuga ko kuvana inota rimwe kuri APR atari bibi kandi yishimiye uko abasore be bitwaye uyu munsi.

Indi mukino yabaye kuri iki cyumweru:
Kiyovu Sports 3 – 2 Amagaju FC (Ku Mumena)
Musanze FC 2 -1 Pepiniere (i Nyakinama)

Sibomana Patrick na Muhadjiri bagoye cyane ab'inyuma ba Gicumbi FC
Sibomana Patrick na Muhadjiri bagoye cyane ab’inyuma ba Gicumbi FC
Abasore ba Gicumbi nabo banyuzagamo bagaha akazi umuzamu Emery Mvuyekure wa APR FC
Abasore ba Gicumbi nabo banyuzagamo bagaha akazi umuzamu Emery Mvuyekure wa APR FC
Sibomana agiye gutera Corner-kick
Sibomana agiye gutera Corner-kick
Abahungu ba Gicumbi mu kugarira bari bahagaze neza cyane
Abahungu ba Gicumbi mu kugarira bari bahagaze neza cyane
Ku mipira yo mu kirere APF FC ntacyo yaramuye
Ku mipira yo mu kirere APF FC ntacyo yaramuye
Kapiteni wa Gimcumbi yafashe bikomeye Muhadjili
Jean de Dieu Uwineza Kapiteni wa Gimcumbi yafashe bikomeye Muhadjili
Muhadhili ariko Penaliti yabonye yayiteye neza cyane umuzamu ajya mu rundi ruhande
Muhadhili ariko Penaliti yabonye yayiteye neza cyane umuzamu ajya mu rundi ruhande
Muhadhili agerageza gucenga ab'inyuma ba Gicumbi ngo bashake ikindi gitego
Muhadhili agerageza gucenga ab’inyuma ba Gicumbi ngo bashake ikindi gitego
Yves Rwasamanzi avuga ko bakoze amakosa mu kugarira bakabayaryoramo igitego
Yves Rwasamanzi avuga ko bakoze amakosa mu kugarira bakabayaryoramo igitego
Baraka Hussein utoza Gicumbi FC asanga adasaruye nabi i Kigali
Baraka Hussein utoza Gicumbi FC asanga adasaruye nabi i Kigali

Photos © Innocent Ishimwe/UM– USEKE

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish