Rafael Nadal waraye atsinze umwongereza Andy Murray muri demi final ya Wimbledon, akaba kuri iki cyumweru azakina umukino wanyuma na Novak Djokovic, byagaragaye ko asa cyane na Cheryl Cole muzi cyane ho kuba umugore wa Ashley Cole ukinira ikipe ya Chelsea. Ibi byatumye ikinyamakuru dailymail gishakisha abandi bakinnyi b’ibyamamare muri Tennis basa n’abandi bantu bazwi, […]Irambuye
Mu marushanwa ya CECAFA Kagame cup 2011, ikipe ya APR FC yatsinzwe n’ikipe ya St George yo muri Ethiopia ibitego 3-1 mu mukino wo mu matsinda waberaga kuri Jamhuli stadium mu mujyi wa Morogoro, Tanzania. Ni umukino warebwe n’abantu benshi cyane ko aya makipe ari mu makipe akomeye muri iri tsinda, ndetse by’umwihariko akaba ari […]Irambuye
Kubera ikibazo kingendo z’indege muri Ethiopian Airways cyatewe n’ikirere gishyushye cyane muri iyi minsi, ibi byatumye ikipe igira ikibazo cyo kugaruka mu rugo ku gihe ndetse bari hamwe. FIFA na Ethiopian Airways bakaba barimo gushaka uburyo ikipe yagaruka mu rugo vuba, bayishakira amatike ku buryo butandukanye. FIFA na Ethiopian Airways bagerageje gushakira ikipe y’u Rwanda […]Irambuye
David de Gea ku myaka 20 yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Manchester United, avuga ko yumava Saison itaha itinze gutangira ngo yigaragaze. Ku wa mbere nibwo De Gea yazanywe i Manchester gukorerwa isuzumwa ry’ubuzima bwe mu bitaro bya Bridgewater Hospital, kuri uyu wa gatatu nibwo yasinye amasezerano imbere y’abayobozi n’umutoza Ferguson wa Man U. De […]Irambuye
ROMAN ABRAMOVICH yihanangirije Jose Mourinho umutoza wa Real Madrid ku mukinnyi Michael Essien ashaka kuvana muri Chelsea. Uyu muherwe wa Chelsea ngo yiteguye kongerera umushahara uyu munyaGhana Essien akarenza £110,000 yamuhembaga ku cyumweru kimwe. Mourinho yavanye Essien muri Olympic Lyonnais mu 2005 amuguze miliyoni £24.4 z’amapound, akaba yifuza kumuzana muri Real Madrid muri iri mpeshyi […]Irambuye
Nyuma y’uko shampionat ya Primus National Football League irangiye, abakinnyi bamwe barangije amasezerano n’amakipe yabo ubu bari kurambagizwa n’amakipe atandukanye. Mw’ikipe ya Rayon Sport abakinnyi 2 baba bamaze kumvikana n’andi makipe, abo ni Bonfils Twahirwa na Peter Kagabo bari kumvikana na AS Kigali na Police FC. Peter Kagabo nkuko byemezwa na bamwe mu bayobozi ba […]Irambuye
Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 26 ni bwo igikombe cy’isi mu bagore cyatangiye mu Budage, ariko ikipe ya Nigeriya imwe muzihagarariye Afurika, kuri ubu yugarijwe n’ikibazo cy’abakinnyi baryamana bahuje ibitsina(Homosexualite). Avugana n’ikinyamakuru New York Times, Eucharia Uche, w’imyaka 38 ari na we mutoza w’umugore wabayeho mu mateka y’ikipe y’abagore ya Nigeriya, Super Falcons, […]Irambuye
Nyuma yo guhabwa amahugurwa kubijyanye no kureba abakinnyi bato bafite impano muri ruhago (Scouting System) aba Scouts boherejwe n’ikipe ya Fenerbache yo muri Turkiya bavuga ko bashimye cyane bamwe mu basore b’amavubi U17 muri gikombe cy’isi U17, U Rwanda rukaba rwaraye rusezerewe hamwe na Canada. Erdem Güler umwe mu bascouts 3 boherejwe na Fenerbache yatangarije […]Irambuye
Eugene Habyarimana arasimbura Michel Rusheshangoga Imikino yahuje amatsinda A na B ku mugoroba yatumye u Rwanda rubona amahirwe yo gukomeza muri 1/8 niruramuka rutsinze umukino wa Canada uba uyu munsi saa yine z’ijoro. U Rwanda rubonye aya mahirwe kuko muri buri tsinda (amatsinda 5) hazazamuka amakipe 2 ya mbere, hakiyongeraho 4 yabaye aya gatatu yitwaye […]Irambuye
Carlos usigaye ukina mw’ikipe ya Anzhi Makhachkala mu kiciro cyambere mu Burusiya, yatangaje ko azahita afata icyemezo cyo kureka umupira niyongera guterwa imineke kubera uruhu rwe. Mu mukino wabahuzaga n’ikipe ya Krylya Sovetov Carlos yatewe umuneke mu kibuga, ahita asohoka umukino utarangiye nubwo ikipe ye yari yatsinze 3-0. Bagenzi be bemeza ko bamusanze muri rwambariro […]Irambuye