Amakuru dukesha umuvugizi wa Rayon Sport Olivier Gakwaya ni uko umukinnyi Said Abed Makasi yamaze kugera mu ikipe ya Rayon sport kuva kuri uyu wa gatatu nimugoroba, ari nabwo impande zombi zamaze kumvikana. Saidi Abed, bita Makasi amaze igihe nta kipe agira abarizwamo, kuva yava muri Difaa Al Jadida muri Maroc, gusa yakoraga imyitozo mu […]Irambuye
Nyuma yo kwirukanwa muri APR aho yari umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana ari gushakishwa n’ikipe yo muri aka karere. Eric wakiniye amavubi, Kiyovu Sport igihe gito, ndetse na APR, aherutse guhagarikwa mu ikipe ya APR FC aho yamushinjaga gufatanya n’abakoresha amarozi ku mukino wahuje u Rwanda n’Uburundi i Bujumbura, nubwo Eric we yemeza ko ibi ari […]Irambuye
Amakuru agera k’umuseke.com ni uko ikipe ya Mukura Victory Sport ubu iri kuvuga na Academy ya SEC ngo ibe yayitiza abakinnyi. Ibi ngo bije nyuma y’aho academy ya SEC inaniwe kumvikana na APR FC ku buryo aba bana bakina muri APR nkuru, APR nayo yifuza kuzamura bamwe mu bana irerera muri Academy yayo mu ikipe […]Irambuye
Nyuma y’uko kuri iki cyumweru muri Alpha Palace Hotel habaye Inama yo guhamagarira abafana ba Rayon gutanga umusanzu wo gufasha iyi kipe kuzana abakinnyi bashya, umutoza Jean Marie yahise anavuga abakinnyi batagikenewe muri Rayon. Dore urutonde rw’abakinnyi 13 batagikenewe mu bururu n’umweru: – KIBAYA DADY – MAKENGO FRANK – MBULA DIDIER – MWANAUME HAMISI – […]Irambuye
Uyu munyamakuru w’imikino kuri City Radio REGIS MURAMIRA niwe wandikiye ibaruwa irambuye y’ibintu yumva bitagenda muri sport ya hano mu Rwanda, ndetse asaba President Paul Kagame ko yumva ari wenyine ukwiye kugira icyo ahita akora kuko abandi abona ntacyo bibabwiye kuba Sport iri gusubira inyuma mu Rwanda. Copy y’iyi baruwa Regis Muramira yayigeneye ruhagoyacu.com ari […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu nimugoroba ubwo Manchester United yari imaze gutsinda ikipe ya Seattle Sounders ibitego 7-0, Rio Ferdinand yagiye ku rubuga rwa Internet aganira n’abafana b’abanyamerika maze bamubaza byinshi mu buzima bwa Man U maze nawe ntiyazuyaza kubaha amakuru. Kimwe mu byo yahereyeho ni uko mugenzi we Ryan Giggs, uherutse kuvugwa cyane kubera guca […]Irambuye
Igihanganye cy’ ibihe byose mu mukino wa basket Michael Jordan ufite imyaka 48, ubu akaba afite imigabane myinshi mu ikipe ya Charlotte Bobcats, hashize imyaka 8 n’amezi 2 akinnye umukino wa nyuma muri shampiyona NBA (National Basketball Association). Hashize kandi imyaka 23 uyu mugabo atwaye igihembo cye cya nyuma mu kurushanwa kwikorera n’akaboko muri panier, […]Irambuye
Albert Rudatsimburwa umufatanyabikorwa, benshi bita Patron wa Rayon muri iki gihe, mu masaha y’igitondo cy’uyu wa gatatu nibwo yasesekaye I Kanombe avuye mu Burayi. Albert yari ategerejwe cyane mu ikipe ya Rayon Sport muri iki gihe iri gushakisha abakinnyi bo gutangirana shampionat itaha. Rayon Sport ikaba yari imaze iminsi ishakisha abakinnyi nka Ndoli Jean Claude, […]Irambuye
Nyuma y’uko abakinnyi ba ruhago bagiye bagaragara ku micanga (Beach) itandukanye bishimisha, uwari utahiwe ni Rafael Nadal n’umukunzi we Maria Francisca Perello. Kuri iki cyumweru nibwo yagaragaye ku mucanga mu gace ka Mallorca muri Espagne ari kumwe n’inshuti ze n’uyu mukunzi we. Nadal na Maria bamaze imyaka irenga 4 bikundanira, ubuzima bwabo nkuko byatangajwe na […]Irambuye
Muraho bakunzi ba ruhago. Ndi umukunzi wa ruhago ariko utarabigize umwuga, kuva amavubi y´abatarengeje imyaka 17 dukunze kwita Amavubi mato yabona itike yo kujya mu gikombecy’isi cy´abaterengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique, nk´umunyarwanda wari umaze igihe mfuba (gupfuba) kubera ubushakashatsi bw´Amavubi makuru butagiraga icyo butugezaho nariruhukije ndetse nishimira kuzabona ibendera ry´u Rwanda mu yandi make […]Irambuye