Digiqole ad

De Gea yasinye imyaka 5 muri Man U

David de Gea ku myaka 20 yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Manchester United, avuga ko yumava Saison itaha itinze gutangira ngo yigaragaze.

De Gea amaze gusinya muri Man U kuri uyu wa gatatu

Ku wa mbere nibwo De Gea yazanywe i Manchester gukorerwa isuzumwa ry’ubuzima bwe mu bitaro bya Bridgewater Hospital, kuri uyu wa gatatu nibwo yasinye amasezerano imbere y’abayobozi n’umutoza Ferguson wa Man U.

De Gea aje gusimbura Edwin van der Sar watangaje ko azasezera ku mupira mu mpera za 2011.

Kuri miliyoni  £17.8 zimuvanye iwabo muri Atletico Madrid muri Espangne, abaye umuzamu wa kabiri uhenze mu mateka ya ruhago ku isi, inyuma y’umutaliyani Gianluigi Buffon.

Umuzamu w’umudage Manuel Neuer uherutse kujya mw’ikipe ya Bayern Munich avuye muri Shakke 04, nawe yashakwaga na Man U ariko ubu cyakemutse.

De Gea aje i Manchester azanye n’umukobwa w’inshuti ye, umuririmbyikazi Edurne, bivugwa ko bazakora couple izaca ibintnu muri uru rusisiro.

Ku wa mbere De Gea ubwo yazaga muri Medical Test yarahishwe biranga
Edurne yajyanye na De Gea muri studio
Edurne ni ihoho rishya i Manchester

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

2 Comments

  • sha aka kana rwose nanjye uwakampa nkagakubita icyumvirizo nkumva uko mbaye rwose

  • murarwaye?

Comments are closed.

en_USEnglish